Nyuma yo kwikoma Kenya ngo icumbikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, ku gicamusi cyo kuri uyu wa gatandatu, tariki 16 Ukuboza 2023, Perezida Tshisekedi yatumije igitaraganya Ambasaderi John Nyakeru Kalunga wari uhagarariye Kongo i Nairobi, kuva muri Gicurasi 2022.
Iki ngo ni ikimenyetso cy’uburakari Tshisekedi afitiye mugenzi we wa Kenya, William Ruto, ngo kuko yemeye ko mu gihugu cye habera umuhango wo gushinga” Alliance Congo River/Alliance Fleuve Congo”, ihuriro ry’abashaka kugarura amahoro muri Kongo.
Biratangaje kuba Tshisekedi nawe yinubira abacumbikiye abamurwanya, mu gihe we adacumbikiye gusa abajenosideri ba FDLR, ahubwo anabafasha mu mugambi wabo wo kugaruka kumena amaraso mu Rwanda.
Kuwa gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, nibwo “Alliance Flruve Congo” yatangijwe ku mugaragaro na Cornelle Nangaa, wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Kongo, mbere y’uko hagati muri uyu mwaka ahungira i Nairobi muri Kenya, kubera impamvu z’umutekano we.
Mbere yo kuva mu gihugu cye, Corneille Nangaa yakomeje gushinja ubutegetsi bwa Tshisekedi ubushobozi buke mu kuyobora Kongo, ndetse anahishura ko habaye ubujura bw’amajwi mu matora yo mu mwaka wa 2018, yashyize Tshisekedi ku butegetsi.
Corneille Nangaa kandi ni umwe mu Banyekongo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano kubera ruswa ikabije, cyane cyane ariko kubera uburiganya bwabaye muri ayo matora.
Kugeza ubu ihuriro “Alliance Fleuve Congo” ryamaze kubona abanyamuryango benshi, barimo umutwe wa M23, amashyaka ya politiki, imiryango ya sosiyete sivile, n’abantu ku giti cyabo.
Umwuka mubi hagati ya Kenya na Kongo umaze igihe ututumba. Kenya niyo yari ikuriye ingabo z’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba zagiye kubungabunga unutekano muri Kongo, Perezida Tshisekedi akaza kwirukana izo ngabo, azishinja kubogamira ku mutwe wa M23.
Abakuru b’Ibihugu bigize uwo Muryango basobanuye kenshi ko amasezerano yohereza ingabo muri Kongo-Kinshasa, atateganyaga kurwanya M23, ko ahubwo zari zahawe inshingano zo guhagarara hagati y’impande zihanganye, igisirikari cya Leta n’umutwe wa M23, kugirango ibiganiro by’amahoro bishoboke.
Ibyo gushyikirana Leta ya Kongo yarabyanze, ihitamo inzira y’intambara yifashishije abajenosideri ba FDLR, abacanshuro n’indi mitwe yitwaje intwaro.
Kuva ingabo za Kongo zakubura imirwano zimaze gutakaza ibirindiro byinshi cyane muri teritwari za Nyiragongo, Masisi na Rutshuru.
Perezida wa Kenya, William Ruto, aherutse kubwira itangazamakuru ko ingabo z’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba zakoze akazi gakomeye muri Kivu y’Amajyaruguru, ngo kuko iyo zitajyayo ibintu byari kurushaho gukomerera ubutegetsi, dore ko zageze muri Kongo abarwanyi ba M23 basigaje ibilometero 6 gusa ngo bigarurire umujyi wa Goma.
Perezida Tshisekedi n’ibyegera bye bo siko babibona, ahubwo bashinja ubugambanyi cyane cyane Kenya yari ikuriye izo ngabo.