Mu kiganiro yakoreye ku rubuga rwa Twitter Space, umuvugabutumwa Eliane Niyonagira uba mu gihugu cy’u Bubiligi ariko akaba yari asanzwe aba mu Rwanda, yaburiye urubyiruko arubwira inzira abarwanya u Rwanda bakoresha bigarurira urubyiruko ngo barwinjize mu mitwe y’iterabwoba mu mashyamba ya Kongo bo bigaramiye bibereye Iburayi.
Eliane yitanzeho urugero avuga uburyo amaze kwamamara ku rubuga rwa YouTube, ibigarasha byahise bimwiyegereza cyane cyane Kayumba Rugema Gafirifiri ndetse n’abandi.
Eliane yasobanuye ko ibigarasha biba bihunahuna ku mbuga nkoranyambaga, wamenyekana bakagushukisha indonke. Ubwo yabahakaniraga ababwira ko nta mafaranga yabo akeneye, bamubwiye ko ataruta idamange ko nawe akwiye gufata bibiliya agakuraho ubutegetsi buriho.
Ibi bigaragaza ko Idamange Iryamugwiza yizejwe ibitangaza n’ibigarasha byo mu burayi. Yagize ati “Haje uwitwa Rugema Kayumba aratangira aranyibwira ambwira amazina ye atangira ambwira ko yifuza ko hari ibyo twakorana. Akomeza avuga ngo ashaka ko dukorana mubyu murimo w’Imana kandi nawe nudutera inkunga…. nidukorana neza tuzagutera inkunga. Imana yagusabye gukiza Abanyarwanda bari kwicwa, bakakubwira ko uwo ariwe wese yishwe na FPR. Iyo wanze gukorana nabo bagutera ubwoba”
Ibi biramenyerewe cyane ku rubyiruko rushaka indonge. Usibye abasore gushukwa bakajyanwa mu mitwe y’iterabwoba, abakobwa bo babashukisha indonke babashora mu bikorwa by’ubusambanyi.
Eliane ubwo yageraga mu Bubiligi agiye kuvuza umwana we, yakiraga buri munsi abashyitsi ariko ari abagamije kumwigarurira. Yaburiye cyane abajya muri za Whatsapp groups ndetse no kujya mu biterane birimo abantu benshi batazi kuko bashobora gusanga bitwaje iby’Imana naho bagiye mu bikorwa byo kurwanya igihugu.
Eliane nta gishya yavuze kuko bizwi ko ibigarasha mu gutera u Rwanda hakoreshejwe ingufu za gisirikari byabananiye none basigaye bashukisha udufaranga urubyiruko dore ko bisigaye byarororshye kuyohereza usabwa numero ya telephone gusa. Uru rubyiruko baba barusaba gusebya Leta y’u Rwanda. Bigaragara ko hari abaryohewe naya mafaranga, barimo Agnes Nkusi Uwimana, Ntwali Williams, n’abandi.