Twababwiye kenshi iby’uwitwa Bénoit MUHOZA waciye ukubiri n’urwamubyaye, ayoboka inzira y’ubugome, atera inshuti n’umuryango agahinda, ubwo yinjiraga mu dutsiko dutunzwe n’ikinyoma. Uyu Bénoit MUHOZA yabaye umuyoboke wa RNC y’icyihebe Kayumba Nyamwasa, anayihagararira mu Bufaransa. Ntibyateye kabiri ariko, ubusambo n’ubugambanyi biranga ibigarasha, byazanye umwiryane muri RNC, maze si ukumarana riravuga.
Ng’uko uko bamwe baburiwe irengero nka Ben RUTABANA, abandi barashwiragizwa, birukanwa muri iryo ngirwa-shyaka, harimo n’uyu Bénoit MUHOZA, washinjwe gusuzugura shebuja w’ibigarasha Kayumba Nyamwasa.
Inkuru y’uko Bénoit MUHOZA yirukanywe muri RNC, abo mu muryango we bayakiranye ubwuzu, bibwira ko ashobora kubona ko yayombye, akava mu mitwe itagira umurongo. Kwari ukwibeshya ariko kuko yahise aboneza mu kindi kiryabarezi, ARC-URUNANA, cya Jean Paul TURAYISHIMIYE na Tabithe GWIZA, abatekamutwe nabo ubwabo batabasha kwiyobora nguko uko kwabaye guhungira ubwayi mu kigunda!!
Ikinyamakuru cyanyu RUSHYASHYA rero cyaje kumenya inkuru y’akababaro k’umuryango Bénoit MUHOZA akomokamo, maze tuganira na Jérome MUGABE, murumuna wa Benoit MUHOZA,mu nda ya se na nyina. Mu gahinda kenshi, ati:”Twapfushije duhagaritse!”
Dore ikiganiro twagiranye.
Jérome MUGABE(JM): Nibyo koko twarababaye cyane twumvaga ko umuntu w’imfura mu muryango wacu atuvuyemo, akanyuranya n’indangagaciro yatorejwe mu muryango. Nk’umwana wavukiye mu buhunzi, dore ko muw’1959 ababyeyi bacu bahungiye muri Tanzaniya ari naho twavukiye,Bénoit yagombye kuba azi agaciro ko kugira igihugu, akirinda icyagihungabanya cyose. Igitangaje kandi mukuru wanjye ari mu barwanye intambara yo kubohora uRwanda, akaba atari we wari ukwiye kurugambanira, Mu byukuri twarapfushije, uretse ko tutashyinguye.
RUSHYASHYA: Ubundi Bénoit ni muntu ki, ese mu bwana bwe yagaragazaga ubuhararumbo?
JM: Bénoit Muhoza yabaye umusirikari wa RPA. Urugamba rwo kubuhora uRwanda rwarangiye afite ipeti ryo hasi, ariko ntibyamubuza guhabwa akazi ahantu hiyubashye nko ku mupaka w’uRwanda n’uBurundi, ndetse aza gukora no ku kibuga cy’indege cya Kanombe.Yanakoreye kampani yitwa AMAZON Studio I Kigali, aho yaje kwirukanwa, ndetse aranafungwa kubera ubujura.
Muw’2004 cyangwa 2005(sinibuka neza), yasezerewe mu ngabo, nyuma y’umwaka umwe twumva ngo yageze mu mahanga. Amakuru dufite ni uko yinjiye muri RNC muw’2012, ubu akaba ari mu kindi kitwa ARC-Urunana.
Bénoit rero, ni umuntu uhubuka cyane, ufata ibyemezo ntawe agishije inama,ku buryo icyo yishyizemo ntawe upfa kukimuvanamo, uko cyaba ari kibi kose.
RUSHYASHYA: Ese mu muryango mwaba mwaragerageje kumugarura mu nzira nziza akananirana?
JM: Sinshobora kwibuka inama mu muryango wacu twakoze, ngo turebe ko twarokora umuvandimwe, ariko nk’uko nabikubwiye, yaratunaniye. Ubu twararekeye, tumufata nk’igihombo mu muryango,Tubabazwa no kuvukana n’umuntu nka Bénoit MUHOZA, wagombye guhoza amarira ababyeyi n’abavandimwe ahubwo akayabateza. Birababaje cyane.
RUSHYASHYA: Mu muryango wanyu hari undi ufite imyumvire nk’iya Bénoit MUHOZA?
JM: Oya rwose. Nta n’undi wabirota kuko dukunda uRwanda n’Abanyarwanda. Tuzi icyo byasabye ngo tubone igihugu. Bénoit yaraduhemukiye, ariko nawe amateka azamwereka ko yayobye cyane.
RUSHYASHYA: Ubu mubana nawe mute?
JM: Yabaye igicibwa ariko ariwe ubyigize. Yahemukiye umuryango avukamo, ndetse na FPR yamuhaye byose, imwigisha urukundo rw’igihugu. Namwe nimwumve kugira umuvandimwe mudashobora kwicarana ngo mwungurane ibitekerezo byubaka umuryango.Hari ugupfusha kutari uko se?
RUSHYASHYA: Abavuga ko barwanya ubutegetsi bw’uRwanda ubabona ute?
JM: Ntabwo ndi umunyapolitiki, ariko mbona batagira umurongo uhamye. Ntibanawugira ariko kuko badafite icyo barwanira. Impamvu RPF-Inkotanyi yarwanye ikanatsinda, ni uko yari ifite impamvu yumvinaka, nko kurwanya akarengane, gucyura impunzi, mbese kubaka uRwanda nk’urwo dufite uyu munsi kandi twishimira. RNC se, ARC, FDLR n’abandi njya numva bavuga ko barwanira iki? Ikigaragara ni uko nka hano I Burayi, usanga abafite ibitekerezo bibi, ari ba bandi n’ubundi basanganywe ubusembwa. Abavuye mu Rwanda bishe abantu, abasize bibye, n’abandi batari inyangamugayo.
Icyiza ariko ni uko urubyiruko rudafite iyo myumvire, kuko rurajwe ishinga no kubaka igihugu, ayo mateshwa usanga barayarekeye imburamukoro zashaje mu mitekerereze.
RUSHYASHYA: Ubu rero wasoza uvuga ko umuryango wa Bénoit MUHOZA witandukanyije n’ibitekerezo bye bigayitse?
JM: Cyane rwose. Ibi kandi ndabivuga mu izina ry’umuryango. Mbonereho kwihanganisha abo umuvandimwe wacu agenda aharabika, nyamuna rwose ntibiziririrwe umuryango wacu. Natwe biratubabaza.
Twebwe tuzakomeza guharanira ineza y’Igihugu cyacu,kuko tugikesha byinshi, kandi natwe tukigomba byinshi.
RUSHYASHYA:Murakoze Bwana Jérome MUGABE.
JM: Murakoze Rushyashya, kandi turabakurikira cyane. Mukomereze aho, dufatanye kurwanya ikibi aho cyava hose.