Mu bibazo by’ingutu bitandukanye atunga agatoki Uganda, avugamo ibijyanye n’ibibazo mu bucuruzi, kuba hari abantu bashaka kugirira nabi u Rwanda bidegembya muri Uganda, ibijyanye no guta muri yombi no gukorera iyicarubozo abanyarwanda, aho byose ngo ari ibintu bikomeje gusiga icyasha Uganda ku ruhando mpuzamahanga.
Uyu muturage wo muri Uganda witwa Maxon Lukyamuzi, mu ibaruwa ifunguye yandikiye Museveni, amubaza impamvu hashize imyaka itatu yaracecetse kuri ibi bibazo.
Yasabye Museveni ko mu gihe ibihugu byombi bigeze mu cyiciro cya kabiri cy’ibiganiro by’amasezerano ya Luanda, yakwitsa cyane ku bijyanye n’uburyo RNC ikomeje kwisanzura muri Uganda.
Ati “Uyu mutwe umaze gushinga imizi muri Uganda aho ufite Komite Nyobozi ikuriwe na Prossy Boonabana, Dr Gideon Rukundo Rugari nk’umwungirije na Sulah Nuwamanya nk’Umunyamabanga Mukuru.”
Iyi komite ngo ifite ba komiseri n’abayobozi ku rwego rw’akarere mu bice birimo abafite inkomoko mu Rwanda. Binyuze muri iyi komite, ngo RNC iherutse gushinga umuryango utegamiye kuri leta witwa “Self Worth Initiative” [SWI] ari nawo yifashisha mu gushaka abayoboke.
Muri iyi baruwa, Lukyamuzi atangira avuga ko nk’umuturage wa Uganda ariko ufite n’inkomoko mu Rwanda, atewe impungenge “n’ibibazo by’umupaka hagati y’u Rwanda na Uganda, ibibazo bya dipolomasi, no kuguceceka kwawe kuri ibi bibazo mu myaka itatu ishize”.
Yibukije Museveni ko mu rugamba rwo kubohora Uganda rwa NRA “impunzi z’abanyarwanda zari zikuri inyuma. Uruhare rwabo mu kutubohora rwagize uruhare mu kugeza igihugu cyacu aha kiri”.
Lukyamuzi yakomeje yibutsa Museveni ko mu 2018, Perezida Paul Kagame yasuye Uganda, abakuru b’ibihugu byombi bakemeranya gukuraho urujijo ruri mu mubano wabyo ahubwo bagashimangira imikoranire.
Ati “Perezida Kagame yavuze ko guhanahana amakuru mu buryo bwa nyabwo, gukorana byimbitse kandi bihoraho bizafasha ibihugu byombi mu gufata ibyemezo biboneye.” Aha niho yahereye abaza Perezida Museveni ibibazo bitandukanye ku bintu atakoze uko bikwiye.
Ati “Nyakubahwa Perezida, twumvise bike ku ruhande rw’ubuyobozi bwacu ku bijyanye n’amahari mu gihe twumvise byinshi ku ruhande rw’u Rwanda. Ibinyamakuru yaba ibikorera imbere mu gihugu n’ibiri mpuzamahanga, (ikiganiro uherutse kugirana na Allan Kasujja wa BBC-Africa) byagerageje gusaba ibisubizo ariko wakomeje kuryumaho.”
Lukyamuzi yakomeje avuga ko mu 2017 u Rwanda rwagaragaje ko hari imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Uganda ishaka kurutera ndetse ko mu gihe rwavugaga ibyo, iyo mitwe yakomezaga gushimangira imikoranire n’inzego z’iperereza za Uganda ari nako yisuganya; ibyo biza gukurikirwa n’amakuru y’uko abanyarwanda bashimutwa iyo bageze muri Uganda.
Ati “Nyakubahwa Perezida, iyo bitaza kuba ah’ibimenyetso bagaragaje, benshi bari kuba bataritaye kuri aya makuru. Gusa ibimenyetso birimo amafoto n’amashusho y’abanyarwanda bakorewe iyicarubozo, byagaragazaga ukuri yewe no ku bantu bawe bagushyigikiye by’akadasohoka.”
Yagarutse kandi ku bantu bagera kuri 50 bafashwe na Polisi ahitwa Kikagati bari mu nzira bagiye mu myitozo ya gisirikare ya RNC muri RDC aho ngo nyuma bahaswe ibibazo bagahishura ibyo bari bagiyemo ndetse ko “umugambi wabo w’ingenzi ari ugutera u Rwanda”. Ati “Bashatswe na RNC u Rwanda rufata nk’ umutwe w’iterabwoba.”
Lukyamuzi yakomeje avuga ko nyuma y’uko batangiriwe, Museveni yemeye ko hari abakozi b’inzego ze z’umutekano bagize uruhare mu gushaka abantu bajya muri uyu mutwe, ariko ko nta n’umwe yigeze ahanira icyo kintu.
Ikindi ni uko ngo muri Kamena 2018, aba bantu bose barekuwe bakagenda bidegembya, nyuma bagakomeza inzira yabo berekeza muri RDC nubwo bamwe baje kugwa mu maboko y’ingabo za Loni ziri muri RDC bagahishura imikoranire yabo n’Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda, CMI; abandi bakoherezwa mu Rwanda nyuma yo gutabwa muri yombi aho bahishuye imikoranire yabo yose n’uru rwego gusa ngo Abel Kandiho uruyobora ntiyigeze abibazwa.
Mu bindi bimenyetso uyu muturage atanga harimo uburyo mu Ukuboza 2018, imitwe ya RNC na FDLR yagiriye inama muri Uganda yayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Philemon Mateke.
