Mu gihe ikipe ya Police FC ikomeje imyiteguro yo gukina umukino wo kwishyura na Vita Club Mokanda yo muri Congo, mu mikino yo guhatanira igikombe cy’amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup),abakinnyi basabwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana guharanira ibyiza, bityo bakazarangiza iminota 90 y’umukino begukanye intsinzi.Yabibasabye ubwo bari barangie imyitozo tariki ya 18 werurwe ku kibuga cya Kicukiro.
IGP Gasana yagize ati:” Byose mwarabihawe ndetse turabashyigikiye. Mushyikiwe kandi n’igihugu cyose. Ntimuzaba muhagarariye gusa ikipe yacu ahubwo ni abaturage bose b’igihugu. Icyo tubasaba ni intsinzi”.
Yongeyeho ko iyi kipe yagaragaje ubudahangarwa no mu mikino yabanje, ku buryo nta gushidikanya ukurikije uko imyitozo yayo yagenze neza ko, Police FC izatahukana intinzi yo mu rugo.
Mu mukino ubanza wahuje Vita Club Mokanda na Police FC mu gihugu ya Congo Brazaville ,amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yabwiye abakinnyi ba Police FC ko “kuba bazakinira mu rugo,ku kibuga cyabo ndetse n’imbere y’abafana babo bibongerera amahirwe yo gutsinda”.
Police FC nibasha gusezerera iyi kipe yo muri Congo yazahura mu cyiciro gikurikiyeho n’ikipe izakomeza hagati ya Sagrada Esperança yo muri Angola na Liga Desportiva de Maputo yo muri Mozambique.
Umutoza wa Police FC Andre Cassa Mbungo yavuze ko afite icyizere ko ikipe ye izasezerera ikipe yo muri Congo mu mukino ugomba kubera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Cassa yakomeje atangaza ko yizeye kuzatsinda agira ati:” tuzakina n’ikipe isanzwe ifite ubunararibonye. Ariko kandi ikipe yanjye yakoze imyitozo ihagije kandi abakinnyi bameze neza, nta kibazo na kimwe bafite, hakiyongeraho kuba dufite amahirwe yo kuzakinira iwacu”.
RNP