• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umuvumo n’uruzerero bishegeshe Tewojeni Rudasingwa, yongera kubahuka Perezida Kagame wamukamiye.

Umuvumo n’uruzerero bishegeshe Tewojeni Rudasingwa, yongera kubahuka Perezida Kagame wamukamiye.

Editorial 10 Apr 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Tewojeni Rudasingwa aherutse kwandikira Perezida wa Repubulika ibaruwa yuzuyemo ibitutsi, bidakwiye kuva mu kanwa k’umuntu wiyita dogiteri. Niba n’iwabo nta bakuru bahaba bo kubahwa, nibura yakabaye azi ko gutuka Perezida wa Repubulika (symbole de la Nation), ari ugutuka Abenegihugu bamusabye kubayobora.

Ayo manjwe ya Rudasingwa yashimangiye ko afite ikibazo cy’uburere gikomeye, bigaragaza ko ashobora kuba yaravuye iruhande rw’ababyeyi imburagihe, cyangwa abamureze nabo ubwabo bakaba bataragiraga indangagaciro, bagombye kuba baramwigishirije mu muryango.

Niba kandi baramutoje ikinyabupfura akabigira amasigaracyicaro, bakwiye kumugaya bivuye inyuma, kuko abasuzuguza, akoresha imvugo z’urukozasoni. Ariko se akeburwe na nde, ko uwakamuhannye ari mwene nyina Gerard Gahima, nawe akaba yararenze ihaniro!

Muri iyo baruwa, Rudasingwa yishyira imbere nk’imbehe iminina, ngo”ubuto bwe yabuhaye u Rwanda”! Hanyuma se u Rwanda rwo rumwishyuje ko rwamugize icyo ari cyo, atanabikwiye,akarwitura kurusahura no kurusebya, harya yabona ubwishyu?

Niba hari n’icyo yamaze muri ubwo busore arata, cyabaye imfabusa kuko ubusaza bwe bwuzuyemo ubuhemu. Igihano ariko yarakibonye, dore agiye kugwa igihugu igicuri.Biragaragaza ko Tewojeni Rudasingwa atatabariye uRwanda agamije kurubohora nk’abandi, ko ahubwo yari yimirije imbere inda nini, nk’uko tugiye kongera kubirebera hamwe muri iyi nyandiko.

Rudasingwa yikomye Perezida Kagame ngo yamwise umujura, nyamara ntahakana ibimenyenyetso bigaragaza ko ari ibandi butwi, ryiyemeje kurya utwaryo n’utw’abandi. Abantu benshi bazi Tewojeni Rudasingwa cyane cyane kuri ya maradiyo n’imbuga nkoranyambaga bitagira akandi kazi uretse gusebya u Rwanda na Perezida warwo. Azwi kandi nk’ umufatanyabikorwa w’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi byose akabikora agirango afatwe nk’ umunyapolitiki wahunze uRwanda kubera “kutavuga rumwe n’ubutegetsi”.

Nyamara si byo, ahubwo ni umugizi wa nabi, umujura kabombo, isiha rusahuzi yatorotse ubutabera.Tewojeni Rudasingwa ni indashima, “Ntibanyurwa” washinzwe imyanya ikomeye, ariko yose akayivamo akoze amarorerwa. Aho yanyuze yahasize amarira kubera ubuhemu buteye isoni.Ubwo yari Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, yaranzwe no kwica agakiza, kugeza ubwo abakozi bari baramuhimbye”UZI ICYO NDI CYO”, imvugo yakoreshaga ashaka gukanga abantu.

Yapyinagazaga bamwe, agatoneshaga abazi gucinya inkoro, n’abagore yashukishaga imyanya akabasambanya ku ngufu. Imyitwarire ye ntaho yari itaniye n’iy’abambari ba MRND, yitwaga ko yarwanyaga.Tewojeni Rudasingwa yaje kuba ambasaderi w’uRwanda i Washington muri Leta Zunze Ubumwez’Amerika, ari nk’amahirwe Ubuyobozi bw’Igihugu bumuhaye ngo yikosore.

Nyamara aka wa mugani ngo”ntawe utokora ifuku”, Rudasingwa yapfuye kugera muri ambasade atangira kwitwara nk’ikigirwamana. Agasuzuguro ku bandi badipolomate ndetse n’abayobozi b’Amerika, gukandamiza abakozi ba ambasade kugeza n’ubwo abafungira muri kontineri, ngibyo ibyaranze uyu mugabo utagira ubumuntu muri we.Kubera wa muco wa FPR-Inkotanyi wo kugoragoza umunyamurwango wakosheje, agahabwa umwanya wo kwisuzuma no kwisubiraho, Rudasingwa yavanywe i Washington agirwa Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, kugirango Perezida Kagame agerageze kumusubiza ku murongo.

Nyamara aho kwikosora, ageze muri Perezidansi noneho yakoze udushya, abantu batangira kwibaza niba Rudasingwa atarahanzweho n’amadayimoni.Ubwo Tewojeni Rudasingwa yari umuyobozi muri Perezidansi, Perezida Kagame yasabye ko mu Rugwiro hubakwa isomero rigezweho ndetse n’ aho abakozi bafatira ifunguro n’icyo kunywa batagombye kujya hanze y’ikigo. Isoko ry’ubwo bwubatsi ndetse no gushyira ibikoresho muri izo nyubako ritsindirwa na Sosiyete yitwa”Fair Construction “.Tewojeni Rudasingwa yitwaje umwanya ukomeye yari afite mu Rugwiro, ategeka Fair Constrution kurangiza inzu ye bwite yubakaga ku Gishushu mu Karere ka Gasabo, hanyuma akazabyishyuriza hamwe n’iyo mirimo yo kubaka mu Rugwiro.

