• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Urubyiruko rw’abakorerabushake 400 rwatangiye amahugurwa ku gukumira ibyaha

Urubyiruko rw’abakorerabushake 400 rwatangiye amahugurwa ku gukumira ibyaha

Editorial 24 Jun 2016 Mu Mahanga

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha rugeze kuru 400, ejo rwatangiye amahugurwa y’icyiciro cya kane azamara iminsi 8 mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riri I Musanze.

Ni amahugurwa ari mu rwego rw’amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati yay’uru rubyiruko na Polisi y’u Rwanda akaba yafunguwe ku mugaragaro n’umuhuzabikorwa w’uru rubyiruko ku rwego rw’igihugu, Justus Kangwagye.

Kangwagye yagize ati:” Gukorera igihugu bisaba ubwitange, ni nayo mpamvu muri hano.Mwasize imiryango n’ibyo mwakoraga muza hano kuko mwiyemeje gukorera igihugu, ni inzira nziza mwahisemo.”

Yavuze ko imwe mu ntego z’uru rubyiruko ari ukugeza u Rwanda ku yindi ntambwe mu by’umutekano.

Yakomeje agira ati:”Mujye muhora mwibuka ko iki gihugu cyabohowe n’abantu bari bafite ibikoresho bidahagije, baranzwe no kugira intego no kuyigeraho, mugomba rero kugira umutima nk’uwabo kuko muri mu mwanya mwiza wo kugera kucyo mwifuza cyose.”

Aya mahugurwa azatangwa na Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’Itorero ry’igihugu, akaba azarangira ku italiki ya 30 Kamena, akaba kandi yaritabiriwe n’urubyiruko ruvuye mu turere twose tw’igihugu.

Mu ijambo yagejeje kuri uru rubyiruko, umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Madamu Uwamariya Marie-Claire yavuze ko amahugurwa nk’aya ari ingirakamaro ku gihugu cyose.

Yagize ati:” Nimurangiza aya mahugurwa, muzaba mufite imyumvire imwe ku mutekano n’uruhare rwanyu kuri wo.”

Umwe mu bahugurwa witwa Mudahemuka Jean Damascene we yagize ati:” Dutewe ishema n’ubumenyi tuzahakura bukazadufasha gutanga umusanzu ugaragara ku mutekano w’igihugu cyacu n’uko tuzakorana neza n’inzego zishinzwe umutekano.”

Muri aya mahugurwa, hazatangwa inyigisho zirebana n’imibanire, politiki n’ubukungu by’u Rwanda, akaba abaye nyuma y’amezi atatu habaye inama yabo nkuru ku rwego rw’igihugu.

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha kuri ubu, rugeze ku 20,000 mu gihugu,biteganyijwe ko ruzagera kuri miliyoni imwe mu mwaka utaha.

Rukaba rugizwe n’abanyeshuri b’amashuri yisumbuye na za kaminuza n’abamaze kuzirangiza, rwashinzwe muri 2013 na rwo ubwarwo, rufite intego yo gutanga umusanzu ku ihinduramibereho , rukumira rukanarwanya ibyaha ku bufatanye na Polisi n’ubuyobozi bw’ibanze.

-3057.jpg

RNP

2016-06-24
Editorial

IZINDI NKURU

Urugendo rurerure rwa Fred Gisa Rwigema

Urugendo rurerure rwa Fred Gisa Rwigema

Editorial 04 Feb 2016
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 10/08/2016

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 10/08/2016

Editorial 11 Aug 2016
APR FC yasezerewe na Etoile du Sahel mu mikino ya CAF Champions League ikomereza muri CAF Confederations Cup

APR FC yasezerewe na Etoile du Sahel mu mikino ya CAF Champions League ikomereza muri CAF Confederations Cup

Editorial 23 Oct 2021
Ladislas Ntaganzwa ushinjwa ibyaha bya Jenoside yagejejwe i Kigali

Ladislas Ntaganzwa ushinjwa ibyaha bya Jenoside yagejejwe i Kigali

Editorial 24 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishyaka ANC ryahaye Perezida Zuma amasaha 48 yo kwegura ku butegetsi
INKURU NYAMUKURU

Ishyaka ANC ryahaye Perezida Zuma amasaha 48 yo kwegura ku butegetsi

Editorial 13 Feb 2018
REG ifite umuyobozi mushya. Mugiraneza yasimbuwe na Weiss
Mu Rwanda

REG ifite umuyobozi mushya. Mugiraneza yasimbuwe na Weiss

Editorial 17 May 2017
U Rwanda ni nka zahabu, Uko inyuzwa mu muriro niko irushaho gushashagirana
Amakuru

U Rwanda ni nka zahabu, Uko inyuzwa mu muriro niko irushaho gushashagirana

Editorial 20 Jun 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru