• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Urukiko rwateye utwatsi ubusabe bwa Uganda ku kirego gisaba ko Museveni atongera kwiyamamaza

Urukiko rwateye utwatsi ubusabe bwa Uganda ku kirego gisaba ko Museveni atongera kwiyamamaza

Editorial 23 Feb 2020 POLITIKI

Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rwanze gutesha agaciro ikirego gisaba ko Itegeko Nshinga rya Uganda ridakorwaho mu rwego rwo guha Perezida Yoweri Museveni amahirwe yo kongera kwiyamamariza indi manda.

Gutesha agaciro ubusabe bwa Uganda, ni ikindi gitutu kuri Perezida Museveni kuko birasaba ko urubanza ruzakomeza hagafatwa umwanzuro.

Umunyamategeko wo muri Uganda, Male Mabirizi Kiwanuka yaregeye urwo rukiko arusaba guhagarika ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’amatora ateganyijwe muri icyo gihugu mu 2020/2021 nkuko yateguwe na Komisiyo y’Amatora.

Mabirizi yavuze ko Uganda yanyuranyije n’amahame agenga Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ku bijyanye n’imiyoborere, demokarasi, iyubahirizwa ry’amategeko n’uburenganzira bwa muntu.

Abishingira ku mwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko wo mu 2017, ubwo batoraga ko ingingo yo mu Itegeko Nshinga isaba ko uwiyamamariza kuyobora Uganda agomba kuba atarengeje imyaka 75 ivamo. Uwo mwanzuro ufatwa nk’ugamije kwemerera Perezida Museveni w’imyaka 75 kongera kwiyamamariza indi manda.

Intumwa Nkuru ya Uganda, General William Byaruhanga n’abandi banyamategeko bunganira Uganda bari basabye ko ikirego cya Mabirizi giteshwa agaciro.

Ikinyamakuru The East African cyatangaje ko urukiko rwateye utwatsi ubusabe bwa Uganda, rukanzura ko urubanza rukomeza.

Icyakora, urukiko rwirinze gutegeka ko Komisiyo y’Amatora muri Uganda iba ihagaritse ibikorwa byo gutegura amatora ateganyijwe umwaka utaha mu gihe umwanzuro ku rubanza utarafatwa.

Museveni niyongera kwiyamamaza azaba agiye gutorerwa manda ya gatandatu, abe umwe mu bategetsi bo muri Afurika bayoboye igihe kinini dore ko abumazeho imyaka 34.

2020-02-23
Editorial

IZINDI NKURU

RDC: Perezida Kabila Aravugwaho Kwanga Kwakira Umunyamabanga Mukuru Wa Loni

RDC: Perezida Kabila Aravugwaho Kwanga Kwakira Umunyamabanga Mukuru Wa Loni

Editorial 12 Jul 2018
Trump agiye guhura na Kim Jong-UN wa Koreya ya ruguru

Trump agiye guhura na Kim Jong-UN wa Koreya ya ruguru

Editorial 09 Mar 2018
Amateka yabereye i Kigali: Ibihugu 44 byemeje ishyirwaho ry’isoko rusange rya Afurika

Amateka yabereye i Kigali: Ibihugu 44 byemeje ishyirwaho ry’isoko rusange rya Afurika

Editorial 24 Mar 2018
RDC: Ijambo rya Perezida Kabila ryateje impagarara mu banyepolitiki

RDC: Ijambo rya Perezida Kabila ryateje impagarara mu banyepolitiki

Editorial 16 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Gen.Wilson Irategeka wa FLN ruramugera amajanja
INKURU NYAMUKURU

RDC: Gen.Wilson Irategeka wa FLN ruramugera amajanja

Editorial 18 Dec 2019
Kicukiro: ‘uwashimuse akanica’ uyu mwana na we ngo ‘yiyahuye’
Mu Rwanda

Kicukiro: ‘uwashimuse akanica’ uyu mwana na we ngo ‘yiyahuye’

Editorial 22 May 2018
Kim Jong Un yarahiye kutareka gukora ibisasu  bya Kirimbuzi kubera iteshamutwe rya Trump
ITOHOZA

Kim Jong Un yarahiye kutareka gukora ibisasu bya Kirimbuzi kubera iteshamutwe rya Trump

Editorial 22 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru