Ku munsi w’ejo mu ntara ya Bubanza mu gihugu cy’I Burundi habaye igitero cyigambwe n’umutwe wa RED Tabara wavuze ko wasize wishe abasirikari batandatu bagasenya n’ibiro by’ishyaka CNDD FDD. Nkuko Ndayishimiye yabigize indirimbo yahise yihutira gushinja Leta y’u Rwanda ko ifasha umutwe wa RED Tabara kandi ubarizwa mu burasirazuba bwa Kongo mu ntara ya Kivu y’amajyepfo.
Kuva Ndayishimiye yishyira hamwe na Tshisekedi nyuma yo gutera umugongo Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba yakomeje gutera intero ko nawe abamurwanya baterwa inkunga ya Leta.
Ibi byaje gufata intera ubwo ingabo za Ndayishimiye zagiye gufasha Tshisekedi zigakubitwa inshuro n’umutwe wa M23 abenshi bakicwa abarokotse nabo basubira I Burundi bagafungwa.
Ubu biravugwa ko abasirikari barenga 200 bafunzwe bazira kuba baranze kurwanya umutwe wa M23.
Uwitwa Col Aaron Ndayishimiye wari woherejwe gutungura umutwe wa M23 byarangiye nawe bamufunze kuko yapfushije abasirikari benshi.
Mu rwego rwo kurangaza abaturage be, Ndayishimiye yitwaza u Rwanda ko ruri inyuma y’ibibazo afite.
U Burundi bwaherukaga kumvikana bushinja u Rwanda gukorana na RED Tabara, nyuma y’ikindi gitero uyu mutwe wari wagabye muri iki gihugu mu mpera za 2023.
Ni ibirego u Rwanda rwamaganira kure, rugashimangira ko nta nyungu rufite mu guhungabanya umutekano w’iki gihugu cy’igituranyi.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, mu kiganiro aherutse kugirana na Africa Daily yavuze ko ntacyo rupfana n’ibikorwa bya RED Tabara.
Ati “Nta kuri na guto kuri muri ibyo, nta ruhare dufite mu bikorwa bya RED Tabara, ni umutwe ukorera muri Kivu y’Amajyepfo, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa RDC ntabwo uri mu Rwanda, ntabwo ufashwa n’u Rwanda, nta ruhare tubifitemo. Abarundi bakwiriye guhangana n’iki kibazo ku giti cyabo na RDC, aho kugerageza kuzana u Rwanda mu bintu bitarureba.”
Yakomeje avuga ko kuba u Rwanda n’u Burundi bitabanye neza ari ibintu bihangayikishije kuko ibihugu byombi bifite byinshi bibihuza.
Ati “Dufite impungenge, ntabwo ariko bikwiriye kuba bimeze, twakoze ibishoboka byose mu buryo bwa dipolomasi no mu bundi buryo kugira ngo tugerageze kugarura umubano mwiza, u Rwanda n’u Burundi bifitanye isano ya hafi, Abanyarwanda benshi babaye impunzi i Burundi, ubu dufite Abarundi b’impunzi mu Rwanda, ni ikintu kitari gikwiriye kuba cyarabaye.”
Yolande Makolo yavuze ko u Rwanda ruhora rwiteguye ibiganiro mu gukemura ibibazo bitandukanye, gusa yemeza ko n’ibindi bihugu bikwiriye gutera intambwe mu kubahiriza ibiba byaganiriwe.
Ndayishimiye yakurikiye amafaranga muri Congo ariko bigaragara ko azahakura imbwa yiruka.
Arasiga ibye bita imitemeri akajya gupfundikira iby’abandi.