Akomeza agira ati “Muri Werurwe 2019, Charlotte Mukankusi na Eugene Gasana baragusuye ndetse warabyemeje, ni nako Tribert Rujugiro atera inkunga RNC; twumva ko kandi afite ibikorwa by’ubucuruzi mu gace ka Arua, ndetse ko umuvandimwe wawe Salim Saleh bafatanyije muri ubwo bucuruzi. Ubu bushotoranyi bwarakomeje n’ubu kandi dukomeje kubona aya makuru mu itangazamakuru.”
Yavuze kandi ku kibazo cy’abanyarwanda batabwa muri yombi muri Uganda bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kuba intasi no kwinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko; aho ngo bamwe muri aba batangarije itangazamakuru uburemere bw’iyicarubozo bakorewe mu nzu z’ibanga na kasho bya CMI.
Ati “Tuvugishije ukuri, ubu ni ubundi buryo bw’ubushotoranyi ku kindi gihugu. Bamwe mu banyarwanda bafunzwe ni abana bato guhera ku myaka itatu kugeza ku bakuze bari mu kigero cy’imyaka 76. Gusa inzego zacu z’umutekano zabise intasi. Koko ni inde ukoresha umusaza w’imyaka 70 nk’intasi?”
“U Rwanda ruvuga ko abaturage barwo, amagana n’amagana bakiri mu magereza n’izindi nzu zitagenewe gufungirwamo abantu zicunzwe n’inzego zacu, CMI na ISO.”
“Nyakubahwa Perezida, ntiwigeze uhakana cyangwa ngo wemere ibi birego. Ntiwigeze utegeka ko bagezwa imbere y’inkiko cyangwa se ngo utegeke ko birukanwa ku butaka bwa Uganda. Nyakubahwa Perezida ni ukubera iki?”
Yavuze ko nubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sam Kutesa n’Umuvugizi wa Guverinoma, Ofwono Opondo bahakanye ko hari abanyarwanda bafungiye muri Uganda, nta kintu cyahamya ukuri kw’ibyo bavugaga ahubwo ko bavuze ibinyoma ku bushake.
Ibi abishimagira agira ati “Twabonye ko buri gihe iyo u Rwanda ruvuze kuri iki kibazo, Uganda irekura abanyarwanda bake. Baba bavuye he niba nta banyarwanda dufite bafunzwe nk’uko abayobozi bacu babivuga?”
Yabajije Museveni ati “Nyakubahwa Perezida, ibi si ibihamya by’uko abayobozi bacu baba bifubitse umwambaro w’ikinyoma?”
Yibukije ko amategeko ya Uganda ateganya ko umuntu utawe muri yombi aba agomba kugezwa imbere y’urukiko mu gihe kitarenze amasaha 48 , ndetse ko afite uburenganzira bwo gucibwa urubanza ruciye mu mucyo no kunganirwa kimwe no gusurwa n’umuryango. Ikindi ni uko ayo mategeko atemera ibikorwa by’iyicarubozo, ariko ko “twarenze ku Itegeko Nshinga n’andi mategeko arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu”.
Ku bijyanye n’amasezerano ya Luanda aherutse gushyirwaho umukono, Lukyamuzi yavuze ko yabayeho mu gihe abaturage bose bari biteze ko ibintu bigiye gusubira mu buryo ariko kugeza ubu nta mpinduka iragaragara.
Yavuze ko nyuma y’inama yabaye ku wa 16 Nzeri, indi yagombaga kuba nyuma y’ukwezi ni ukuvuga ku wa 16 Ukwakira ariko ko itigeze iba ndetse n’indi tariki yashyizweho yaje gusubikwa.
Ati “Igihe kirageze nyakubahwa Perezida ko uhaguruka ugakemura ibi bibazo binyuze mu gusobanurira abaturage bagutoye. Nibura utugomba ibisobanuro ku bibazo bimaze igihe bitugiraho ingaruka.”
Ati “Ariko ni ibibazo byakemuka, twamaze igihe kinini tubana n’abanyarwanda mu mudendezo, ntidushaka kubana na bo mu bwishishanye cyangwa se duhanganye. Yaba ubu n’ikindi gihe.”
Muri iyi baruwa y’amapaji ane, Lukyamuzi yavuze ko ubukungu bwa Uganda bwahungabanye kuva aho ibibazo by’umwuka mubi biziye, ndetse ko kuva ubwo u Rwanda ruburiye abaturage barwo ku gukorera ingendo muri Uganda, iki gihugu cyahombye miliyoni zisaga 664 z’amadolari y’ibyoherezwaga mu mahanga.
Ibi abihuza n’uburyo abaturage baturiye imipaka bahuye n’ibibazo by’umwihariko abatuye Kikuubo kuko batari bagishoboye gukomeza ubucuruzi bwabo nka mbere.
Mu gushaka amaramuko, ngo abanya-Uganda bamwe bishora mu bucuruzi butemewe bwa magendu, bikaba byabaviramo kuraswa bagerageza gutoroka mu gushaka kwirwanaho.
Ati “Ni ukubera iki udafata iki kibazo nk’igikomeye? Turi kuzahara kandi mu bigaragara birakomeza kuzamba nihatagira igikorwa.”
Lukyamuzi yasoje abwira Museveni ko abaturage ba Uganda bizeye ko yakemura ibi bibazo , ndetse ko nabo bazabimwibukiraho mu 2021 ubwo hazaba haba amatora.
Ati “Nizeye ko wakemura ibi bibazo hanyuma ukamenyesha mu buryo bweruye abaturage ku biri gukorwa , ukabizeza amahoro, umudendezo n’iterambere. Nyakubahwa Perezida, ibi byose tuzabyibuka nibigera mu 2021.”