Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke yasabye urubyiruko rwo muri aka karere gufatanya n’inzego z’umutekano mu bukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakabigiramo uruhare rugaragara hagamijwe kurikumira no kurirwanya.
Ibi babisabwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Gakenke, Inspector of Police (IP) Marc Rugero, ku itariki 29 Ukuboza 2015. Yabibasabiye mu nama yagiranye n’urubyiruko rugera kuri 80 rwibumbiye muri Criox-Rouge y’u Rwanda muri aka karere. Yabigishije kwirinda no guhosha amakimbirane, kwirinda ibiyobyabwenge ,ubwoko bwabyo n’ingaruka zabyo kandi abakangurira kutabinywa, kutabicuruza no kutabikwirakwiza no gutanga amakuru ku gihe y’ababikora.
Ibi byabaye nyuma y’ibikorwa bitandukanye bakoze birimo gutera imigano igera kuri 497 ku nkengero z’umugezi witwa Kinoni, bakaba barayiteye mu kagari ka Rusagara, mu murenge wa Gakenke; banasize kandi irangi mu muhanda, aho abanyamaguru bagenewe kwambuka umuhanda(Zebra Crossing) ndetse bafatanya n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Gakenke kwigisha abaturage bari baremye isoko rya Gakenke uko bakoresha umuhanda cyane cyane kwambuka no kwirinda impanuka muri rusange.
Nyuma y’ibyo bikorwa, IP Rugero, yagiranye ikiganiro n’uru rubyiruko aho yarusobanuriye ko ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe nka Kanyanga bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, rimwe na rimwe bukurikirwa n’ingaruka mbi zirimo gutwara inda z’indaro, kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe , ipfunwe , ubuzererezi, ubwomanzi, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Yababwiye ati:”Ubuzima bwanyu buri mu maboko yanyu mbere y’undi uwo ariwe wese. Mukwiye rero kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu”.
IP Rugero yabwiye uru rubyiruko ko ibiyobyabwenge bituma uwabinyoye akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina, urugomo, gufata ku ngufu, no gusambanya abana ku mbaraga, ibi bikaba bijyanye n’insanganyamatsiko bari bihitiyemo ngo iyobore ibikorwa bari bategenyije uriya munsi yagiraga iti:” Dukangurire urubyiruko gukumira ibyaha n’ingaruka zabyo.”
Yabasobanuriye ko ibyo byaha biteza umutekano muke, bityo abasaba kujya batanga amakuru ku gihe y’abanywa, abatunda, n’abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’abakora ibindi byaha.
Mu kiganiro cyabaye kandi hari ushinzwe urubyiruko muri Croix Rouge y’u Rwanda wabakanguriye kunganira inzego z’umutekano mu bikorwa by’ubutabazi abaturage babakeneramo, hari kandi intumwa yaturutse muri Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi, Bwana Bizimana Paul nawe wabakanguriye gukomeza ibikorwa byo kwiinda ibiza birimo n’ibyo bari bavuyemo byo gutera imigano nku nkengero z’umugezi.
RNP