Umuyobozi mushya w’agateganyo wa APR FC, Brig. Gen Deo Rusanganwa yasuye Abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi b’iyi kipe y’ingabo, abaha ubutumwa bw’Umugaba w’ingabo (CDS), abibutsa intego n’indangagaciro z’iyi kipe maze abibutsa moto ya APR FC ko ari Umurava Intsinzi.
Mu butumwa yatanze Ag Chairman yibukije ko ingabo z’u Rwanda ari ishingiro ry’umutekano n’iterambere muri byose mu Rwanda, dufatanyije n’izindi nzengo.
Ati “Namwe rero APR FC muri ikipe y’ingabo, mukwiye gukomeza kuba umusingi w’umupira mwiza, kandi ibyo byose birashoboka kuko muri beza, mujya gutoranywa nuko muri beza.
Abakinnyi bose baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bari muri APR FC ni beza, kuko hafi ya mwese mukinira amakipe y’ibihugu.”
“Kuba muri beza rero mugomba kubyerekana no mu kibuga mwitwara neza kuko ni cyo tuba twabazaniye.”
Yakomeje abibutsa ko APR FC ari ikipe irangwa n’instinzi buri gihe maze anabaha umukoro.
Ati: “Kugeza ubu muri umuryango mwiza, muri ikipe nziza, ariko hari ikibura, urebye imikino mwakinnye muri Cecafa Kagame Cup na CAF Champions League bitandukanye n’imikino yo muri shampiyona yo mu Rwanda.”
“Mwongere mubikosore kuko ntimuri mwenyine ubuyobozi murikumwe nkuko bisanzwe.
Yasoje yifuriza Intsinzi iyi kipe ku mukino bafitanye n’ikipe ya Rutsiro FC ku cyumweru tariki ya 10/11/2024.
APR FC kugeza ubu imaze gukina imikino ine muri Rwanda Premier League, aho yatsinze ibiri, inganya umwe undi iwuterwamo mpaga, bityo ikaba ifite amanota arindwi, ikarushwa amanota 13 n’ikipe iri ku mwanya wa mbere yo imaze gukina imikino 8.