Bwana Joseph Mugisha uyobora iyo Sosiyete yamuteye utwatsi, amubwira ko atakwishora muri ubwo bujura. Rudasingwa yararakaye, maze mu rwego rwo kwihimura kuri Mugisha ahita yambura Fair Construction rya soko ryo gushyira ibikoresho muri za nzu zo mu Rugwiro.Tewojeni Rusasingwa utanagira amakenga, yahise ashinga Sosiyete ye bwite, ayifungurira ibiro i Nairobi mu Kenya, ngo byitwe ko ari kampani ikorera mu mahanga. Yahise yiha isoko ry’amamiliyoni yambuye Fair Construction, nta n’ipiganwa ribaye. Ko Rudasingwa uzi gusisibiranya, ibi nabyo wahakana ko bitabaye?

Ibikoresho byaje kuza, ariko Rudasingwa akabeshya Perezida Kagame ko bizanywe na Fair Constuction, kuko atari kubasha gusobanura icyo Fair Construction yarazize, n’uburyo isoko ryatanzwe nta piganwa ribaye.Iminsi 40 y’umujura Rudasingwa ariko yari yageze. Bya bikoresho byananiwe kwinjira mu nzu, ategeka ko imiryango isenywa, ikazongera kubakwa nyuma. Umukozi wakurikiraniraga hafi ubwo bwubatsi yaramuhakaniye, kuko bitari biteganyijwe mu isoko ryatanzwe.

induru zaravuze, biba ngombwa ko bigera kwa Perezida Kagame. Ni uko Umukuru w’Igihugu yaje kumenya ko Rudasingwa yihaye isoko aryambuye Fair Construction, maze iperereza ku byaha bya ruswa no kunyereza umutungo w’Igihugu riba riratangiye. Tewojeni Rudasingwa yarabirebye asanga atazabikira, maze muw’2004 aboneza mu buhungiro muri Amerika, ari naho ubu abwejagurira, uretse ko hari n’ubwo ajya za Bubiligi kwifatanya n’abajenosideri baba mu Burayi, by’umwihariko abo mu muryango wa Yuvenali Habyarimana.

Hari n’amakuru avuga ko yigeze kwinjira umupfakazi wa Habyarimana, Agatha Kanziga, ariko abana be bakahamusohoresha imihini. Ageze hanze y’uRwanda yahise yifatanya n’abandi banyabyaha barimo mwene nyina Gerard Gahima, Patrick Karegyeya na Kayumba Nyamwasa, maze bashinga umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Ubu Rudasingwa yiyita impunzi ya politiki, nyamara ari umujura wahunze ibihano, dore ko yaje no gukatirwa imyaka 24 y’igifungo. Uretse isoni nke koko, uyu muhemu yagombye gutinyuka kuvugira mu ruhame? Ubanza nawe ari umwuzukuru wa “Ntibazirikana”, nk’abo yifatanya na bo buri tariki ya 06 Mata, mu kwibuka Yuvenali Habyarima. Rudasingwareka gushyanuka, ngo wishyire imbere nk’aho Abanyarwanda batakuzi.

Iyo uza kuba ukigira akenge, uretse no gutuka Perezida Kagame, ntiwagombye no gutinyuka kumuvuga mu izina. Amateka azahora azirikana ibyiza Perezida Kagame yakoreye, n’ubu agikorera Abanyarwanda, mu gihe wowe uzahora ufatwa nk’indashima, umugambanyi, imburamumaro, imburamutima, mpemukendamuke nk’abo musangiye umuvumo n’uruzerero.

2023-04-10
Editorial

IZINDI NKURU

Inkwakuzi zamaze kurambagiza abakinnyi bakeneye, Uko byifashe ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda

Inkwakuzi zamaze kurambagiza abakinnyi bakeneye, Uko byifashe ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda

Editorial 05 Jul 2021
Habayeho uguterana amagambo hagati ya Anne Rwigara n’umuhesha w’inkiko watezaga ibyabo cyamunara

Habayeho uguterana amagambo hagati ya Anne Rwigara n’umuhesha w’inkiko watezaga ibyabo cyamunara

Editorial 29 Mar 2018
Ubugambanyi, Inda nini n’Amatiku bya Kayumba Nyamwasa bishenye RNC

Ubugambanyi, Inda nini n’Amatiku bya Kayumba Nyamwasa bishenye RNC

Editorial 15 Sep 2019
Perezida Kagame yashyizeho abayobozi mu mirimo inyuranye muri RDF

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi mu mirimo inyuranye muri RDF

Editorial 04 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nsengimana Jean Bosco na Mugisha Samuel mu bakinnyi bayoboye ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yitegura Tour du Rwanda ya 2021.
Amakuru

Nsengimana Jean Bosco na Mugisha Samuel mu bakinnyi bayoboye ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yitegura Tour du Rwanda ya 2021.

Editorial 29 Apr 2021
Nyuma yo gucuruza imva kuri internet, ikiryabarezi Thomas Nahimana cyiyemeje gutanga pasiporo z’ibicupuri
Amakuru

Nyuma yo gucuruza imva kuri internet, ikiryabarezi Thomas Nahimana cyiyemeje gutanga pasiporo z’ibicupuri

Editorial 25 Jun 2022
RDC: Abasore bategetswe gufata ba nyina ku ngufu, abasirikare barya inyama z’abantu – Raporo ya Loni
INKURU NYAMUKURU

RDC: Abasore bategetswe gufata ba nyina ku ngufu, abasirikare barya inyama z’abantu – Raporo ya Loni

Editorial 09 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru