Perezida wa Tanzaniya, Dr. John Pombe Magufuli, azasura u Rwanda ku munsi w’ejo tariki 06 Mata 2016 akaba ari rwo rugendo rwa mbere azaba akoreye hanze y’igihugu kuva yatorwa kuyobora icyo gihugu.
Kuri gahunda y’uruzinduko rwe, biteganyijwe ko azagera ku mupaka wa Rusumo tariki 06 Mata 2016 aho azafungura umupaka wa Rusumo (ikiraro gishya) uhuriweho n’ibihugu byombi.
Inkunga yo kubaka icyo kiraro yatanzwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubutwererane w’Abayapani, JICA.
Kandi azifatanya n’Abanyarwanda n’isi yose ku munsi wo gutangiza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango uzaba tariki 07 Mata 2016.
Perezida Magufuli hamwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, ndetse n’abafasha babo bazashyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi ndetse banacane urumuri rw’icyizere.
Biteganyijwe ko abo bakuru b’igihugu bazakora urugendo rwo kwibuka bakifatanya n’abaturage mu ijoro ryo kwibuka bikazabera kuri Sitade Amahoro i Remera. Mbere yo gusoza uruzinduko rwe azagirana ikiganiro n’abanyamakuru.
Perezida Magufuli yatorewe kuyobora igihugu cya Tanzaniya mu Ukwakira 2015 asimbuye Jakaya Mlisho Kikwete. Kuva yajya ku buyobozi bukuru bw’icyo gihugu, umubano w’ibihugu byombi warushijeho kuba mwiza.
Ubuyobozi bwe bumaze kuzana impinduka zikomeye muri Tanzaniya zirimo kurwanya ruswa n’imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta ndetse no gutangiza umuganda afatiye urugero ku Rwanda.
Perezida Magufuli kuri uyu wa 6 Mata 2016 azasura u Rwanda.
Source: KT