Ikinyamakuru The New Vision cyo muri Uganda gicungwa na leta nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri ushize gikoze inkuru ishushanyije igaragaza Perezida Kagame yabaye umupadiri Papa Fransisiko amupfukamye imbere amusaba imbabazi kubwa Jenoside yo mu 1994, ibintu byafashwe nk’ipfobya rya Jenoside bitewe n’uburyo byakozwemo, cyasabiye imbabazi aya makosa cyakoze.
Kuri icyo gishushanyo (Cartoon) papa anasabira imbabazi kuba Gen kayumba Nyamwasa yari agiye kwicwa, mu gihe uyu kayumba yakunze gushinja leta y’u Rwanda kuba yarashatse kumuhitana mu 2010 imusanze muri Afurika y’Epfo aho yahungiye. Mugihe Leta y’u Rwanda yakomeje guhakana aya makuru ivuga ko ari ibinyoma by’abarwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Ibi rero byafashwe n’abatari bacye nko gushaka gusebya perezida w’u Rwanda wari uherutse gutangaza kuwa gatatu w’icyumweru cyashize ko papa yasabira imbabazi ibikorwa bya Kiliziya Gatorika bituma ifatwa nk’iyagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Yolande Makolo
Nyuma y’iyi nkuru ishushanyije isebanya yafashwe nko gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, umuyobozi muri perezidansi y’u Rwanda, Yolande Makolo abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter akaba yaragize ati: “cartoon y’uyu munsi muri New Vision irenze no kuba ibishye. Gukinira kuri jenoside ntibisekeje. Ni uguhakana. Ntabwo byemewe”.
Robert Kabushenga, chief executive Newvision
Ubwo hahise hakurikiraho izindi tweets nyinshi ziva mu Rwanda zamagana ibyo iki kinyamakuru cyari kimaze gukora bias nk’iby’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa kitwa Charlie Hebdo cyanagabweho ibitero kizizwa inkuru nk’izi. Amakuru ava muri The New Vision ariko avuga ko umuyobozi w’iki kinyamakuru ubwe yihamagariye perezida kagame akamusaba imbabazi kubw’iyi cartoon, mu gihe Umwanditsi mukuru avuga ko iyo cartoon yahise ivanwa muri iki kinyamakuru nk’uko tubikesha The Insider.
Kuva jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yarangira, Kiliziya Gatorika yakunze gushinjwa kuyigiramo uruhare, ndetse bamwe mu bapadiri bayo bijandika mu bwicanyi ku mugaragaro. Za kiliziya zitari nke zagiye zicirwamo abantu babaga bazihungiyemo bizeye ko nta wabasanga mu nzu y’Imana ngo abakoreho, ariko bakajya bisanga batangwa n’abapadiri ngo bicwe.
Kiliziya Gatorika mu Rwanda iherutse kubisabira imbabazi mu izina ry’abakirisitu bayo bakoze jenoside, ariko guverinoma y’u Rwanda isanga bidahagije, ari nayo mpamvu yasabye ko umuyobozi wa Kiliziya gatorika ku isi, Papa, nawe yasabira imbabazi ibyakozwe na kiliziya abereye umushumba nk’uko yabigenje muri Ireland isaba imbabazi mu izina ry’abapadiri bayo bashinjwaga guhohotera abana babasambanya.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame