• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

Editorial 28 Nov 2016 ITOHOZA

Urukiko rwo muri leta ya Virginia muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ni rwo ruzafata icyemezo cy’aho umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa. Icyo cyemezo kamarampaka gishobora gufatwa tariki ya 3 y’ukwezi kwa mbere umwaka utaha wa 2017.

Ni nyuma y’uko hagaragaye ubwumvikane buke mu muryango hagati y’abashyigikiye ko umugogo w’umwami utabarizwa mu Rwanda n’abatabishyigikiye bifuza ko yatabarizwa mu mahanga.

Uko kutumvikana mu muryango ni byo byavuyemo icyemezo cyo kwitabaza inkiko zo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho umwami yatangiye, kugira ngo zikemure izo mpaka. Impande zombi zitavuga rumwe kuri iki kibazo zitabaje ubutabera bwo muri leta ya Virginia kugira ngo ruzikiranure.

Itangazo dukesha bamwe mu bagize umuryango w’umwami ryasinywe na Speciosa Mukabayojo, mushiki w’umwami Kigeli V, na Christine Mukabayojo, Kigeli abereye se wabo, rivuga ko “kuva babiri gusa mu bavandimwe bawo, batambamiye icyifuzo cy’umuryango wacu, byabaye ngombwa ko twitabaza inkiko zo muri Amerika aho yatangiye, nk’uko amategeko yaho abiteganya.”

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kumwe, urukiko rwo muri Fairfax County muri leta ya Virginia, rumaze kubona ko impande zombi zihagarariwe n’ababunganira mu nkiko, rwafashe icyemezo ko abatanze ubuhamya bose bamenyeshwa, bakazajya kwisobanura ubwabo. Ibyo bizakorwa imbere y’urukiko tariki ya 3 y’ukwezi kwa mbere umwaka utaha wa 2017.

Iryo tangazo ryasohotse kuri uyu wa kane rikomeza ryizeza abanyarwanda nta shiti ko umwami azatabarizwa mu Rwanda.

Umwami Kigeli yatanze tariki ya 16 y’ukwezi kwa 10, mu mujyi wa Oakton, muri leta ya Virginia. Umwami Kigeli yatanze afite imyaka 80 y’amavuko.

-4809.jpg

Umugogo w’Umwami Kigeli ujyanwa mu buruhukiro

-4798.jpg

Nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umwami Mutara III Rudahigwa, Jean Baptiste yahise yimikwa aba umwami w’u Rwanda, ahita afata izina rya Kigeli V Ndahindurwa.

-4810.jpg

Abagize umuryango w’Umwami Kigeli bagaragaje kutumvikana

Source : VOA

2016-11-28
Editorial

IZINDI NKURU

Rulindo: Ukwezi kugiye kurangira umucungamutungo wa C.S Burega  aburiwe irengero

Rulindo: Ukwezi kugiye kurangira umucungamutungo wa C.S Burega aburiwe irengero

Editorial 28 Aug 2017
Rurambikanye hagati Kayumba  n’umugore we Rosette

Rurambikanye hagati Kayumba n’umugore we Rosette

Editorial 11 Aug 2016
Imirwano iri kubera i Bukavu yatumye umupaka uyihuza na Rusizi ufungwa

Imirwano iri kubera i Bukavu yatumye umupaka uyihuza na Rusizi ufungwa

Editorial 05 Nov 2017
Inzigo n’amakimbirane muri FDLR byaba aribyo byagambaniye umugaba mukuru wayo Mudacumura?

Inzigo n’amakimbirane muri FDLR byaba aribyo byagambaniye umugaba mukuru wayo Mudacumura?

Editorial 15 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwicisha bugufi no guteza imbere Abanyarwanda, mu bizaranga FPR mu myaka 2 iri imbere
INKURU NYAMUKURU

Kwicisha bugufi no guteza imbere Abanyarwanda, mu bizaranga FPR mu myaka 2 iri imbere

Editorial 17 Dec 2017
I&M Bank yungutse miliyari 6.5 Frw mu 2017
UBUKUNGU

I&M Bank yungutse miliyari 6.5 Frw mu 2017

Editorial 16 Mar 2018
Ubuyobozi bwa APR. FC bwahakanye  kuza k’umutoza mushya
IMIKINO

Ubuyobozi bwa APR. FC bwahakanye kuza k’umutoza mushya

Editorial 02 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru