Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege, aravuga ko nta gahunda kiliziya gatulika ifite yo kwifatanya n’abapadiri barimo abajenosideri mu kwihiza Yubile y’imyaka 25.Akavuga ko atazi abakoze urwo rutonde rw’aba padiri bagomba gukorerwa yubire.
Ibi arabihakana hashingiwe ku butumire bwanditswe mu izina rye ariko akavuga ko atari we wabwanditse. Ni ibaruwa y’ubutumire yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter.
IBUKA, nayo ikavuga ko gukorera Yubire abapadiri bahamwe n’ibyaha bya Jenoside, ari uguhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gutoneka abacitse ku icumu.
Inkuru y’Izuba rirashe iragira iti:
Mgr Mbonyintege ati ‘baratubeshyera’, Tom Ndahiro ati ‘ayo ni amatakirangoyi’
Umwe mushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, wemeza ko iyi baruwa yanditswe na Kiliziya Gatulika, ati “Ni bo bayanditse, ibyo kuyihakana birumvikana ko ari amatakirangoyi”.
Tom Ndahiro, kuri Twitter, yabwiye Umushumba wa Kiliziya gatulika ku Isi, Papa Francis (@Pontifex) ko ibyakozwe na Kiliziya ya Kabgayi, byo gutangaza ko izifatanya n’abapadiri bizihiza yubile barimo abakoze jenoside (Rukundo Emmanuel na Ndagijimana Joseph), bikojeje isoni.
Magingo aya Mgr Mbonyintege ntabwo ari mu Rwanda. Ari mu nama i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ubutumwa bwe bunyomoza buragira buti,
“Njye nibaza n’uwabitangaje uwo ari we, icyo yashakaga. Ntabwo ari byo, ntabwo ari byo! Nabyumvise, tuzakora yubile y’abapadiri bitwaye neza bari mu gihugu. Ayo ni yo makuru twabatangariza.”
Abajijwe uwo akeka waba wanditse ubwo butumire bwazamuye uburakari bwa benshi, Mgr Mbonyintege yagize ati “Ubwo butumire uwabukoze ni ibyo yiyandikiye ntaho bihuriye n’ubutumwa bw’umwepiskopi kuko ntabwo nakoze njyewe. Abazakorerwa yubile ni abari mu gihugu, ntabwo ari abafunze cyangwa abari mu mahanga. Abazakorerwa yubile ni batatu.”
Nyuma yo kumva Mgr Mbonyintege ahakana ibyo kwandika iyi baruwa, Ikinyamakuru Izubarirashe dukesha iyi nkuru cyashatse kumenya aho Tom Ndahiro yayikuye, yanga kuhavuga ariko abahamiriza ko yayihawe n’umuntu wo muri kiliziya kandi yizeye cyane ku buryo adatekereza ko yamupfunyikiye ikibiribiri.
Ati “Ikibazo ni ukuvuga ngo, nibasohore lisite bariya bantu batarimo kuko ni abantu bari bagiye gukora yubile y’imyaka 25, icya kabiri nibavuge position yabo (aho bahagaze) ku muntu wakoze jenoside, ko amategeko y’isi yabahannye bo babagenje gute?”
Tom Ndahiro avuga ko kuba kiliziya ibihakana n’ubundi nta kindi yakora atari ukubihakana. Ati “Ntabwo twavuga ababiduhaye kugira ngo batabamerera nabi, ariko birahari ntabwo duhubuka dutyo. Mu gihe gito nerekanye umupadiri wakatiwe ufungiye ku Gisenyi warimo asomana misa na musenyeri…”
Aha yakomozaga ku mupadiri witwa Edouard Ntuliye wakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi ugaragara ku ifoto ari kumwe na Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo Anaclet, barimo basoma misa muri gereza, iyi foto na yo Tom Ndahiro akaba yayishyize kuri Twitter.
Abajijwe n’umunyamakuru w’Izubarirashe.rw aho yo yayikuye, yabaye nk’utangara ati “Erega mwibimbaza mugende murebe, nonese ntihari abafungwa imbere yabo? Erega ntabwo bari bonyine, hari n’abapadiri bandi babiri.”
Mgr Mbonyintege avuga ko mu mategeko ya kiliziya gatulika bitemewe ko umupadiri wakatiwe uri muri gereza asoma misa, akavuga ko adakeka ko ibyo byabayeho, ko ababikwirakwije babeshya.
Tom Ndahiro ushinjwa kubeshya ariko, akabaza ati “Ko ubutumire bwabo ubusanzwe butangwa mbere y’amezi abiri, ubu ngubu bazabukora ryari? (cyane ko yubile izaba kuwa 16 Nyakanga 2016).” Ashingira kuri ibi yemeza ko ubutumire yakwirakwije adashidikanya ko bwanditswe na kiliziya gatulika kuko yubile isigaje ukwezi kutagera no kuri kumwe.
Musenyeri Mbonyintege avuga ko nagera mu Rwanda gukora ubwo butumire ari cyo kintu azaheraho, agahakana yivuye inyuma ko ubwakwirakwijwe ari ubwabo, agasaba abantu kutabuha agaciro, ati “ni iby’abantu bikorera ku bwo gushyushya imitwe, ibyo mwe kubyitaho.”
Ku kibazo cy’umupadiri wagaragaye yambaye imyenda ya gipadiri asoma misa ari kumwe na Musenyeri wa Diyosezi wa Nyundo, byo avuga ko adakeka ko byabaye, ko umupadiri wakatiwe atemerewe gusoma misa, ariko ko kuba yakwambara umwenda wa gipadiri byo ntawe byagakwiye gutangaza.
Ati “Ikibazo mugomba kumva, nka Leta, iyo umuntu ari umujenosideri aba ari Umunyarwanda nk’abandi. Leta iramutunga iramugaburira, iramwambika, nonese umupadiri wakoze jenoside ni we utatungwa, ni we utagaburirwa nk’abandi? Ntabwo akorerwa ibirori, ntabwo avuga misa, keretse igihe bavuze ko ari umwere cyangwa se afunguwe arangije ibihano. Ariko igihe ari muri gereza afunzwe arasurwa nk’izindi mfungwa zose, ahabwa ukarisitiya nk’abandi kuko biba bifatwa nk’aho yicujije. Iyaba bayisomaga ntabwo twagombaga kujyayo (abapadiri baturuka hanze ya gereza). Tujyayo kuzisoma kandi bahari, zisomwa n’umupadiri uvuye hanze.
Umunyamakuru: Ariko uriya biragaragagara yambaye imyenda ya gipadiri asoma misa…
Mgr Mbonyintege: Ariko se kwambara abandi baba barimo bo ntibaba bambaye? Nta kintu kimubuza kuyambara kuko niba imfungwa tuzikurikiranira hafi, tukazigaburira tukazambika, ntabwo bimubuza kuba ari umunyacyaha, ariko hariho uburenganzira bw’ibanze bugenerwa imfungwa.
Mgr Smaragde Mbonyintege wa Diyosezi ya Kabgayi, umushakashatsi kuri Jenoside Tom Ndahiro na Jean Pierre Ndusingizemungu Perezida wa Ibuka
Izuba rirashe