• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Amateka ya Capt Mbaye Diagne wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines

Amateka ya Capt Mbaye Diagne wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines

Ubwanditsi 12 Apr 2018 Mu Rwanda

Amateka azahora yibuka Capt Mbaye Diagne wishwe ari gutabara abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi. Ese uyu munya Senegal wabaga mu ngabo za ONU (MINUAR/ UNAMIR) yari muntu ki ?

Perezida Kagame yageneye Captain Mbaye Diagne igihembo cyiswe “Umurinzi”, kigenerwa abantu bagaragaje ubutwari budasanzwe n’ubumuntu mu kurokora abantu muri jenoside yakorewe Abatutsi, maze cyakirwa n’umugore n’abana be.
Iki gihembo cyaje gikurikira ikindi yahawe na ONU imushimira uruhare yagize mu gutabara abatutsi bahigwaga ngo bicwe n’interahamwe. iki gihembo cya ONU akaba yaragihawe mu 2014.

Ku wa 31 Gicurasi 1994, ni bwo Capitaine Mbaye Diagne wari muri Misiyo ya Loni mu Rwanda (UNAMIR) nk’indorerezi y’amasezerano ya Arusha, yishwe agerageza gutabara Abatutsi bari bihishe muri Hotelle Milles Collines.

Capitaine Mbaye ukomoka mu gihugu cya Senegal, yabashije kurokora ubuzima bw’Abatutsi bagera kuri 600 bari bahungiye muri Hoteli ya Milles Collines kubera ubumuntu no kudatinya kwe.

Nk’uko bitangazwa na Jeune Afrique, Cpt Mbaye yavukiye muri Senegal mu Mujyi wa Dakar mu mwaka wa 1958.

Ubwo yarangizaga kaminuza, yahise yinjira mu gisirikari nk’umwofisiye, maze mu mwaka wa 1993 yoherezwa muri UNAMIR nk’indorerezi ya gisirikari, ireberera ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha.

Ubwo yageraga i Kigali, yacumbikiwe muri Hotel Milles Collines. Bidatinze ku wa 7 Mata jenoside yakorewe Abatutsi yahise itangira mu Rwanda, maze Capt Mbaye atangira kugaragaza ubumuntu n’ubutwari bwari bumurimo.

Perezida Habyarimana akimara kwicwa, uwari Minisitiri w’Intebe Uwilingiyimana Agatha n’umugabo we bishwe n’abasirikari barindaga perezida, ndetse n’Ababiligi icumi bari bahawe inshingano zo kumurinda baricwa.

Bukeye bwaho ni bwo Capt Mbaye yumvise amakuru ko Uwilingiyimana yishwe, abyumvana abatutsi bari batangiye guhungira muri Milles Collines.

Capt Mbaye utari ufite intwaro kimwe n’izindi ndorerezi zose, yagiye guperereza ku rupfu rwa Minisitiri w’intebe, maze ahura n’abana be batanu bihishe mu nzu za UNDP.

Romeo Dallaire wari ukuriye UNAMIR na we washakaga kumenya byinshi ku rupfu rwa Agatha Uwilingiyimana, yaje gusanga Capt Mbaye n’abana mu nzu za UNDP, maze abasaba gutegereza itsinda rifite intwaro ngo abe ari ryo ribavana aho, ariko ntibaza.

Mbaye yafashe icyemezo cyo kubahavana mu modoka ye inyuma, abatwikirije shitingi, abajyana muri Milles Collines, barokoka batyo.

N’ubwo hari amabwiriza ya Loni abuza indorerezi kujya gutabara abasivile, Mbaye ntiyayubahirije maze atangira gutangirwa raporo nk’umuntu warenze ku mabwiriza agatabara kandi bitari byemewe.

N’ubwo yari yarenze ku mabwiriza ariko, byaragaragaraga ko ibyo yakoraga byari ugufasha ikiremwamuntu n’ubutabazi.

Abarokokeye muri Milles Collines, batanga ubuhamya bw’ukuntu Captaine Mbaye yagize uruhare mu kurokoka kwabo.

Capt Mbaye yifashishaga umubano mwiza yabaga afitanye n’abantu batandukanye harimo abo mu gisirikari cya Leta n’Interahamwe ndetse n’impano yo gusetsa maze agatambutsa abantu kuri za bariyeri zitandukanye.

Ngo yafashije amagana y’abatutsi bari muri Milles Collines kugera mu birindiro by’Inkotanyi byari biherereye ku Murindi.

Abarokowe na Capitaine Mbaye babarirwa hagati ya 600 na 1000, kugeza ubwo yicirwaga kuri bariyeri mu mirwano hagati y’Inkotanyi n’igisirikari cya Habyarimana, avuye mu bikorwa byo gutabara.

Ku myaka 36, Capitaine Mbaye yatabarutse asize abana babiri bato n’umugore.
Mu mwaka wa 2014 nyuma y’imyaka 20 Capitaine Mbaye apfuye, akanama gashinzwe amahoro ku isi ka Loni kemeje ko hashyirwaho umudari wamwitiriwe mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Uyu mudali unagamije kuzirikana umurava udasanzwe w’abasirikare, abapolisi, abakozi b’umuryango w’abibumbye n’abafite aho bahuriye n’ibikorwa byawo bagaragaje umurava n’ubwitange bakemera kujya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye mu bice birimo ibibazo bikomeye bazi ko bashobora no kuhaburira ubuzima.

2018-04-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyeshuri 8252 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda

Abanyeshuri 8252 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Aug 2017
Batanu basanzwemo Coronavirus mu bipimo 772 byafashwe, abanduye mu Rwanda bagera ku 110

Batanu basanzwemo Coronavirus mu bipimo 772 byafashwe, abanduye mu Rwanda bagera ku 110

Ubwanditsi 09 Apr 2020
Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe

Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe

RUSHYASHYA 21 Jul 2026
Rusizi : Kagame  yiyamamarije mu  Murenge wa Nyakabuye na Gihundwe

Rusizi : Kagame yiyamamarije mu Murenge wa Nyakabuye na Gihundwe

Ubwanditsi 28 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : Umunyarwanda ufungiweyo  adafite amafaranga abyishyura gukubitwa
HIRYA NO HINO

Uganda : Umunyarwanda ufungiweyo  adafite amafaranga abyishyura gukubitwa

Ubwanditsi 19 Aug 2019
Ferwafa yabwiwe na Minisiteri ya Siporo ko imikino yaberaga kuri sitade Amahoro ihagarikwa kuko ikibuga cyangijwe n’imikino ya shampiyona.
Amakuru

Ferwafa yabwiwe na Minisiteri ya Siporo ko imikino yaberaga kuri sitade Amahoro ihagarikwa kuko ikibuga cyangijwe n’imikino ya shampiyona.

Ubwanditsi 12 May 2021
Hon Makuza Bernard,  yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze
Mu Mahanga

Hon Makuza Bernard, yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze

Ubwanditsi 06 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru