• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umwamamazabinyoma Christine Uwizera Coleman wigize umuvugabutumwa, arihisha inyuma ya Bibiliya agamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha imitwe y’iterabwoba mu Rwanda

Umwamamazabinyoma Christine Uwizera Coleman wigize umuvugabutumwa, arihisha inyuma ya Bibiliya agamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha imitwe y’iterabwoba mu Rwanda

Editorial 12 Oct 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Uyu mugore utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika abenshi bamuzi ku mbuga nkoranyambaga, yirirwaho atuka u Rwanda n’abayobozi barwo, akaba impuguke mu kugoreka amateka.

Christine Uwizera ni umunyakinyoma kabombo, nk’aho abeshya ko yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi abo mu muryango we ahubwo baragize uruhare muri Jenoside, nka musaza we DIRIMASI Yohani wahungiye ubutabera muri Uganda. Mbere y’uko ikinyoma cye gitahurwa, yirirwaga abeshya abatamuzi ko ngo ababyeyi be Dominiko DIRIMASI na Mariya AKIMANIZANYE bishwe n’abasirikari ba FPR, kandi barapfuye kera cyane, bazize urw’ikirago na mbere y’uko urugamba rwo kwibohora rutangira.

Mu buswa bwe kandi arivuguruza cyane, kuko yiyita umucikacumu wa Jenoside yakorewe Abatutsi, agahindukira akayipfoba,akayihakana ahamya ko ntayabaye.
Ubusanzwe Christine Uwizera bakunze kwita”Coleman” afite ikiryabarezi ngo ni idini, (Blazing Holy Fire Church) akuramo amaramuko, aho ashuka ab’intege nke mu myumvire ngo arabahanurira, maze si ukumurundumurira ibidolari bakiva inyuma. Mu bo yatuburiye harimo na Paul Rusesabagina yabeshye, akamuhanurira ko ari hafi kuba Perezida w’uRwanda, aho kujya mu Rugwiro akigira Mageragere.

Mu kiganiro aherutse kugirana na SABC ndetse no mu bitabo yandika, avuga ko mu Rwanda abantu bicwa nk’ibimonyo, yirengagije ko n’abafatirwa mu cyuho bagirira nabi Abanyarwanda bashyikirizwa inkiko, aho kubagerera mu kebo bagereyemo abandi.

Ubu uwamubaza uburyo ba Nsabimana Sankara, Laforge Bazeye,Mudathiru Habib, Victoire Ingabire, Rusesabagina, Herman Nsengimana, n’abandi amagana batishwe kandi biyemerera uruhare mu kumena amaraso y’inzirakarengane, yavuga ko ari we wabarengeye? Nimutekereze umuntu wihandagaza akemeza ko mbere y’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi ngo nta mpunzi z’Abanyarwanda zabagaho!! Ibi ushatse wabyita ubugome, ubujiji, ubuswa, ingengabitekerezo n’andi magambo asobanura umuntu utagira umutimanama. Ubu ninde utazi ibihumbi by’Abanyarwanda bameneshejwe, bagakwira isi yose bahunga ingoma z’abicanyi ba PARMEHUTU na MRND, ndetse incuro zose bashatse kugaruka mu gihugu cyabo,Kayibanda na Habyarimana bakavuga ko u Rwanda rwuzuye, ko abo bana barwo bagarutse batabona aho bakwirwa?!

Christine Uwizera rero, twakugira inama yo gukomeza ukivomera amaronko muri ubwo buhanurakinyoma bwawe,kuko iby’abapfu biribwa n’abapfumu, ariko ukareka gukomeza gusiribanga amateka y’Abanyarwanda, kuko umunsi umwe yo ubwayo azabikwibariza. Umunyarwanda wa none atandukanye na ba so na ba sowanyu baranzwe n’amacakubiri. Umunyarwanda wa none aratuje, arajwe ishinga n’imishinga imuteza imbere, apana gutega amatwi ibyo bitabapfu byanyu.

2020-10-12
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri Musoni James yakuwe muri guverinoma

Minisitiri Musoni James yakuwe muri guverinoma

Editorial 06 Apr 2018
Hagiye Gusaranganywa Imbangukiragutabara 80 mu bitaro Byo Mu Rwanda

Hagiye Gusaranganywa Imbangukiragutabara 80 mu bitaro Byo Mu Rwanda

Editorial 15 Jun 2024
Umunyarwanda Camille Nkurunziza wishwe arashwe mu bushyamirane na Polisi ya Afurika y’Epfo,  yashyinguwe

Umunyarwanda Camille Nkurunziza wishwe arashwe mu bushyamirane na Polisi ya Afurika y’Epfo, yashyinguwe

Editorial 08 Jun 2019
Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasimbuje abadepite batatu barimo Depite Nyandwi Désiré witabye Imana

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasimbuje abadepite batatu barimo Depite Nyandwi Désiré witabye Imana

Editorial 28 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi:  Mu kiyaga cya Rweru hongeye kuboneka imirambo ijombyemo ibiti, abaturage ntibashira amakenga  ubuyobozi bwa komini n’ubw’abashinzwe umutekano.
INKURU NYAMUKURU

Burundi:  Mu kiyaga cya Rweru hongeye kuboneka imirambo ijombyemo ibiti, abaturage ntibashira amakenga  ubuyobozi bwa komini n’ubw’abashinzwe umutekano.

Editorial 25 Feb 2019
Amahoro mu burasirazuba bwa Kongo aracyari kure nk’ukwezi
Amakuru

Amahoro mu burasirazuba bwa Kongo aracyari kure nk’ukwezi

Editorial 08 Jul 2024
Iharabika k’u Rwanda rimaze gushirana Uganda nyuma y’urupfu rwa Sendegeya, umucamanza mu Burengerazuba bwa Uganda
INKURU NYAMUKURU

Iharabika k’u Rwanda rimaze gushirana Uganda nyuma y’urupfu rwa Sendegeya, umucamanza mu Burengerazuba bwa Uganda

Editorial 25 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru