Ku Kagari ka Karugira mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro haburanishirijwe urubanza rw’abasirikare bakekwaho kwica barashe umuturage i Gikondo.
Abaturage benshi ndetse n’abasirikare baje kureba imiburanishirize y’urwo rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, mu cyumba cy’inama kiri ruguru y’ibiro by’akagari ka Karugira.
Urubanza rwari rwaratangiye kuburanishwa tariki ya 19 Gicurasi 2017 ruza gusubikwa kubera ko umwe mu bakekwa yari yagaragaje ko yifuza umwunganizi.
Ni abasirikare bato babiri, Ishimwe Jean Claude na Nshimyumukiza Jean Pierre.
Bakaba bashinjwa ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu bwicanyi, icy’ubwambuzi bukoresheje kiboko, ubugande, kurasa nta tegeko no konona icy’undi ku nabi.
Ishimwe Jean Claude yemeye ibyaha byose aregwa, na ho Nshimyumukiza Jean Pierre yemera gusa kuba yaragize uruhare mu bufatanyacyaha mu bwicanyi.
Cpt Ndatuhutse Rushakiro Felicien wari uhagarariye ubushinjacyaha bwa gisirikare muri urwo rubanza yavuze ko hari impamvu zikomeye zituma bakeka ko bakoze icyaha.
Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 9 rishyira irya 10 Gicurasi saa sita n’igice z’ijoro, ubwo abasirikare bombi babanje guta akazi k’uburinzi bakigira mu kabari, bakamaramo isaha yose, ibintu buhamya ko n’abatangabuhamya basangiye na bo inzoga, n’ababasengereye bahamije.
Umushinjacyaha yavuze ko kuba barataye akazi bakajya mu kabari bigize icyaha cy’ubugande.
Ngo bavuye mu kabari ni bwo bahuye n’abaturage bigendera babaka ibyangombwa ndetse hakaba hari n’abo bambuye amafaranga nyuma Ishimwe Jean Claude aza gufatanwa amafaranga ibihumbi 35 yari yambuye umuturage.
Ngo banatse ibyangombwa umugore utwite, ngo umugabo we abajije impamvu babyatse, Ishimwe Jean Claude ahita amurasa. Nyuma Nshimyumukiza amurasa urufaya aramwica.
Umugore wa nyakwigendera ngo yagerageje guhugira mu kabari kari hafi aho ariko Nshimyumukiza amusangayo arasamo amasasu menshi, aho ngo frigo, amacupa ndetse n’ibirahure by’inzugi byahangirikiye. Iki ngo kikaba icyaha cyo konona iby’undi ku nabi.
Ishimwe avuga ko impamvu yarashe ari uko umuturage warashwe yari yafashe imbunda ya mugenzi we amurwanya. Bituma ngo amurasa akaguru.
Ku bijyanye no kuba baragiye mu kabari, Ishimwe na mugenzi we babiteye utwatsi, aho ngo kuva saa cyenda z’igicamusi batangira akazi kugeza igihe uwo muntu bamurasiye nta kabari bigeze binjiramo.
Gusa Ishimwe yemera ko yari yanyoye inzoga ariko ko atazinyweye muri ayo masaha.
Avuga ku mafaranga bamusanganye bikekwa ko yambuye umuturage, Ishimwe yavuze ko mu gihe bakaga ibyangombwa hari uwabimuhanyemo amafaranga, abonye mugenzi asumbirijwe abishyira mu mufuka, ahamya ko nta mugambi wo kuyiba yari afite.
Nshimyumukiza we avuga ko kurasa yabitewe n’uko uwo muturage yamuketsemo umwanzi ngo kuko yamusagariye bikomeye.
Asobanura impamvu bakaga abaturage ibyangombwa, Nshimyumukiza yavuze ko mu busanzwe abasirikare bari ku burinzi iyo babonye umuntu bakagiora uburyo bamukeka ari inshingano zabo kumwaka ibyangombwa.
Yakomeje avuga ko ari muri urwo rwego batse abaturage ibyangombwa, aho ngo muri bo hari uwamusagariye.
Umuturage warashwe witwa Ntivugiruzwa, Nshimyumukiza avuga ko yamufatiye imbunda ngo amubwira ko badakwiye kubiyemeraho ko ari abasirikare, ubwo ngo barayirwanira bituma habaho kwitabara.
Mbere y’uko barasa uwo muturage, Nshimyumukiza avuga ko yabanje gukoresha icyombo abwira abamukuriye ikibazo bagize, bamusaba ko abo baturage babashyikiriza inkeragutabara.
Gusa ibyo kubashyikiriza inkaragutabara si ko byagenze ko icyakurikiyeho ari ukurasa Ntivuguruzwa, abakekwa bombi bemeza ko byari mu rwego rwo kwitabara.
Umwunganizi wabo yasabye ko bafungurwa by’agateganyo kuko ntacyo bakwica ku iperereza, gusa ubushinjacyaha busaba ko bafungwa by’agateganyo kuko ngo ibyaha bakurikiranweho bikomeye kandi bakaba ngo basibanganya ibimenyetso.
Urukiko rwavuze ko icyemezo cyarwo ruzagitangaza tariki ya 27 Kamena 2017.
Nyuma gato y’uko ubwo bwicanyi bukorwa RDF yafashe mu mugongo umuryango wa nyakwigendera, aho yanitabiriye igikorwa cyo kumushyingura cyabereye mu Murenge wa Kibirizi, mu Karere ka Nyanza, bizeza umuryango ngo ubutabera buzaba mu mucyo.
Gen Jack Nziza, mu izina rya RDF yihanganishije umuryango inshuti n’abavandimwe ba nyakwigendera, abizeza ko umuryango we uzabona ubutabera bukwiye, ndetse ko n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buzabahora hafi k’uburyo abakoze iki cyaha bagomba guhanwa by’intangarugero.
Abaturage baje ari benshi kumva urubanza