Urukiko rw’Ikirenga rwatangiye kuburanisha urubanza rwa Lt. Col. Rugigana Rugema Ngabo umuvandimwe wa Kayumba Nyamwasa, ukurikiranyeho ibyaha byo kugambanira igihugu.
Kuri uyu wa 30 Mata 2018 ni bwo uru rubanza rwasubukuwe nyuma y’aho muri Werurwe rwari rwasubitswe bitewe n’uko hari imyanzuro y’ababuranyi itari yashyizwe mu ikoranabuhanga rihuriweho n’inzego z’ubutabera.
Ku wa 25 Nyakanga 2012, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwari rwakatiye Lt. Col. Rugigana gufungwa imyaka icyenda n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100 n’amagarama y’urubanza angana n’amafaranga ibihumbi makumyabiri.
Lt. Col. Rugigana yahamwe n’ibyaha bibiri muri bitatu yaregwaga, ari byo ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi hakoreshejwe intambara no gukwirakwiza ibihuha agamije guteza imvururu cyangwa imidugararo yangisha abaturage ubutegetsi. Icyaha kitamuhamye ni icyo gukwirakwiza intwaro no gukorana na FDLR.
Icyo gihe yaba we cyangwa ubushinjacyaha bajuririye umwanzuro w’urukiko, aho ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko igihano yahawe ari gito ugereranyije n’ibyaha yari akurikiranweho.
Kuri uyu wa Mbere, mu modoka ya gisirikare yabugenewe itwara imfungwa, mu mpuzankano zisanzwe za gisirikare n’amapeti ku rutugu, Lt. Col. Rugigana, yayisohotsemo agenda asa nk’ucumbagira, nta mapingu yambaye, aherekejwe n’abasirikare babiri, uko ni ko uyu musirikare mukuru yagejejwe ku rukiko.
Urubanza rugitangira, Perezida w’iburanisha yagaragaje ko ikibazo cyari cyabaye mu iburanisha riheruka cyakemutse, aha umwanya uruhande rw’ubushinjacyaha kugira icyo ruvuga ku mwanzuro warwo.
Umushinjacyaha wa Gisirikare, Cpt. Nzakamwita Faustin yabwiye urukiko ko urwo rubanza rufite aho ruhuriye n’umutekano w’igihugu, asaba ko byaba byiza rushyizwe mu muhezo.
Yasobanuye ko no mu maburanisha yabanje mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare rwaburanishijwe mu muhezo.
Gusa ku ruhande rwa Lt. Col. Rugigana, yavuze ko atiyumvisha impamvu urwo rubanza rwashyirwa mu muhezo na cyane ko ngo hari n’izindi manza zisa n’urwe zaburanishijwe n’inkiko zitandukanye.
Yanavuze ko ibyo ubushinjacyaha bumukurikiranyeho niba ari ukuri urubanza rwakabaye mu ruhame kugira ngo bizanabere isomo rubanda.
Yashimangiye ko muri dosiye ye habayemo itekinika, aho ngo icyifuzo cy’ubushinjacyaha cyo kurushyira mu muhezo kijyanye no gushaka ko amakosa yakozze atagaragarira buri wese.
Yavuze ko nta cyaha na kimwe aregwa kitakabaye kijya ku karubanda, asaba urukiko gutesha agaciro icyifuzo cy’ubushinjacyaha.
Umushinjacyaha yavuze ko uregwa akunze gukoresha amagambo mabi cyane iyo iburanisha ririmo, aho aba asa n’ushaka kugira ibyo atuma abakurikiranye iburanisha.
Uwunganira Lt. Col. Rugigana, Me Butera Geoffrey, yabwiye urukiko ko nta mpamvu n’imwe ubushinjacyaha bwagaragaje yatuma rushyirwa mu muhezo.
Avuga ko itegeko rigena imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha riteganya ko ihame ko ari uko urubanza rwaburanishwa mu ruhame.
Kuri iyi ngingo, umushinjacyaha yasobanuye ko muri bimwe mu byaha Lt. Col. Rugigana aregwa harimo gukorana n’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDRL, aho bireba umutekano w’igihugu ku buryo bitakumvwa na buri wese.
Urukiko rwaje kwiherera ruza gufata umwanzuro ko bitewe n’uburemere by’ibirego urubanza rutangira kuburanishirizwa mu muhezo rushimangira ko bitazavutsa uburenganzira uregwa bwo kwiregura.
Lt. Col. Rugigana umaze imyaka hafi itandatu akatiwe, yatawe muri yombi muri Mutarama 2011.
Ngabo
Habuze itekinica kubuzima bwe ninayo mpamvu atashyirwa ahagaragara…poor victim!