• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

  • Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0   |   04 May 2025

  • APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025   |   01 May 2025

  • INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA   |   01 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Umuvumo n’uruzerero bishegeshe Tewojeni Rudasingwa, yongera kubahuka Perezida Kagame wamukamiye.

Umuvumo n’uruzerero bishegeshe Tewojeni Rudasingwa, yongera kubahuka Perezida Kagame wamukamiye.

Editorial 10 Apr 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Tewojeni Rudasingwa aherutse kwandikira Perezida wa Repubulika ibaruwa yuzuyemo ibitutsi, bidakwiye kuva mu kanwa k’umuntu wiyita dogiteri. Niba n’iwabo nta bakuru bahaba bo kubahwa, nibura yakabaye azi ko gutuka Perezida wa Repubulika (symbole de la Nation), ari ugutuka Abenegihugu bamusabye kubayobora.

Ayo manjwe ya Rudasingwa yashimangiye ko afite ikibazo cy’uburere gikomeye, bigaragaza ko ashobora kuba yaravuye iruhande rw’ababyeyi imburagihe, cyangwa abamureze nabo ubwabo bakaba bataragiraga indangagaciro, bagombye kuba baramwigishirije mu muryango.

Niba kandi baramutoje ikinyabupfura akabigira amasigaracyicaro, bakwiye kumugaya bivuye inyuma, kuko abasuzuguza, akoresha imvugo z’urukozasoni. Ariko se akeburwe na nde, ko uwakamuhannye ari mwene nyina Gerard Gahima, nawe akaba yararenze ihaniro!

Muri iyo baruwa, Rudasingwa yishyira imbere nk’imbehe iminina, ngo”ubuto bwe yabuhaye u Rwanda”! Hanyuma se u Rwanda rwo rumwishyuje ko rwamugize icyo ari cyo, atanabikwiye,akarwitura kurusahura no kurusebya, harya yabona ubwishyu?

Niba hari n’icyo yamaze muri ubwo busore arata, cyabaye imfabusa kuko ubusaza bwe bwuzuyemo ubuhemu. Igihano ariko yarakibonye, dore agiye kugwa igihugu igicuri.Biragaragaza ko Tewojeni Rudasingwa atatabariye uRwanda agamije kurubohora nk’abandi, ko ahubwo yari yimirije imbere inda nini, nk’uko tugiye kongera kubirebera hamwe muri iyi nyandiko.

Rudasingwa yikomye Perezida Kagame ngo yamwise umujura, nyamara ntahakana ibimenyenyetso bigaragaza ko ari ibandi butwi, ryiyemeje kurya utwaryo n’utw’abandi. Abantu benshi bazi Tewojeni Rudasingwa cyane cyane kuri ya maradiyo n’imbuga nkoranyambaga bitagira akandi kazi uretse gusebya u Rwanda na Perezida warwo. Azwi kandi nk’ umufatanyabikorwa w’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi byose akabikora agirango afatwe nk’ umunyapolitiki wahunze uRwanda kubera “kutavuga rumwe n’ubutegetsi”.

Nyamara si byo, ahubwo ni umugizi wa nabi, umujura kabombo, isiha rusahuzi yatorotse ubutabera.Tewojeni Rudasingwa ni indashima, “Ntibanyurwa” washinzwe imyanya ikomeye, ariko yose akayivamo akoze amarorerwa. Aho yanyuze yahasize amarira kubera ubuhemu buteye isoni.Ubwo yari Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, yaranzwe no kwica agakiza, kugeza ubwo abakozi bari baramuhimbye”UZI ICYO NDI CYO”, imvugo yakoreshaga ashaka gukanga abantu.

Yapyinagazaga bamwe, agatoneshaga abazi gucinya inkoro, n’abagore yashukishaga imyanya akabasambanya ku ngufu. Imyitwarire ye ntaho yari itaniye n’iy’abambari ba MRND, yitwaga ko yarwanyaga.Tewojeni Rudasingwa yaje kuba ambasaderi w’uRwanda i Washington muri Leta Zunze Ubumwez’Amerika, ari nk’amahirwe Ubuyobozi bw’Igihugu bumuhaye ngo yikosore.

Nyamara aka wa mugani ngo”ntawe utokora ifuku”, Rudasingwa yapfuye kugera muri ambasade atangira kwitwara nk’ikigirwamana. Agasuzuguro ku bandi badipolomate ndetse n’abayobozi b’Amerika, gukandamiza abakozi ba ambasade kugeza n’ubwo abafungira muri kontineri, ngibyo ibyaranze uyu mugabo utagira ubumuntu muri we.Kubera wa muco wa FPR-Inkotanyi wo kugoragoza umunyamurwango wakosheje, agahabwa umwanya wo kwisuzuma no kwisubiraho, Rudasingwa yavanywe i Washington agirwa Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, kugirango Perezida Kagame agerageze kumusubiza ku murongo.

