Ibi ni ibikubiye mu itangazo uyu Muryango washyize ku rubuga rwawo rwa Instagram, uvuga ko wakomeje kwibeshya kuri Rusesabagina, ukamufata nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu,kandi ahubwo ari ku isonga mu babuhungabanya. Kuri uyu wa gatatu tariki 24 Gashyantare, Umuryango Hult African Business wari wateguye ikiganiro mpwirwaruhame ku “butwari” bwa Paul Rusesabagina, ariko kiza guhagarikwa, kuko abari bagiteguye baje kumenya ko uwo bita umutagatifu ahubwo ari shitani.
Iryo tangazo riragira riti:” “ Hari abantu bo hanze bafata Rusesabagina nk’intwari. Nyamara dushingiye ku makuru twahawe n’abazi neza iki kibazo, siko biri. Nka Hult African Business,ubu butumwa ntibukwiye kugarukira gusa ku gusaba imbabazi, turifuza kwifatanya n’umuryango nyarwanda”.
Umuhungu wa Paul Rusesabagina witwa Trésor Rusesabagina yari yatumiwe muri icyo kiganiro ngo yongere arate “ubutwari” bwa se, Hult African Business Club imumenyesha ko mu gutegura icyo kiganiro bari bagendeye ku makuru apfuye, bityo ubutumire bwe bukaba bubaye imfabusa.
Ubusanzwe Hult African Business Club, ni umuryango w’abanyeshuri, abarimu n’abashakashatsi muri Kaminuza ya Hult,iri mu mujyi wa Boston. Wamenyekanye cyane ndetse unagirirwa icyizere kubera gutumira abantu b’indashyikirwa mu nzego zinyuranye, bagatanga ibiganiro bigamije guhindura isi, cyane cyane umugabane wa Afrika. Kuba rero wisubiyeho ugahagarika ikiganiro gisingiza umwicanyi, Rusesabagina, abakurikiranira hafi imikorere y’uyu Muryango nabyo babibonyemo gushyira mu gaciro no gusigasira icyubahiro cy’iyo kaminuza.
Mbere y’uko uyu Muryango uhagarika iki kiganiro, abantu benshi bari bawandikiye bawubaza ukuntu wita “intwari” Rusesabagina, ushingiye ku magambo n’amarangamutima y’umuryango we gusa, no ku mateshwa y’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ukirengagiza ibirego akurikiranyweho kandi bifitiwe ibimenyetso. Mu butumwa bwisukiranyije ku mbuga nkoranyambaga, abasesenguzi banyuranye babajije Hult niba ishobora gutumira mu kiganiro Oussama Bin Laden, ubizi neza ko ibikorwa bye y’iterabwoba byamaze abantu.
Bibukije ko Rusesabagina ari shebuja wa FLN, umutwe w’iterabwoba wagabye ibitero mu majyepfo y’u Rwanda, ukica abaturage,ukanasahura ibyabo, ndetse bongera no kugaragaza video ya Rusesabagina yigamba ubwo bwicanyi. Ni byiza rero ko abafite amakuru nyayo twakomeza kuyagaragariza isi yose, kandi buri gihe ukuri gutsinda ikinyoma.