Muri uyu mukino wabonaga ikipe ya Bugesera FC ikinana morale iri hejuru kuko abakinnyi nka Fabrice Nininahazwe wavuye muri APR FC, Rucogoza Djihad, Farouk Ruhinda nawe wakinnye muri APR FC na Nimubona Emery wakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo bahagaze neza mu mukino bakaza kuba bayobowe na Ndikumasabo Steve wabaga ayiboye hagati mu kibuga ariko afashwe na Nizeyimana Mirafa mu gihe Farouk Ruhinda yari afashwe na Mushimiyimana Mohammed waje kuva mu kibuga asimbuwe.
Abakinnyi ba Bugesera FC bishimira igitego
Hitimana Thierry umutoza wa Bugesera FC amaze kubona ko Police FC bari buze gukina umukino ufunguye, yaje gukuramo Ntwari Jacques wakinaga asubira inyuma avuye hagati, ahita ashyiramo Bigirimana Shaban kugira ngo yongere ingufu hagati mu kibuga kuko Police FC wabonaga itabonana neza hagati mu kibuga cyane ko Nizeyimana Mirafa kuva yabona umuhondo yatangiye gukina yigengesereye yirinda ko yabona ikarita itukura.
Ibi byatumye Mushimiyimana Mohammed akora akazi kenshi kuko yari amaze kubona ko Ndikumasabo ari gushaka uburyo Nizeyimana yamukoreraho ikosa agahabwa umutuku, Mushimiyimana yaje kuruha ahita asimburwa na Nzabanita David wahoze ari kapiteni wa Bugesera FC.
Bugesera FC yakomeje kubona uburyo bw’igitego bigera aho Fabrice Nininahazwe asigarana na Bwanakweli Emmanuel wari mu izamu rya Police FC ariko aragihusha. Ako kanya bahise bamusimbuza Ntijyinama Patrick usanzwe akina hagati. Ntijyinama wahoze muri Gicumbi FC yatangiye gukina aca ku ruhande ariko anagaruka hagati mu kibuga gufasha abasore ba Ndikumasabo na Bigirimana Shaban.
Rucogoza Djihad nawe wari umaze gutera umupira mu biganza bya Bwanakweli Emmanuel yahise asimburwa na Mbonigena Eric mu minota ya nyuma.
Police FC wabonaga ikina imipira miremire mu gice cya kabiri, baje kubona ko Biramahire Abeddy ntacyo ari kuyimaza bahita bamusimbuza Nsengiyumva Moustapha uba wihuta cyane anacenga ariko birinda bigera aho iminota 90’ irangira ataratanga umupira wabyara igitego.
Seninga Innocent amaze kubona ko Mushimiyimana Mohammed yananiwe, yahise amusimbuza Nzabanita David waje kugenda agerageza amashoti agana mu izamu ariko biranga kuko yari yahuye n’abakinnyi babanye banazi uburyo atembera mu kibuga.
Ku ruhande rwa Police FC, abakinnyi nka Songa Isaie, Ndayishimiye Antoine Dominique na Nizeyimana Mirafa, bagiye barekura amashoti agana ku izamu ariko amahirwe y’igitego akomeza kuba iyanga.
Abakinnyi basohoka mu rwambariro rwa Kicukiro
Abakinnyi basuhuzanya mbere yo gutangira umukino
Nizeyimana Mirafa ahungisha umupira abakinnyi ba Bugesera FC barimo Ntwari Jacques na Ndikumasabo Steve (8)
Ndayishimiye Antoine Dominiqueashakaumupira mu kirere
11 ba Police FC babanje mu kibuga
11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga
Seninga Innocent (ibumoso) umutoza mukuru wa Police FC na Bisengimana Justin (Iburyo) umutoza wungirije basabwaga gutsinda kugira ngo babe baza ku mwanya wa mbere ariko ntibyakunda
Mushimiyimana Mohammed (10) ahanganye na Nininahazwe Fbarice wa Bugesera FC
Hitimana Thierry umutoza mukuru wa Bugesera FC atanga amabwiriza
Ndayishimiye Antoine Dominique yunamweho na Muhire Anicet bita Gasongo
Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa akata umupira
Mushimiyimana Mohammed ku mupira ahunga Ntwari Jacques
Ntwari Jacques (Ibumoso) na Fabrice Nininahazwe bita Messi (Iburyo) bakora urukuta
Nsabimana Jean de Dieu bita Shawulin umunyezamu Bugesera FC yaguze muri Pepinieres FC
Biramahire Abeddy azamukana umupira ashaka inzira kwa Nimubona Emery myugariro w’iburyo muri Bugesera FC wanakinnye neza
Nyuma yo kubura amanota atatu y’umunsi, Seninga yabwiye abanyamakuru ko mu kuri umukino wari mwiza kuko abahungu bakinnye umukino wabo ariko amahirwe akaba aya Bugesera FC. Gusa uyu mutoza yakanguriye Biramahire Abeddy an Nsengiyumva Moustapha kuba barushaho gukora kuko ngo ntabwo baramwemeza neza ku buryo yafata umwe akamuharira uruhande rw’ibumoso cyangwa iburyo mu buryo buhoraho.
Seninga kandi yavuze ko ubu abakinnyi bagomba kwibagirwa ibyabaye ahubo bakareba icyabuze bityo bakarushaho gutegura umukino w’umunsi wa15 wa shampiyona bafitanye na Kirehe FC i Nyakarambi.
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza
Ndikumasabo Steve na Nizeyimana Mirafa barwana intambara yo kugera ku mupira
Abasimbura ba Police FC mu minota ya nyuma wabonaga bafite ubwoba
Nizeyimana Mirafa ashaka igitego akoresheje umutwe
Mico Justin (8) ku mupira abangamiwe na Emery Nimubona myugariro wa Bugesera FC
Aha niho Nizeyimana Mirafa yaboneye ikarita y’umuhondo kuko yateze Ndikumasabo amuturutse inyuma
Igice cya mbere kirangiye abatoza ba Bugesera FC baganiriza abakinnyi bigira hamwe uko babona igitego
Farouk Ruhinda Saifi yaje kukibona ku munota wa 78′
Nininahazwe Fabrice nawe yaje guhusha igitego asigaranye n’izamu
Abatoza ba Police FC bagira inama abakinnyi mu karuhuko
Mushimiyimana Mohammed ku mupira akurikiwe na Djihad Rucogoza
Mpozembizi Mohammed abangamiwe na Rucogoza Djihad
Eric Ngendahimana ukina hagati mu kibuga ntabwo yakinnye kuko mu gusimbuza Nzabanita David yinjiye ahawe umwanya na Mushimiyimana Mohammed
Ntwari Jacques ukina hagati muri Bugesera FC ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bahagaze neza mu cyiciro cya mbere
Farouk Ruhinda arenza umupira Mpozembizi Mohammed wakinaga ku ruhande rw’iburyo
Farouk Ruhinda Saifi Ssentongo yishimira igitego
Bwanakweli Emmanuel Fils Umunyezamu wa Police FC ubwo yari amaze kwinjizwa igitego
Rucogoza Djihad yaje kongera gusigarana na Bwanakweli Emmanuel ariko igitego kirabura kuko yawumuteye mu biganza
Nzabanita David wahoze ari kapiteni wa Bugesera Fc ku mupira akurikiwe na Ndikumasabo wamusiimbuye kuri uwo mwanya
Patrick Umwungeri yugarijwe na Farouk Ruhinda
Mpozembizi Mohammed abangamiwe na Rucogoza Djihad
Nizeyimana Mirafa ahanganye na Mugenzi Bienvenue wa FC Bugesera
Police FC yari ifite amahirwe yo kurara ku mwanya wa mbere yahise iyabura ahubwo AS Kigali ihita iwufata nyuma yo kunyagira Amagaju FC ibitego 3-0 mu mukino waberaga i Nyamagabe.
Ibitego bya AS Kigali byatsinzwe na Ngama Emmanuel warebye mu izamu inshuro ebyiri mbere yuko Mbaraga Jimmy yungamo ikindi.
AS Kigali ubu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 26 mu gihe Police FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 22. Kiyovu Sport nyuma yo kugwa miswi ikanganya na Mukura VS 0-0, ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 25.
Ngama Emmanuel yishimira ibitego yabineye i Nyamagabe (Photo:AS Kigali)
Dore imikino yarangiye:
Kuwa Gatatu tariki ya 7 Werurwe 2018
-Police Fc 0-1 Bugesera Fc
-Kirehe Fc 2-2 Etincelles Fc
-Amagaju Fc 0-3 AS Kigali
Imikino iteganyijwe:
Kuwa Gatanu tariki 8 Werurwe 2018
-Espoir Fc vs Miroplast Fc (Rusizi)
-Marines Fc vs Musanze Fc (Stade Umuganda)
Kuwa Mbere tariki 26 Werurwe 2018
-Sunrise Fc vs Rayon Sports Fc (Nyagatare)
Kuwa Gatatu tariki 28 Werurwe 2018
-Gicumbi Fc vs APR Fc (Gicumbi)
Rushyashya.net