Nyamara aho kwikosora, ageze muri Perezidansi noneho yakoze udushya, abantu batangira kwibaza niba Rudasingwa atarahanzweho n’amadayimoni.Ubwo Tewojeni Rudasingwa yari umuyobozi muri Perezidansi, Perezida Kagame yasabye ko mu Rugwiro hubakwa isomero rigezweho ndetse n’ aho abakozi bafatira ifunguro n’icyo kunywa batagombye kujya hanze y’ikigo. Isoko ry’ubwo bwubatsi ndetse no gushyira ibikoresho muri izo nyubako ritsindirwa na Sosiyete yitwa”Fair Construction “.Tewojeni Rudasingwa yitwaje umwanya ukomeye yari afite mu Rugwiro, ategeka Fair Constrution kurangiza inzu ye bwite yubakaga ku Gishushu mu Karere ka Gasabo, hanyuma akazabyishyuriza hamwe n’iyo mirimo yo kubaka mu Rugwiro.

Bwana Joseph Mugisha uyobora iyo Sosiyete yamuteye utwatsi, amubwira ko atakwishora muri ubwo bujura. Rudasingwa yararakaye, maze mu rwego rwo kwihimura kuri Mugisha ahita yambura Fair Construction rya soko ryo gushyira ibikoresho muri za nzu zo mu Rugwiro.Tewojeni Rusasingwa utanagira amakenga, yahise ashinga Sosiyete ye bwite, ayifungurira ibiro i Nairobi mu Kenya, ngo byitwe ko ari kampani ikorera mu mahanga. Yahise yiha isoko ry’amamiliyoni yambuye Fair Construction, nta n’ipiganwa ribaye. Ko Rudasingwa uzi gusisibiranya, ibi nabyo wahakana ko bitabaye?

Ibikoresho byaje kuza, ariko Rudasingwa akabeshya Perezida Kagame ko bizanywe na Fair Constuction, kuko atari kubasha gusobanura icyo Fair Construction yarazize, n’uburyo isoko ryatanzwe nta piganwa ribaye.Iminsi 40 y’umujura Rudasingwa ariko yari yageze. Bya bikoresho byananiwe kwinjira mu nzu, ategeka ko imiryango isenywa, ikazongera kubakwa nyuma. Umukozi wakurikiraniraga hafi ubwo bwubatsi yaramuhakaniye, kuko bitari biteganyijwe mu isoko ryatanzwe.

induru zaravuze, biba ngombwa ko bigera kwa Perezida Kagame. Ni uko Umukuru w’Igihugu yaje kumenya ko Rudasingwa yihaye isoko aryambuye Fair Construction, maze iperereza ku byaha bya ruswa no kunyereza umutungo w’Igihugu riba riratangiye. Tewojeni Rudasingwa yarabirebye asanga atazabikira, maze muw’2004 aboneza mu buhungiro muri Amerika, ari naho ubu abwejagurira, uretse ko hari n’ubwo ajya za Bubiligi kwifatanya n’abajenosideri baba mu Burayi, by’umwihariko abo mu muryango wa Yuvenali Habyarimana.

Hari n’amakuru avuga ko yigeze kwinjira umupfakazi wa Habyarimana, Agatha Kanziga, ariko abana be bakahamusohoresha imihini. Ageze hanze y’uRwanda yahise yifatanya n’abandi banyabyaha barimo mwene nyina Gerard Gahima, Patrick Karegyeya na Kayumba Nyamwasa, maze bashinga umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Ubu Rudasingwa yiyita impunzi ya politiki, nyamara ari umujura wahunze ibihano, dore ko yaje no gukatirwa imyaka 24 y’igifungo. Uretse isoni nke koko, uyu muhemu yagombye gutinyuka kuvugira mu ruhame? Ubanza nawe ari umwuzukuru wa “Ntibazirikana”, nk’abo yifatanya na bo buri tariki ya 06 Mata, mu kwibuka Yuvenali Habyarima. Rudasingwareka gushyanuka, ngo wishyire imbere nk’aho Abanyarwanda batakuzi.

Iyo uza kuba ukigira akenge, uretse no gutuka Perezida Kagame, ntiwagombye no gutinyuka kumuvuga mu izina. Amateka azahora azirikana ibyiza Perezida Kagame yakoreye, n’ubu agikorera Abanyarwanda, mu gihe wowe uzahora ufatwa nk’indashima, umugambanyi, imburamumaro, imburamutima, mpemukendamuke nk’abo musangiye umuvumo n’uruzerero.

2023-04-10
Editorial

IZINDI NKURU

Sergeant Robert yasanze Tindifa muri Uganda Daily monitor yabyutse imukuramo Amangambure Abana yarabataye yijyanira n’Umugore

Sergeant Robert yasanze Tindifa muri Uganda Daily monitor yabyutse imukuramo Amangambure Abana yarabataye yijyanira n’Umugore

Editorial 25 Nov 2020
Muhumure nta Ebola iri mu Rwanda: Ministiri Diane Gashumba

Muhumure nta Ebola iri mu Rwanda: Ministiri Diane Gashumba

Editorial 19 Jul 2019
Jesse Lingard watijwe na Manchester United muri West Ham United ashobora kugaruka yongererwa amasezerano.

Jesse Lingard watijwe na Manchester United muri West Ham United ashobora kugaruka yongererwa amasezerano.

Editorial 27 Mar 2021
Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Olivier Kwizera yasezeye umupira w’amaguru

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Olivier Kwizera yasezeye umupira w’amaguru

Editorial 22 Jul 2021

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru