Kuri uyu wa gatanu tariki 22 Ukwakira 2021 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije ibyaha uwitwa Jean Bosco Nkundimana wahoze ari umukozi wo mu rugo kwa Nyakwigendera Kizito Mihigo, baza gufatanwa ubwo bari mu mugambi wo gusohoka mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Jean Bosco Nkundimana yanahamwe kandi n’icyaha cyo gutanga ruswa, maze ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’igice.
Kizito Mihigo we yahise yiyahura, apfa atagejejwe imbere y’ubutabera.
Undi wahanwe ni Joel Ngayabahiga wagombaga kwereka Kizito Mihigo na Jean Bosco Nkundimana inzira bari gukoresha binjira mu Burundi. Uyu Ngayabahiga we yahanishijwe igifungo cy’amezi atatu, ariko kuko bamaze igihe kinini muri gereza ugereranyije n’igihano yahawe, Joel Ngayabahiga akaba agomba guhita arekurwa.
Hari kandi Innocent Harerimana wari utwaye imodoka aba bagabo bafatiwemo, icyakora urukiko rukaba rwamugize umwere ngo kuko yabatwaye atazi imigambi yabo.
Tariki 12 uku kwezi, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Jean Bosco Nkundimana na Joel Ngayabahiga igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’igice. Ari abaregwa, ari n’Ubushinjacyaha, ntawe uratangaza niba yiteguye kujurira.
Ku gicamunsi cyo ku itariki 12 Gashyantare 2020 nibwo Kizito Mihigo n’abo bari kumwe bafatiwe mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’amajyepfo, bagerageza kwambuka umupaka w’u Rwanda n’u Burundi.
Bahise bajyanwa muri kasho y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ariko tariki 17 z’uko kwezi Kizito Mihigo yitaba Imana yiyahuye, aho yari afungiye i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Ubwo Kizito yafatwaga, RIB yatangaje ko akekwaho kuba yari agiye mu mitwe y’iterabwoba igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Mu w’2015 umuhanzi Kizito Mihigo yahamwe n’ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi Umukuru w’igihugu, ndetse akatirwa gufungwa imyaka 10.
Nyuma y’imyaka 4 n’igice yaje gufungurwa ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, ariko bikavugwa ko atigeze areka imigambi yo kwifatanya n’abagizi ba nabi.