Ubwo kuri uyu wa mbere Prezida wa Repubulika ,Paul Kagame,yaganiraga n’abaturage bari hirya no hino mu Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga,umubyeyi witwa Josepfine wo mu karere ka Nyaruguru yasobanuye ko yapfakajwe n’inyeshyamba za FLN mu bitero bagabye mu rugo rwabo mu mwaka wa 2018,ndetse avuga ko iyo hataba ingabo z’Igihugu zahise zitabara,abo bagome ba Paul Rusesabagira bari kwica umuryango wose.
Josephine yavuze ko kuva icyo gihe abaturage ba Nyaruguru ndetse no mu nkengero zaho batekanye,nabyo akabishimira ingabo za RDF zihora ziri maso ngo impede zaRusesabagina zitabona aho zimenera ziza kwica inzieakarengane.Ibi rero biranyomoza ibihuha bimaze iminsi bikwizwa n’izo nyangabirama za FLN,zigira “ndigabo “ ngo ntizizahagarika intambara zirimo muri Nyaruguru.Ariko se udashinga arabyina? Uyu mudamu Josephine wavugiraga n’abatabashije kuvugana na Perezida wa Repubulika, yagaragaje ko bishimiye ko ababagize abapfakazi n’imfubyi,Paul Rusesabagina na “Sankara”,bafashwe,ndetse anashimira umuntu wese wagize uruhare mu ifatwa ry’abo bicanyi.Mu kumusubiza Perezida Kagame yavuze ko n’abatafatwa ari ikibazo cy’igihe gusa,ati”:Abasigaye nabo iminsi yabo irabaze”.
Twakwibutsa ko muri iki kiganiro Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubutabera buzakora igikwiye haba kuri Rusesabagina haba no kubo yagiriye nabi.Ntitwasoza tutagarutse ku ijambo rya Perezida Kagame,wavuze ko Abanyarwanda bageze aho batakwemera ko ibyo bavunikiye byaba imfabusa,asaba buri wese kugira uruhare mu kubirinda no kubyongera