• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»UMUYOBOZI WA POLISI Y’U RWANDA YASUYE ITSINDA RY’ABAPOLISI B’U RWANDA BARI MU BUTUMWA BW’AMAHORO MURI HAITI

UMUYOBOZI WA POLISI Y’U RWANDA YASUYE ITSINDA RY’ABAPOLISI B’U RWANDA BARI MU BUTUMWA BW’AMAHORO MURI HAITI

Editorial 08 Jun 2016 Mu Rwanda

Ku wa mbere tariki ya 6 Kamena 2016, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana yasuye itsinda ry’abapolisi bakorera hamwe (FPU) b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu mujyi wa Jeremie, mu gihugu cya Haiti.

Muri urwo ruzinduko, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yari aherekejwe n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) William Kayitare, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikoresho muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) David Butare, n’Umujyanama mu bya gipolisi mu Muryango w’abibumbye, Chief Superintendant of Police (CSP) Boniface Rutikanga.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yashimye iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda uko batunganya neza akazi kabo nk’uko babisabwa n’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro muri Haiti (MINUSTAH), abasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro za Kinyarwanda, gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga no gukora akazi kabo neza kugira ngo buzuze inshingano bahawe.

Yabasabye gukomeza kuba ba ambasaderi beza b’urwababyaye, kugira ngo ibendera ry’igihugu cyabo rikomeze kuzamurwa ku rwego mpuzamahanga.

Polisi y’u Rwanda imaze imyaka 6 ibungabunga amahoro muri Haiti, kugeza ubu ikaba ifiteyo itsinda ry’abapolisi bakorera hamwe (FPU) bagera ku 160, n’abandi 26 bakora mu bijyanye n’ubujyanama bazwi nka Individual Police Officers (IPOs) bo bakaba bari mu bice bitandukanye by’iki gihugu.

Iri tsinda ry’abapolisi 160 b’u Rwanda rikaba ari rimwe mu matsinda 12 y’abapolisi baturuka mu bihugu 6 bitandukanye by’isi byagiye kubungabunga amahoro muri Haiti aribyo:Senegal, Bangladesh, Jordan, India, Pakistan na Nepal.

Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu, CP Joseph Mugisha yijeje Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ko abapolisi ayoboye barangwa n’umuhate ndetse n’ubushake mu gusohoza inshingano zabo muri ubu butumwa bw’amahoro.
Mu gihe cy’iminsi itatu yamaze muri Haiti, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yagiranye inama n’abayobozi ba MINUSTAH ndetse n’abo mu nzego zitandukanye za Leta.

Baganiriye kandi bungurana ibitekerezo ku ngingo z’ingenzi zirimo ubushake bw’u Rwanda mu kugarura no kubungabunga amahoro muri Haiti.

CGP Emmanuel K. Gasana yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti avuye kwitabira Inama Mpuzamahanga y’abakuru ba Polisi z’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye, iyo nama ikaba yarabereye ku cyicaro gikuru cyawo i New York. Iyo nama yahuje Abaminisiti n’Abayobozi b’Inzego za Polisi baturuka mu bihugu 142 by’ibinyamuryango byawo ku Isi.

-2896.jpg

CGP Emmanuel K. Gasana yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

RNP

2016-06-08
Editorial

IZINDI NKURU

Gen Kabarebe yahaye impanuro  abanyamakuru bari mu cyiciro cya kabiri cy’itorero  ry’ Impamyabigwi

Gen Kabarebe yahaye impanuro abanyamakuru bari mu cyiciro cya kabiri cy’itorero ry’ Impamyabigwi

Editorial 24 Apr 2017
Muri DRC hashyizweho undi Minisitiri w’Intebe utemewe na Opozisiyo yakabaye ahagarariye

Muri DRC hashyizweho undi Minisitiri w’Intebe utemewe na Opozisiyo yakabaye ahagarariye

Editorial 14 Apr 2017
Mu mukino wabonetsemo ibitego 6, Police FC yatsinze Kiyovu SC naho APR FC yakinaga umukino wa mbere wa gicuti itsinda Rutsiro FC.

Mu mukino wabonetsemo ibitego 6, Police FC yatsinze Kiyovu SC naho APR FC yakinaga umukino wa mbere wa gicuti itsinda Rutsiro FC.

Editorial 23 Apr 2021
Ikipe y’igihugu ya Sénégal ntigikoreye umwiherero i Kigali yitegutura imikino y’igikombe cya Afurika

Ikipe y’igihugu ya Sénégal ntigikoreye umwiherero i Kigali yitegutura imikino y’igikombe cya Afurika

Editorial 29 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nibogora Lydie warutuye mu Mujyi wa Bujumbura ( mu Ijabe )  yishwe bunyamanswa
ITOHOZA

Nibogora Lydie warutuye mu Mujyi wa Bujumbura ( mu Ijabe ) yishwe bunyamanswa

Editorial 18 Feb 2017
Amarira y’Ingona ya Minisitiri Bizimana mu Burundi arabasiga mu kangaratete
Amakuru

Amarira y’Ingona ya Minisitiri Bizimana mu Burundi arabasiga mu kangaratete

Administrator 09 Dec 2025
Ikipe y’u Rwanda, Amavubi, yemerewe kwakirira Benin kuri Kigali Pele Stadium nta bafana bahari
Amakuru

Ikipe y’u Rwanda, Amavubi, yemerewe kwakirira Benin kuri Kigali Pele Stadium nta bafana bahari

Editorial 25 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru