Uyu mugore utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika abenshi bamuzi ku mbuga nkoranyambaga, yirirwaho atuka u Rwanda n’abayobozi barwo, akaba impuguke mu kugoreka amateka.
Christine Uwizera ni umunyakinyoma kabombo, nk’aho abeshya ko yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi abo mu muryango we ahubwo baragize uruhare muri Jenoside, nka musaza we DIRIMASI Yohani wahungiye ubutabera muri Uganda. Mbere y’uko ikinyoma cye gitahurwa, yirirwaga abeshya abatamuzi ko ngo ababyeyi be Dominiko DIRIMASI na Mariya AKIMANIZANYE bishwe n’abasirikari ba FPR, kandi barapfuye kera cyane, bazize urw’ikirago na mbere y’uko urugamba rwo kwibohora rutangira.
Mu buswa bwe kandi arivuguruza cyane, kuko yiyita umucikacumu wa Jenoside yakorewe Abatutsi, agahindukira akayipfoba,akayihakana ahamya ko ntayabaye.
Ubusanzwe Christine Uwizera bakunze kwita”Coleman” afite ikiryabarezi ngo ni idini, (Blazing Holy Fire Church) akuramo amaramuko, aho ashuka ab’intege nke mu myumvire ngo arabahanurira, maze si ukumurundumurira ibidolari bakiva inyuma. Mu bo yatuburiye harimo na Paul Rusesabagina yabeshye, akamuhanurira ko ari hafi kuba Perezida w’uRwanda, aho kujya mu Rugwiro akigira Mageragere.
Mu kiganiro aherutse kugirana na SABC ndetse no mu bitabo yandika, avuga ko mu Rwanda abantu bicwa nk’ibimonyo, yirengagije ko n’abafatirwa mu cyuho bagirira nabi Abanyarwanda bashyikirizwa inkiko, aho kubagerera mu kebo bagereyemo abandi.
Ubu uwamubaza uburyo ba Nsabimana Sankara, Laforge Bazeye,Mudathiru Habib, Victoire Ingabire, Rusesabagina, Herman Nsengimana, n’abandi amagana batishwe kandi biyemerera uruhare mu kumena amaraso y’inzirakarengane, yavuga ko ari we wabarengeye? Nimutekereze umuntu wihandagaza akemeza ko mbere y’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi ngo nta mpunzi z’Abanyarwanda zabagaho!! Ibi ushatse wabyita ubugome, ubujiji, ubuswa, ingengabitekerezo n’andi magambo asobanura umuntu utagira umutimanama. Ubu ninde utazi ibihumbi by’Abanyarwanda bameneshejwe, bagakwira isi yose bahunga ingoma z’abicanyi ba PARMEHUTU na MRND, ndetse incuro zose bashatse kugaruka mu gihugu cyabo,Kayibanda na Habyarimana bakavuga ko u Rwanda rwuzuye, ko abo bana barwo bagarutse batabona aho bakwirwa?!
Christine Uwizera rero, twakugira inama yo gukomeza ukivomera amaronko muri ubwo buhanurakinyoma bwawe,kuko iby’abapfu biribwa n’abapfumu, ariko ukareka gukomeza gusiribanga amateka y’Abanyarwanda, kuko umunsi umwe yo ubwayo azabikwibariza. Umunyarwanda wa none atandukanye na ba so na ba sowanyu baranzwe n’amacakubiri. Umunyarwanda wa none aratuje, arajwe ishinga n’imishinga imuteza imbere, apana gutega amatwi ibyo bitabapfu byanyu.