• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Urubanza rw’ubujurire rwa Lt. Col. Rugigana uvukana na Kayumba Nyamwasa rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’ubujurire rwa Lt. Col. Rugigana uvukana na Kayumba Nyamwasa rwashyizwe mu muhezo

Editorial 30 Apr 2018 Mu Rwanda

Urukiko rw’Ikirenga rwatangiye kuburanisha urubanza rwa Lt. Col. Rugigana Rugema Ngabo umuvandimwe wa Kayumba Nyamwasa, ukurikiranyeho ibyaha byo kugambanira igihugu.

Kuri uyu wa 30 Mata 2018 ni bwo uru rubanza rwasubukuwe nyuma y’aho muri Werurwe rwari rwasubitswe bitewe n’uko hari imyanzuro y’ababuranyi itari yashyizwe mu ikoranabuhanga rihuriweho n’inzego z’ubutabera.

Ku wa 25 Nyakanga 2012, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwari rwakatiye Lt. Col. Rugigana gufungwa imyaka icyenda n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100 n’amagarama y’urubanza angana n’amafaranga ibihumbi makumyabiri.

Lt. Col. Rugigana yahamwe n’ibyaha bibiri muri bitatu yaregwaga, ari byo ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi hakoreshejwe intambara no gukwirakwiza ibihuha agamije guteza imvururu cyangwa imidugararo yangisha abaturage ubutegetsi. Icyaha kitamuhamye ni icyo gukwirakwiza intwaro no gukorana na FDLR.

Icyo gihe yaba we cyangwa ubushinjacyaha bajuririye umwanzuro w’urukiko, aho ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko igihano yahawe ari gito ugereranyije n’ibyaha yari akurikiranweho.

Kuri uyu wa Mbere, mu modoka ya gisirikare yabugenewe itwara imfungwa, mu mpuzankano zisanzwe za gisirikare n’amapeti ku rutugu, Lt. Col. Rugigana, yayisohotsemo agenda asa nk’ucumbagira, nta mapingu yambaye, aherekejwe n’abasirikare babiri, uko ni ko uyu musirikare mukuru yagejejwe ku rukiko.

Urubanza rugitangira, Perezida w’iburanisha yagaragaje ko ikibazo cyari cyabaye mu iburanisha riheruka cyakemutse, aha umwanya uruhande rw’ubushinjacyaha kugira icyo ruvuga ku mwanzuro warwo.

Umushinjacyaha wa Gisirikare, Cpt. Nzakamwita Faustin yabwiye urukiko ko urwo rubanza rufite aho ruhuriye n’umutekano w’igihugu, asaba ko byaba byiza rushyizwe mu muhezo.

Yasobanuye ko no mu maburanisha yabanje mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare rwaburanishijwe mu muhezo.

Gusa ku ruhande rwa Lt. Col. Rugigana, yavuze ko atiyumvisha impamvu urwo rubanza rwashyirwa mu muhezo na cyane ko ngo hari n’izindi manza zisa n’urwe zaburanishijwe n’inkiko zitandukanye.

Yanavuze ko ibyo ubushinjacyaha bumukurikiranyeho niba ari ukuri urubanza rwakabaye mu ruhame kugira ngo bizanabere isomo rubanda.

Yashimangiye ko muri dosiye ye habayemo itekinika, aho ngo icyifuzo cy’ubushinjacyaha cyo kurushyira mu muhezo kijyanye no gushaka ko amakosa yakozze atagaragarira buri wese.

Yavuze ko nta cyaha na kimwe aregwa kitakabaye kijya ku karubanda, asaba urukiko gutesha agaciro icyifuzo cy’ubushinjacyaha.

Umushinjacyaha yavuze ko uregwa akunze gukoresha amagambo mabi cyane iyo iburanisha ririmo, aho aba asa n’ushaka kugira ibyo atuma abakurikiranye iburanisha.

Uwunganira Lt. Col. Rugigana, Me Butera Geoffrey, yabwiye urukiko ko nta mpamvu n’imwe ubushinjacyaha bwagaragaje yatuma rushyirwa mu muhezo.

Avuga ko itegeko rigena imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha riteganya ko ihame ko ari uko urubanza rwaburanishwa mu ruhame.

Kuri iyi ngingo, umushinjacyaha yasobanuye ko muri bimwe mu byaha Lt. Col. Rugigana aregwa harimo gukorana n’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDRL, aho bireba umutekano w’igihugu ku buryo bitakumvwa na buri wese.

Urukiko rwaje kwiherera ruza gufata umwanzuro ko bitewe n’uburemere by’ibirego urubanza rutangira kuburanishirizwa mu muhezo rushimangira ko bitazavutsa uburenganzira uregwa bwo kwiregura.

Lt. Col. Rugigana umaze imyaka hafi itandatu akatiwe, yatawe muri yombi muri Mutarama 2011.

2018-04-30
Editorial

IZINDI NKURU

Umuryango “IBUKA” uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi urasaba Kaminuza ya Cambridge kudaha urubuga Judi Rever ngo akomeze gupfobya iyo Jenoside.

Umuryango “IBUKA” uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi urasaba Kaminuza ya Cambridge kudaha urubuga Judi Rever ngo akomeze gupfobya iyo Jenoside.

Editorial 16 Apr 2021
Claire Karekezi, Umunyarwandakazi wa mbere u Rwanda rugize w’inzobere mu kuvura cancer yo mu bwonko

Claire Karekezi, Umunyarwandakazi wa mbere u Rwanda rugize w’inzobere mu kuvura cancer yo mu bwonko

Editorial 08 Jun 2018
Umunya- Côte d’Ivoire Cheick Tiote wamenyekanye muri Newcastle yitabye Imana ari mu myitozo

Umunya- Côte d’Ivoire Cheick Tiote wamenyekanye muri Newcastle yitabye Imana ari mu myitozo

Editorial 06 Jun 2017
Nyuma y’imyaka itatu y’imikoranire, umuhanzi Amalon yatandukanye na sosiyete icunga inyungu z’abahanzi ya 1K Entertainment iyoborwa na DJ Pius.

Nyuma y’imyaka itatu y’imikoranire, umuhanzi Amalon yatandukanye na sosiyete icunga inyungu z’abahanzi ya 1K Entertainment iyoborwa na DJ Pius.

Editorial 17 Apr 2021

Igitekerezo kimwe

  1. Ngabo
    May 1, 20184:39 am -

    Habuze itekinica kubuzima bwe ninayo mpamvu atashyirwa ahagaragara…poor victim!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri RNC: Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa
ITOHOZA

Muri RNC: Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Editorial 05 Dec 2016
Umuhanzi oda paccy arikugaragaza  intabwe ikomeye  muri muzikaye
IMIKINO

Umuhanzi oda paccy arikugaragaza intabwe ikomeye muri muzikaye

Editorial 11 Jan 2016
Trump yahishuye ko yabuze umwanya wo kugurira umugore we impano ku munsi w’amavuko
HIRYA NO HINO

Trump yahishuye ko yabuze umwanya wo kugurira umugore we impano ku munsi w’amavuko

Editorial 27 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru