Urukukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ko Mutuyemariya Christine wari ushinzwe ubutegetsi n’imari muri ADEPR arekurwa , akajya yitaba urukiko inshuro ebyiri mu kwezi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2017 ku isaha ya saa saba n’iminota mirongo itatu n’itanu z’amanywa , nibwo urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ko Mutuyemariya Christine wari ukurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR arekurwa , akazajya yitaba urukiko ku cyumweru cya mbere n’icya gatatu bya buri kwezi.
Urukiko rwategetse Mutuyemariya Christine gutanga irangamuntu ye ndetse n’ibyangombwa bimwemerera gusohoka mu gihugu ( Passport ) , no kutarenga imbibi z’Umujyi wa Kigali.
Urukiko rumurekuye rushingiye ko bamwe mu bareganwaga na we aribo uwahoze ari Umuvugizi mukuru wa ADEPR Bishop Sibomana Jean n’uwari umwungirije Bishop Tom Rwagasana barekuwe bimaze kwemezwa ko bafite ibibazo by’uburwayi mu gihe gishize.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 27 Nzeri 2017 , nibwo Mutuyemariya Christine yasabye urukiko ko yarekurwa , agaragaza impamvu zitandukanye , iyaje ku isonga n’uburwayi bumukomereye burimo ‘ Igifu n’amaso ‘, ndetse n’uburwayi bw’umubyeyi we yitagaho ubwo yari atarafungwa.
Abandi bareganwaga na Mutuyemariya Christine barimo Sebagabo Leonard wari Umunyamabanga Mukuru ; Sindayigaya Théophile wari ushinzwe Hotel Dove iri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, Niyitanga Salton na Gasana Valens muri iki cyumweru nibwo Urukiko rwa Gasabo rwumvise ubujurire bwabo ku iyongerwa ryo gufungwa iminsi 30 , aho barajuririye Urukukiko Rukuru .
Muri iki gihe Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR rirayoborwa na Komite y’inzibacyuho iyobowe n’Umuvugizi mukuru Rev Karuranga Euphrem , yungirijwe na Rev Karangwa John akaba anashinzwe ubuzima bw’Itorero , Pasiteri Ruzibiza Viateur watorewe kuba Umunyamabanga mukuru ,Umujyanama Pasiteri Nsengiyumva Patrick , na Aurelia Umuhoza ushinzwe Imari n’Ubukungu.