Icyemezo cyo kwisubiraho bitunguranye, nyamara Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi wari waremeye kohereza muri Kongo-Kinshasa indorererezi zo gukurikirana amatora rusange ahateganyijwe mu kwezi gutaha, cyafashwe na Bwana Josep Barrel ushinzwe ububanyi n’amahanga muri uwo muryango.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Bwana Barrel, gusubika iyo gahunda ngo byatewe n’amananiza leta ya Kongo idahwema gushyiraho, nko gukata imirongo ya telefone n’irindi tumanaho , kugirango ubujura mu matora buzabe mu muhezo!
Ibyo kohereza indorerezi z’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ariko n’ubundi byari byanenzwe cyane n’abakurikiranira hafi imyiteguro y’amatora ateganyijwe muri Kongo, basangaga byaba ari ugutiza umurindi ubutegetsi bwa Tshisekedi bushaka amatora afifitse.
Uretse muri Kongo, nta handi higeze haba amatora, arimo n’ay’umukuru w’igihugu, hatazwi umubare w’abaturage, by’umwihariko abemerewe gutora. Twibutsa ko muri Kongo imyaka ibaye agahishyi batazi icyitwa ibarura-rusange ry’abaturage.
Mu gihe hasigaye iminsi 22 gusa ngo amatora abe, dore ko ateganyijwe tariki 20 z’ukwezi gutaha, abazatora ntaho banditse, amakarita y’itora aratangwa mu kajagari ku buryo abenshi ntayo baranahabwa, ibiro by’itora ntibizwi nta n’igkoresho kiragezwayo, komisiyo y’amatora irataka ikibazo cy’amikoro, muri make abakandida bariyamamaza byo kurangiza umuhango, kuko nta kintu na kimwe kiri mu buryo, cyakwemeza ko amatora azaba koko.
Mu gihe twateguraga iyi nkuru, i Kinshasa hari hamaze gutahurwa ikiguri cy’abatekamutwe bakora amakarita y’itora y’ibicupuri. Biravugwa ko icyo kiguri gikorana na leta, cyane ko mu bakwirakwizaga ibyo bicupuri mu baturage hafatiwemo abapolisi bakuru n’abakozi ba komisiyo y’amatora.
Haribazwa kandi ukuntu amatora yaba igice kinini cy’igihugu kiri mu ntambara, bisobanuye ko nko mu burasirazuba abaturage benshi cyane batazatora. Ibi bivuze ko Perezida uzajyaho batazaba bamuzi kuko batamutoye nyine. Ubwo bazishyiriraho uwabo, ya “balkanizasion ” birirwa bashinja u Rwanda ku maherere, abategetsi ba Kongo babe barayikoreye ubwabo.
Hari amakuru ariko avuga ko amatora ashobora no gusubikwa, ndetse ngo komisiyo y’amatora ikaba yitegura gusaba urukiko rurinda itegekonshinga ko amatora yakwigizwayo mu gihe cy’amezi nibura 6.
Guhagarika amatora biramutse bibaye, byaba biri mu nyungu za Perezida Tshisekedi wakomeje gushakisha uko amatora yapfa, harimo no kwanga imishyikirano na M23 ngo intambara ihagarare. ubu noneho akaba yanatangiye gutinya ko Moïse Katumbi ashobora kumugaragura. Tubitege amaso.