Mu ijambo umwami Kigeli V Ndahindurwa yageneye abanyarwanda k’ umwaka mushya wa 2016, yagize ati :Ni ngombwa ko ibi bibazo byose byugarije abanyarwanda bibonerwa umuti nyawo, watuma amahano yabaye atazongera kubaho ukundi mu gihugu cyacu no mu karere k’ibiyaga bigari, ndetse n’ahandi hose ku isi.
Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kubona ibisubizo by’ibibazo byabo, mbasabye ko hategurwa inama rusange (table ronde) yatuma abanyarwanda bose, baba ab’imbere mu gihugu cyangwa abari mu buhunzi, babona urubuga batangamo ibitekerezo byabo, bagamije gushakira hamwe uko twakemura ikibazo gikomeye cy’ubuhunzi n’ibindi bibazo byugarije uRwanda n’abanyarwanda.
Hashize imyaka ikabakaba 20 abantu bavuga ku itahuka ry’Umwami Kigeli Ndahindurwa ariko ntatahuke, hakibazwa impamvu zibitera zikabura. Nyamara impamvu zo zariho ariko amakuru dufite n’uko zimaze kuvaho Kigeli akaba ashobora gutahuka.
Abajyaga impaka ku mpamvu zatumaga Kigeli adatahuka ntabwo bazivugagaho rumwe ariko hari aho ukuri gushobora kwigaragariza.
Hari abavuga yuko ubutegetsi bwa RPF ngo butifuzaga yuko Uwami Kigeli yatahuka ngo kuko ibyo byari ugusubiza inyuma politike y’ubumwe n’ubwiyunge.
Ibi babiheraga ku kuri k’uko kuva ingabo zari iza RPF zigabye igitero ubutegetsi bwa Habyarimana bwakomeje gukora propaganda mu baturage yuko RPF (RPA) nibatayirwanya igafata ubutegetsi ngo bitegure yuko izagarura ingoma ya cyami,bagasubira mu buhake n’ibibi byose byari buburimo.
Ni nayo mpamvu ubwo butegetsi bwa MRND butavugaga ingabo za RPF ahubwo bukazita Inyenzi-nkotanyi.
Nyuma ariko byaje kugaragara yuko ubutegetsi buyobowe na RPF nta gahunda bwari bufite yo gusubizaho ubwami nk’uko nta n’impamvu bwabonaga zatuma Umwami Kigeli adatahuka.
Umwami Kigeli, Perezida Kagame n’abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda
Mu biganiro bitandukanye n’abanyamakuru Perezida Kagame yavugaga yuko ntako leta itagize ngo Kigeli atahuke ariko mu mpamvu zimuturutseho ntatahuke. Ngo Kagame ubwe yageze n’aho umubwira kumwoherereza itike yo ku mucyura ariko Kigeli akabyanga !
Umwami Kigeli ubu afite imwaka 79 y’amavuko. Nko muri 2000 aho yageragezwaga cyane ngo atahe yari afite nk’imyaka 63, akaba akiri ingaragu.
Cyiza Davidson