Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabagendwa, mu Murenge wa Rilima, ari mu maboko ya Polisi aho akekwaho ibyaha byo guhishira no kwaka ruswa abateka n’abacuruza kanyanga mu kagali ayoboye.
Rwamurego Jean de Dieu yatawe muri yombi n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ruswa tariki ya 4 Ukwakira 2016, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata.
Uyu muyobozi ngo yakaga ruswa abacuruza n’abateka kanyanga, bakamwoherereza amafaranga binyuze kuri ‘Mobile money’.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’u Burasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, avuga ko gitifu Rwamurego ari mu maboko ya polisi akaba akekwaho guhishira no kwaka ruswa abateka n’abacuruza kanyanga mu kagari ayobora.
Yagize ati “Aracyari mu maboko ya polisi ni byo. Uretse gushyigikira no gufasha abateka ibiyobyabwenge, hari n’uwo yabifatanye arangije amwaka ruswa ya bitanu(amafaranga ibihumbi bitanu) ayamwoherereza kuri ‘mobile money’ na kanyanga arayigumana ntiyatanga amakuru.”
Avuga ku mpamvu ibiyobyabwenge bidacika, IP Kayigi yagize ati “Abantu bagenda bahishirana kubera ko ari abo mu miryango imwe, ikindi ugasanga bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bisa naho bitabareba kubera inyungu zitandukanye bashobora kuba babigiramo, ugasanga umuntu bashobora kumuhishira kubera amafaranga babonamo cyangwa se kubera ko banabinywa.”
IP Kayigi yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge, kandi ko umuntu wese uzabigaragaramo atazihanganirwa, ahubwo azabihanirwa hakurikijwe amategeko.
Yakomeje agira ati “Inzego zose zarabihagurukiye muri iki gihe, ndetse twashyizeho na gahunda yo kujya dufata ababifatiwemo bakajya kuburanira aho bakoreye ibyaha (terrain) kugira ngo bibere isomo abandi. Iyo uri umuyobozi ntabwo uba waratumwe kugira ngo ujye gukora ibyaha, ahubwo uba waratumwe kuyobora abantu.”
Ingingo ya 595 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko Umuntu wese ufasha undi kubona uburyo bumworoheye bwo gukoresha
ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, amuha aho abikoreshereza cyangwa amubonera ubundi buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu
(500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
IP Emmanuel Kayigi