Umwami wa Maroc, Mohammed VI, yabazwe umutima ku wa Mbere, tariki ya 26 Gashyantare 2018, mu bitaro bya Ambroise Paré i Paris mu Bufaransa.
Umwami Mohammed VI w’imyaka 54 yagiye kwivuza umutima nyuma y’aho ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Mutarama 2018, yagize ikibazo cy’umuvuduko w’imiterere yawo.
Mu itangazo ryasohowe ryemeje ko igikorwa cyo kuwubaga cyagenze neza nk’uko abaganga babitangaje, umutima wongera gutera neza.
Ibiro Ntaramakuru bya Maroc (MAP) byatangaje ko umwami azasubira mu mirimo ye uko bisanzwe, ntacyo abaganga bamubujije kujya akora nk’uko impapuro bamuhaye zimugenera ikiruhuko cy’uburwayi zabyerekanye.
Mohammed VI ari ku ngoma kuva muri Nyakanga 1999, yagiyeho asimbuye se, Hassan II.