Umukozi w’Imana Pastor Evangeliste Habimana Francois yadusangije inyigisho zije ubuhanga n’inama n’impanuro ku mukristo aho yifashishije ibibazo bibaza ngo Umuzima n’uwande ? Uwapfuye ni uwande ? ,umupfapfa ninde ? umunyabwenge ni nde ? Aya magambo yose tuyasanga muri Bibiliya year ari nayo yifashishije asobanura iby’izi nyigisho .
Abantu benshi,usanga bajya impaka ku ibintu bitandukanye,kandi buri wese akagerageza kwerekana ko ariwe ufite ukuri Nyamara impaka si izubu kuva na kera, habagaho impaka,ndetse kugeza ubwo uzisanga no mubantu basenga ! Iyo usomye : 1abami3, 16-28, tuhasanga inkuru y’abagore babiri bahuje umwuga w’ uburaya ;baba munzu imwe, kandi bafite impinja z’abahungu zavukiye mugihe kimwe,kandi bose mu ijoro barasinziriye ,umwe aryamira umwana arapfa kubera ibitotsi, undi nawe kubera ibitotsi bamwiba umwana, bamusigira upfuye !
Mu by’ukuri aba bagore bafite byinshi bahuriyeho ; ikibatandukanya ni kimwe, umwe afite umwana muzima, undi uwe yapfuye ; ariko se uvuga ukuri turamubwirwa n’iki ?
Gusa mubaburana babiri, haba harimo uwigiza nkana. Mugihe kidatinze rero ikirego baba bakigejeje k’Umwami Salomo, buri wese na marira menshi agaragaza ko ari m’ukuri , impaka ziba zibaye urudaca,urubanza rubura gica,baracengana biracika !aha bigatuma nibuka icyigisho cy’umuntu umwe cyitwa ‘’ ikinyoma gifite ibimenyetso !’’ .
Ariko kubera Ubwenge Imana yahaye Salomo, aba afashe Ijambo,ati ‘’ umwana wapfuye we turamubona igisigaye ni ukumushyingura,uwo muzima nawe mumuzane tumubagabanye umwe atware igice kimwe n’ undi atware ikindi ! Nyamugore ngo abyumve ,Nyirikinyoma cyokamye,uyoborwa na kamere,umwe utabwirwa ,ntiyumve ntanabone ! Ati’’ mumutugabanye twese tumubure !naho mugenzi we,Nyina w’ umwana muzima,afata munkota ya Salomo ati’’ basi namwijyanire,aho kugira ngo bamucemo kabiri’’ !Ni uko Umwami amenya nyiri Umwana muzima ko ari umufitiye impuhwe.ikiranga abantu bapfushije abana nta mpuhwe nta n’ urukundo,niyo ubitegereje neza impuhwe baba bafite ni nkazimwe za Bihehe.
Biratangaje iby’ uru rubanza abantu ntibacyemera icyaha ahubwo barisobanura ! Ubundi inkota isobanura Ijambo ry’Imana,birakwiye ko ariryo rituyobora mugihe nkiki cy’urusobe n’impaka nyinshi, kandi aho buri wese ashaka kugaragaza ko ariwe uri m’ukuri.abakobwa bati ‘’abahungu bikigihe ntakigenda ! Abahungu nabo bati ‘’ abakobwa bikigihe ni ibirara ! Hagati y’abanyamadini ni impaka gusa, ati” idini ryanjye niryo ritunganye, undi ati “ mwe mukorana n’ imyuka mibi’’ !umuntu bamukura k’umwanya w’ ubuyobozi ati’’hari ikibyihishe inyuma !abamukuyeho nabo bati”twari twaramwihanganiye ahubwo !’’…..
Iyo usomye muri Matayo 25:1-13:uhasanga umugani w’abakobwa 10(10 virgins) batanu bari abapfapfa, abandi batanu bari abanyabwenge.Aba bakobwa nabo bafite byinshi bahuriyeho : Bose ni abakobwa,bose bafite amatabaza(lamps),bose bategereje Umukwe ,kandi kubera gutinda k’ umukwe bose barasinziriye,ikibatandukanya ni uko bamwe bafite amavuta,abandi ntana y’ umuti bafite yabashiranye kera.
Twese tuvuga ko dukorera Imana, twese dutegereje kuza kwa Kristo,cyangwa se dutegereje kuzajya mu ijuru,… .Ese wowe witekereje urabona wakisanga mukihe cy’iciro ? Cy’ abapfapfa cyangwa cy’abanyabwenge ?Imana iguhishurire. Dusabwa gufata ingamba (prendre des precautions de reserves)hato umukwe atazaza agasanga amavuta yaradushiranye,cyangwa igitotsi cyadutwaye tukaryamira abana,hato tutazamera nkawawundi wari uhetse ingobyi ,umwana yaraheze kera.
Haracyari amahirwe yo gushaka amavuta ahagije,haracyari ibyiringiro ko n’uwapfushije umwana yasaba imbabazi akababarirwa,kuko muri Kristo niho harimo kuzuka n’ ubugingo.
Yesu ubwe yaravuze ngo mureke amasaka n’ urukungu bikurane, bizasobanuka igihe cy’ isarura,kuko ubusanzwe urukungu n’ amasaka birasa, bitandukana iyo bigeze igihe cyo kwera imbuto.Nta muntu ufite uburenganzira bwo kuguciraho iteka,Ijambo rya nyuma rifitwe n’Umwami Imana.niwe uzi ukuri kwawe,biranagoye ko wisobanura uri mukigeragezo,kuko ukuri kwawe ntikumvikana,ariko Imana idaca urwa cyibera,umunsi umwe izagaragaza ukuri,mugani wawawundi ngo” ukuri ntikwaheze ,kwagiye gushaka ibimenyetso”.
1Abatesaloniki5:23-24” Imana y’amahoro ibeze rwose,kandi mwebwe ubwanyu,n’umwuka wanyu,n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe,bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu azaza.Ibahamagara ni iyo kwizerwa no kubikora izabikora.
Inyigisho ya Pastor .Ev. Francois Habimana