Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA yamaze gutangaza ko umusifuzi w’umunyarwanda Mukansanga Salima Rhadia ari ku rutonde rw’basifuzi bazayobora imikino ya Olimpiki izabera mu mujyi wa Tokyo wo mu gihugu cy’Ubuyapani ikazaba hagati ya tariki ya 21 Nyakanga kugeza ku ya 7 Kanama 2021.
Ibi byemejwe kandi n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, aho babinyujije ku rubuga rwayo rwa Twiiter bashimangiye iby’aya makuru yo kuyobora iyi mikino kuri uyu musifuzi mpuzamahanga usanzwe asifura mu kibuga hagati.
Uyu musifuzi w’umunyarwandakazi uzasifura iyi mikino ni ubundi asanzwe ari umwe mu basifuzi bezabo kuri uyu mugabane w’Afurika dore ko kandi aheruka no gusifura imikino y’igikombe cy’isi cy’Abagore cyabereye mu gihugu cy’Ubufaransa.
Mukansanga Salma kandi ari ku ruronde rw’abasifuzi batoranyijwe kuzayobora imikino a nyuma y’igikombe cy’isi cy’Abagore kizaba mu mwaka wa 2023 ikazabera mu gihugu cya Australia ndetse na New Zealand.