• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umuyobozi wa The New Vision yasabye perezida Kagame imbabazi

Umuyobozi wa The New Vision yasabye perezida Kagame imbabazi

Editorial 25 Dec 2016 Mu Rwanda

Ikinyamakuru The New Vision cyo muri Uganda gicungwa na leta nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri ushize gikoze inkuru ishushanyije igaragaza Perezida Kagame yabaye umupadiri Papa Fransisiko amupfukamye imbere amusaba imbabazi kubwa Jenoside yo mu 1994, ibintu byafashwe nk’ipfobya rya Jenoside bitewe n’uburyo byakozwemo, cyasabiye imbabazi aya makosa cyakoze.

Kuri icyo gishushanyo (Cartoon) papa anasabira imbabazi kuba Gen kayumba Nyamwasa yari agiye kwicwa, mu gihe uyu kayumba yakunze gushinja leta y’u Rwanda kuba yarashatse kumuhitana mu 2010 imusanze muri Afurika y’Epfo aho yahungiye. Mugihe Leta y’u Rwanda yakomeje guhakana aya makuru ivuga ko ari ibinyoma by’abarwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ibi rero byafashwe n’abatari bacye nko gushaka gusebya perezida w’u Rwanda wari uherutse gutangaza kuwa gatatu w’icyumweru cyashize ko papa yasabira imbabazi ibikorwa bya Kiliziya Gatorika bituma ifatwa nk’iyagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

-5150.jpg

Yolande Makolo

Nyuma y’iyi nkuru ishushanyije isebanya yafashwe nko gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, umuyobozi muri perezidansi y’u Rwanda, Yolande Makolo abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter akaba yaragize ati: “cartoon y’uyu munsi muri New Vision irenze no kuba ibishye. Gukinira kuri jenoside ntibisekeje. Ni uguhakana. Ntabwo byemewe”.

-5148.jpg

Robert Kabushenga, chief executive Newvision

Ubwo hahise hakurikiraho izindi tweets nyinshi ziva mu Rwanda zamagana ibyo iki kinyamakuru cyari kimaze gukora bias nk’iby’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa kitwa Charlie Hebdo cyanagabweho ibitero kizizwa inkuru nk’izi. Amakuru ava muri The New Vision ariko avuga ko umuyobozi w’iki kinyamakuru ubwe yihamagariye perezida kagame akamusaba imbabazi kubw’iyi cartoon, mu gihe Umwanditsi mukuru avuga ko iyo cartoon yahise ivanwa muri iki kinyamakuru nk’uko tubikesha The Insider.

Kuva jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yarangira, Kiliziya Gatorika yakunze gushinjwa kuyigiramo uruhare, ndetse bamwe mu bapadiri bayo bijandika mu bwicanyi ku mugaragaro. Za kiliziya zitari nke zagiye zicirwamo abantu babaga bazihungiyemo bizeye ko nta wabasanga mu nzu y’Imana ngo abakoreho, ariko bakajya bisanga batangwa n’abapadiri ngo bicwe.

Kiliziya Gatorika mu Rwanda iherutse kubisabira imbabazi mu izina ry’abakirisitu bayo bakoze jenoside, ariko guverinoma y’u Rwanda isanga bidahagije, ari nayo mpamvu yasabye ko umuyobozi wa Kiliziya gatorika ku isi, Papa, nawe yasabira imbabazi ibyakozwe na kiliziya abereye umushumba nk’uko yabigenje muri Ireland isaba imbabazi mu izina ry’abapadiri bayo bashinjwaga guhohotera abana babasambanya.

-5149.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

2016-12-25
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Mu mukino wa gicuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Ibanda FC yo muri RDC 0-0

Amafoto – Mu mukino wa gicuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Ibanda FC yo muri RDC 0-0

Editorial 18 Nov 2021
Imyambarire y’umuhanzi Shebaah yateje ururondogoro i Kigali

Imyambarire y’umuhanzi Shebaah yateje ururondogoro i Kigali

Editorial 24 Sep 2017
Bwa mbere, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente arageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko

Bwa mbere, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente arageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko

Editorial 26 Sep 2017
Niyonsenga Dieudonné wa ISHEMA TV, akomeje gukwiza impuha no guharabika inzego z’umutekano.

Niyonsenga Dieudonné wa ISHEMA TV, akomeje gukwiza impuha no guharabika inzego z’umutekano.

Editorial 18 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umucamanza Theodor Meron arasabwa kwitondera gufungura Ngeze Hassan na bagenzi be
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umucamanza Theodor Meron arasabwa kwitondera gufungura Ngeze Hassan na bagenzi be

Editorial 07 Jun 2018
 Menya umwirondoro wa Claude Gatebuke, umutekamutwe ushakisha amaronko mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

 Menya umwirondoro wa Claude Gatebuke, umutekamutwe ushakisha amaronko mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 24 Apr 2020
Umurundi n’Abanye-Congo bazanywe mu Rwanda bageze muri FDLR bate ?
INKURU NYAMUKURU

Umurundi n’Abanye-Congo bazanywe mu Rwanda bageze muri FDLR bate ?

Editorial 16 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru