• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Urubyiruko rw’abakorerabushake 400 rwatangiye amahugurwa ku gukumira ibyaha

Urubyiruko rw’abakorerabushake 400 rwatangiye amahugurwa ku gukumira ibyaha

Editorial 24 Jun 2016 Mu Mahanga

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha rugeze kuru 400, ejo rwatangiye amahugurwa y’icyiciro cya kane azamara iminsi 8 mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riri I Musanze.

Ni amahugurwa ari mu rwego rw’amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati yay’uru rubyiruko na Polisi y’u Rwanda akaba yafunguwe ku mugaragaro n’umuhuzabikorwa w’uru rubyiruko ku rwego rw’igihugu, Justus Kangwagye.

Kangwagye yagize ati:” Gukorera igihugu bisaba ubwitange, ni nayo mpamvu muri hano.Mwasize imiryango n’ibyo mwakoraga muza hano kuko mwiyemeje gukorera igihugu, ni inzira nziza mwahisemo.”

Yavuze ko imwe mu ntego z’uru rubyiruko ari ukugeza u Rwanda ku yindi ntambwe mu by’umutekano.

Yakomeje agira ati:”Mujye muhora mwibuka ko iki gihugu cyabohowe n’abantu bari bafite ibikoresho bidahagije, baranzwe no kugira intego no kuyigeraho, mugomba rero kugira umutima nk’uwabo kuko muri mu mwanya mwiza wo kugera kucyo mwifuza cyose.”

Aya mahugurwa azatangwa na Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’Itorero ry’igihugu, akaba azarangira ku italiki ya 30 Kamena, akaba kandi yaritabiriwe n’urubyiruko ruvuye mu turere twose tw’igihugu.

Mu ijambo yagejeje kuri uru rubyiruko, umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Madamu Uwamariya Marie-Claire yavuze ko amahugurwa nk’aya ari ingirakamaro ku gihugu cyose.

Yagize ati:” Nimurangiza aya mahugurwa, muzaba mufite imyumvire imwe ku mutekano n’uruhare rwanyu kuri wo.”

Umwe mu bahugurwa witwa Mudahemuka Jean Damascene we yagize ati:” Dutewe ishema n’ubumenyi tuzahakura bukazadufasha gutanga umusanzu ugaragara ku mutekano w’igihugu cyacu n’uko tuzakorana neza n’inzego zishinzwe umutekano.”

Muri aya mahugurwa, hazatangwa inyigisho zirebana n’imibanire, politiki n’ubukungu by’u Rwanda, akaba abaye nyuma y’amezi atatu habaye inama yabo nkuru ku rwego rw’igihugu.

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha kuri ubu, rugeze ku 20,000 mu gihugu,biteganyijwe ko ruzagera kuri miliyoni imwe mu mwaka utaha.

Rukaba rugizwe n’abanyeshuri b’amashuri yisumbuye na za kaminuza n’abamaze kuzirangiza, rwashinzwe muri 2013 na rwo ubwarwo, rufite intego yo gutanga umusanzu ku ihinduramibereho , rukumira rukanarwanya ibyaha ku bufatanye na Polisi n’ubuyobozi bw’ibanze.

-3057.jpg

RNP

2016-06-24
Editorial

IZINDI NKURU

Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru

Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru

Editorial 11 Jun 2025
Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko

Editorial 23 Feb 2017
Interahamwe n’abambari bazo bararira ayo kwarika, kubera uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa

Interahamwe n’abambari bazo bararira ayo kwarika, kubera uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa

Editorial 17 May 2021
Ni iki cyanditse mu ibaruwa Perezida Museveni yahaye Sam Kutesa ngo ashyikirize  Kagame.

Ni iki cyanditse mu ibaruwa Perezida Museveni yahaye Sam Kutesa ngo ashyikirize Kagame.

Editorial 08 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta 17 zajyanye Trump mu nkiko kubera politiki itandukanya imiryango y’abimukira
POLITIKI

Leta 17 zajyanye Trump mu nkiko kubera politiki itandukanya imiryango y’abimukira

Editorial 27 Jun 2018
Harimo n’itike ya Miliyoni, FERWAFA yatangaje ibiciro ku mukino w’u Rwanda na Nigeria
Amakuru

Harimo n’itike ya Miliyoni, FERWAFA yatangaje ibiciro ku mukino w’u Rwanda na Nigeria

Editorial 06 Sep 2024
EU yahaye u Rwanda miliyari hafi 53 Frw zo kwifashisha mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus
UBUKUNGU

EU yahaye u Rwanda miliyari hafi 53 Frw zo kwifashisha mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus

Editorial 09 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru