Kuwa gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2016 no kuwa mbere Tariki ya 31 Ukwakira 2016, Umwami Kigeli V Ndahindurwa yasezewe ku mugaragaro n’inshuti n’abavandimwe.
Biteganyijwe nanone ko kuwa gatandatu tariki 5 Ugushyingo aribwo azasezerwaho bwa nyuma. Abamushyigikiye kandi bashyizeho compte yo gufasha imihango yo gutabariza umugogo we.
Gusa ibi byose biri gukorwa abasesengura bavuga ko cyaba ari ikimenyetso cy’uko azatabarizwa muri Amerika. Ese byaba aribyo?
Mu izina ry’inama y’abajyanama b’umwami, Boniface Benzige, umujyanama akaba n’umuvugizi w’umwami na Guye Pengiton, umukarani w’umwami ndetse na Kigeli Foundation basohoye itangazo rihamagarira abantu kwitabira imihango ya misa yo gusezera ku Mwami Kigeli V Ndahindurwa yatangiye ku munsi w’ejo itariki 31 Ukwakira 2016 hashize saa tanu n’igice za mugitondo ikaba yarabereye muri St Athanasius Church.
Umwami Kigeli V Ndahindurwa
Muri iri tangazo hibukijwe ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa Yohani Batista, yatanze kuwa 16 Ukwakira 2016 nyuma y’iminsi ibili gusa agiye mu bitaro bya Fairfax muri Virginia ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iri tangazo kandi rikomeza rivuga ko hazabaho n’ibikorwa byo kumusezeraho by’umwihariko kubatazashobora kujya muri iyi misa aho byahereye kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 29 Ukwakira, kumusezeraho bwa kabiri bikaba biteganyijwe kuwa 05 Ugushyingo.
Ese ibi byaba bisobanuye ko nta kabuza umwami Kigeli V Ndahindurwa azatabarizwa muri Amerika?
Ku rubuga rusanzwe runyuzwaho amakuru ya Kigeli V Ndahindurwa hagaragaraho amakuru asubiza ibibazo bitandukanye byibazaga umuntu uzasimbura Kigeli V Ndahindurwa ku bwami.
Kuri uru rubuga rero bavuga ari ngombwa gusobanura neza ikijyanye n’umuco wo gusimbura umwami ku ngoma ngo umaze imyaka amagana. Aho bavuga ko bigendanye n’umuco wa Kinyarwanda, uzasimbura umwami azatangarizwa mu muhango wo gutabariza uwatanze.
Kuwa 29 Mata 2016 Itsinda ry’umwami Kigeli riyobowe n’Umuvugizi we Benzige (wa gatatu uturutse ibumoso) bagiye muri Malta
Umwanditsi wacu