Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatejeshe agaciro ubujurire bw’umunyamakuru Mugabe Robert, ku cyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama cyo kumwongerera igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo.
Mugabe akurikiranywe n’ubushinjacyaha ku byaha byo gusambanya abakobwa babiri bavukana, umwe w’imyaka 19 akamutera inda nyuma amushakira imiti yo kuyikuramo no gusambanya murumuna we w’imyaka 17 y’amavuko. Nkuko bigaragazwa n’Ubushinjacyaha.
Yatawe muri yombi muri Nzeri 2018 ariko aza gufungurwa by’agateganyo n’icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama, ku wa 8 Ukwakira 2018. Cyaje kujuririrwa, urukiko rwemeza ko agomba kuburana afunzwe by’agateganyo.
Muri Gashyantare 2019 Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwanzuye ko yongererwa igiye cyo gufungwa by’agateganyo, ahita ajurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Uru rukiko kuri uyu wa 1 Mata 2019 nibwo rwasomye umwanzuro ku bujurire bwe. Yarugaragarije ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwabogamiye ku bushinjacyaha ntiruhe agaciro ibyo yavugaga ndetse hari n’amategeko rwirengagije.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko impamvu zashingiweho mu kumusabira gufungwa indi minsi 30 y’agateganyo zirimo kuba hari ibimenyetso bya DNA butarabona kandi bukeneye gupimisha mu Budage.
Umucamanza yatesheje agaciro ubusabe bwa Mugabe, avuga ko urukiko rwasanze ibivugwa n’ubushinjacyaha bifite ishingiro kuko mu rukiko Mugabe yemeye ko ubushinjacyaha bwashatse gufata ibindi bizamini bya ADN ariko akabyanga.
Yakomeje avuga ko kuba ubushinjacyaha butagaragaza ibisubizo bya ADN byafashwe mbere, biri mu burenganzira bwabwo kuko iperereza ari ibanga nk’uko biteganywa n’amategeko.
Umucamanza yasobanuye ko akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana kandi giteganyirizwa igihano cy’igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu kandi hakaba hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, bityo atarekurwa by’agateganyo.