• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Urujijo K’Umunyamakuru Wakoreye The New Times Yaburiwe Irengero Muri Uganda

Urujijo K’Umunyamakuru Wakoreye The New Times Yaburiwe Irengero Muri Uganda

Editorial 24 Apr 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umunyamakuru Sulah Nuwamanya yaburiwe irengero mu gihugu cya Uganda aho yabaga.

Ikinyamakuru  cya the new times gisohora inkuru zanditse cyaburiye irengero umunyamakuru wacyo witwa Sulah Nuwamanya, biturutse ku buryo yakoraga isesengura ryimbitse hagati y’u Rwanda,Uganda ndetse n’uwari umuyobozi wa Police General Kayihura akoresheje imbuga nkoranyambaga ya Facebook.

Nuwamanya yafashwe n’abantu batamenyekanye nyuma yo kwakira telephone yari ihamagawe n’inshuti ye wafuze ko ubuzima bwe buri mukaga.

Kugeza magingo ya ntibiramenyekana  niba icyo gikorwa cyarabereye I Kampala cyangwa se Luwero aho yakoreraga imishinga ye y’ubuhinzi.

New Times iravuga ko itazi aho Nuwamanya ari kuva yafatwa n’abantu batazwi wenda ngo habe hashakwa uburyo ubuzima bwe bwarokorwa.

Gusa uko bimeze kose umuryango we wakekaga  ko Nuwamanya yarari mu maboko yabashinzwe iperereza Chieftaincy of Military Intelligence(CMI) ariko uhagarariye(CMI)Brig Abel Kandiho yavuze ko ntawe bafite.Mu magambo ye Kandiho yaravuze ati: Oya Oya nta Sulah dufite.

Imwe mu nshuti ze ivuga ko bigoranye cyane kumenya aho ari kugeza uyu munsi.Yakomeje agira ati twese dufite ubwoba bwinshi kuko nta makuru ye tuzi.Gusa turizera ko ari mu maboko meza.

Byavuzwe ko, Nuwamanya igihe yaburaga yari yarabujijwe gukoresha telephone yo mu bwoko bwa smartphone ndetse n’imodoka yagendagamo mu rwego rwo kwirinda ko ubuzima bwe bwajya mukaga.

Nuwamanya yavugaga ko yumvikana cyane n’u Rwanda  rutumva neza ibikorwa bya Perezida Museveni washakaga ko areka gukoresha igihugu cya Uganda muri gahunda ze.

Sulah Nuwamanya ni umugabo w’abana batatu,akaba yari n’umunyapolitike wa Uganda ariko mu myaka mike ishize akaba yari mu Rwanda ariko atuye muri Uganda aho yakoranaga n’umuryango utari uwa leta wamufashaga mu mishinga ye.

Umugore we Beatrice Batamuriza uba mu Rwanda yabwiye Rushyashya ko atazi ibya Sulah Nuwamanya kuko yamutaye kuva 2014, ajya Uganda kuva ubwo kugeza ubu ntiyongeye kugaruka mu Rwanda.

Sulah Nuwamanya, avuka Ruhanga, Gitwe muri Ntungamo aho ni mugihugu cya Uganda yaje mu Rwanda 1994, ajya kwiga mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda I Butare nyuma yaje kuba umunyamakuru muri Rwanda newlines  yandikwaga n’Umuseso , aho yavuye ajya gukora muri The newtimes yaje kuvamo yirukanywe ashinga ikinyamakuru Weekely post, yari afatanije na Mukombozi ndetse na David Kabuye, iki kinyamakuru cyaje gufatirwa mu icapiro kitaragera hanze kubera ko amafaranga cyakoreshaga cyayahabwaga na Col. Patrick Karegeya waguye muri Afrika y’epfo.

Umunyamakuru Sulah Nuwamanya

Kuva ubwo Sulah Nuwamanya yagiye gukorera umushinga ActionAid International igisata cyo mu Rwanda akakazi akagafatanya no kuba Activiste, aho yakundaga gusohora inyandiko kurukuta rwe rwa Facebook, asebya ibyo u Rwanda rwagezeho. Yaje kuva mu Rwanda mu mwaka 2014, ajya muri  Uganda aho yakomereje ibyo bikorwa byo kuba Activiste, arinako yandika ibintu bibi ku Rwanda.

Abakurikira amakuru ye baravuga ko ibura rye rishobora kuba Ikinamico ryo kugirango yibonere ubuhungiro mu bihugu byo hanze kuko ubuzima Kampala bumushaririye cyane.

2018-04-24
Editorial

IZINDI NKURU

Leah Karegeya yifatiye ku gahanga Kayumba Nyamwasa aramwandagaza kubera gushaka kuburizamo umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya, byose byagiye hanze

Leah Karegeya yifatiye ku gahanga Kayumba Nyamwasa aramwandagaza kubera gushaka kuburizamo umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya, byose byagiye hanze

Editorial 22 Mar 2020
Theogene Rudasingwa mundiri ya MRND ngo bari kunamira Kizito kandi bakina ingirwa politiki yabo

Theogene Rudasingwa mundiri ya MRND ngo bari kunamira Kizito kandi bakina ingirwa politiki yabo

Editorial 24 Feb 2020
Ukuri ku nkuru y’igihuha ko ingabo z’u Rwanda zambutse muri Uganda

Ukuri ku nkuru y’igihuha ko ingabo z’u Rwanda zambutse muri Uganda

Editorial 21 Apr 2019
Ikinyoma :  Judi Rever, Yongeye Gukora U Rwanda Mu Jisho Abeshya Ko Rwashatse Kwica Museveni.

Ikinyoma : Judi Rever, Yongeye Gukora U Rwanda Mu Jisho Abeshya Ko Rwashatse Kwica Museveni.

Editorial 31 Jul 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Ntareyakanwa
    April 24, 20182:27 pm -

    Mbega akumiriro!

    Ubu rero umuti warangije kuvangwa kare cyane!

    Bantu mwica abandi muzirikane ko namwe ariko muzajya murangira

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gukora umuziki, kuwutunganya ndetse no ku wigisha ntacyo bizica ku iterambere rya Igor Mabano bitewe nuko abifatanya kandi bikagenda neza
Amakuru

Gukora umuziki, kuwutunganya ndetse no ku wigisha ntacyo bizica ku iterambere rya Igor Mabano bitewe nuko abifatanya kandi bikagenda neza

Editorial 14 Mar 2021
Polisi yatahuye ibikoresho byibwe, bamwe mu bakekwaho ubwo bujura barafatwa
Mu Rwanda

Polisi yatahuye ibikoresho byibwe, bamwe mu bakekwaho ubwo bujura barafatwa

Editorial 03 Mar 2017
U Rwanda mu nzira yo kwiyubaka rwagiye ruterwa amacumu atari make hirya no hino –Kagame   
UBUKUNGU

U Rwanda mu nzira yo kwiyubaka rwagiye ruterwa amacumu atari make hirya no hino –Kagame   

Editorial 06 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru