• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umwe mu bari bagiye gutorokesha Kizito Mihigo yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’igice

Umwe mu bari bagiye gutorokesha Kizito Mihigo yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’igice

Editorial 22 Oct 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatanu tariki 22 Ukwakira 2021 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije ibyaha uwitwa Jean Bosco Nkundimana wahoze ari umukozi wo mu rugo kwa Nyakwigendera Kizito Mihigo, baza gufatanwa ubwo bari mu mugambi wo gusohoka mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Jean Bosco Nkundimana yanahamwe kandi n’icyaha cyo gutanga ruswa, maze ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’igice.

Kizito Mihigo we yahise yiyahura, apfa atagejejwe imbere y’ubutabera.

Undi wahanwe ni Joel Ngayabahiga wagombaga kwereka Kizito Mihigo na Jean Bosco Nkundimana inzira bari gukoresha binjira mu Burundi. Uyu Ngayabahiga we yahanishijwe igifungo cy’amezi atatu, ariko kuko bamaze igihe kinini muri gereza ugereranyije n’igihano yahawe, Joel Ngayabahiga akaba agomba guhita arekurwa.

Hari kandi Innocent Harerimana wari utwaye imodoka aba bagabo bafatiwemo, icyakora urukiko rukaba rwamugize umwere ngo kuko yabatwaye atazi imigambi yabo.

Tariki 12 uku kwezi, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Jean Bosco Nkundimana na Joel Ngayabahiga igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’igice. Ari abaregwa, ari n’Ubushinjacyaha, ntawe uratangaza niba yiteguye kujurira.

Ku gicamunsi cyo ku itariki 12 Gashyantare 2020 nibwo Kizito Mihigo n’abo bari kumwe bafatiwe mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’amajyepfo, bagerageza kwambuka umupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Bahise bajyanwa muri kasho y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ariko tariki 17 z’uko kwezi Kizito Mihigo yitaba Imana yiyahuye, aho yari afungiye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo Kizito yafatwaga, RIB yatangaje ko akekwaho kuba yari agiye mu mitwe y’iterabwoba igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Mu w’2015 umuhanzi Kizito Mihigo yahamwe n’ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi Umukuru w’igihugu, ndetse akatirwa gufungwa imyaka 10.

Nyuma y’imyaka 4 n’igice yaje gufungurwa ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, ariko bikavugwa ko atigeze areka imigambi yo kwifatanya n’abagizi ba nabi.

2021-10-22
Editorial

IZINDI NKURU

Magufuli arayobora umuhango wo gusinyisha Sudani y’Epfo nk’umunyamuryango mushya wa EAC

Magufuli arayobora umuhango wo gusinyisha Sudani y’Epfo nk’umunyamuryango mushya wa EAC

Editorial 15 Apr 2016
Umuryango wa Rusesabagina n’abandi ba rusisibiranya mu kurya imitsi abantu ngo barashaka amafaranga yo kumufunguza

Umuryango wa Rusesabagina n’abandi ba rusisibiranya mu kurya imitsi abantu ngo barashaka amafaranga yo kumufunguza

Editorial 24 Nov 2021
Tariki ya 16 Mata 1994: Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange

Tariki ya 16 Mata 1994: Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange

Editorial 16 Apr 2018
Gutsindwa kwa RNC bishobora kongera iyicarubozo ry’inzirakarengane z’Abanyarwanda muri Uganda, bikaba n’ umuvuno kuri Dianne Rwigara

Gutsindwa kwa RNC bishobora kongera iyicarubozo ry’inzirakarengane z’Abanyarwanda muri Uganda, bikaba n’ umuvuno kuri Dianne Rwigara

Editorial 18 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutekano  w’Isi  ugerwa ku mashyi kubera Amabuye yo mukirere azwi nk’ ASTEROIDS
ITOHOZA

Umutekano w’Isi ugerwa ku mashyi kubera Amabuye yo mukirere azwi nk’ ASTEROIDS

Editorial 15 Nov 2016
Umugore wise Perezida Museveni ikibuno yangiwe kurekurwa by’agateganyo
Mu Rwanda

Umugore wise Perezida Museveni ikibuno yangiwe kurekurwa by’agateganyo

Editorial 12 Apr 2017
Uburwayi bwatumye Uwayezu Jean Fidèle ahagarika kuyobora umuryango wa Rayon Sports
Amakuru

Uburwayi bwatumye Uwayezu Jean Fidèle ahagarika kuyobora umuryango wa Rayon Sports

Editorial 13 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru