• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida Évariste Ndayishimiye uri ku buyobozi bushya bwa AU   |   19 Feb 2026

  • Ishoramari mvamahanga ryageze kuri miliyari 1.598,3 Frw mu mwaka umwe   |   19 Feb 2026

  • Urukundo Interahamwe zize gukunda Kizito, zitamukunze zica abe muri Jenoside zakoreye Abatutsi zirukura he?   |   19 Feb 2026

  • Turebere hamwe imyanzuro yafatiwe mu Nama y’Umushyikirano yateranye ku nshuro ya 20   |   18 Feb 2026

  • Ingamba z’Ubwirinzi z’u Rwanda ni Ntayegayezwa Interahamwe n’Abambari bazo Bishengura Bazimanike   |   18 Feb 2026

  • Ubusambanyi bukabije bwa Juvenal Habyarimana bwamwambuye ijambo muri baramu be   |   16 Feb 2026

You are at :Home»Amakuru»Urukundo Interahamwe zize gukunda Kizito, zitamukunze zica abe muri Jenoside zakoreye Abatutsi zirukura he?

Urukundo Interahamwe zize gukunda Kizito, zitamukunze zica abe muri Jenoside zakoreye Abatutsi zirukura he?

Administrator 19 Feb 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17/02/2026, hirya no hino ku Mbugankoranyambaga, Interahamwe ruharwa zikidegembya n’Abazikomokaho, biriwe biriza amarira y’Ingona, bavuga ko bari Kwibuka Umuhanzi Kizito Mihigo wapfuye yiyahuye mu myaka 6 ishize.

Twibukiranye ko uyu muhanzi, yiyahuriye muri kasho ya station ya Polisi ya Remera, aho yari yatawe muri yombi, akekwaho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ruswa.

Kizito Mihigo, wari ugonganye n’ubutabera ku Nshuro ya Kabiri, yari asanzwe ari umuntu ubeshejwe hanze n’Imbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika.

Kurenga kuri izo mbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika, akongera gukora ibyaha akisanga mu maboko y’inzego z’umutekano ubugira kabiri, biri mu byari byamuhungabanyije cyane, ananirwa kwiyakira, nk’uko byagarutsweho na Me Mukamusoni Antoinnette, mu kiganiro yagiranye na Ukwezi Tv, nyuma gato y’urupfu rwa kizito.

Me Mukamusoni, avuga ko Kizito mu magambo make yari afite umunsi umwe mbere yo kwiyahura, yavugaga ko yemera ibyaha yafatiwemo, ndetse yiteguye no kongera gusaba imbabazi, nubwo azihabwa akazipfusha ubusa.

Tugarutse ku Nterahamwe ziri kwiriza Amarira y’Ingona zibeshya ko ziri kuririra Kizito, Ibitutsi mwamutukaga aherekeza umukuru w’Igihugu muri Rwanda Day, atera indirimbo yubahiriza igihugu mu birori bikuru by’igihugu, aka kanya mubibyaje urukundo mukuye he?

Aka kanya mwiyibagije Amabuye mwamuteraga , avanze n’ibitutsi no kumuhigira ko muzongera mukamutema, iyo yabaga yahimbye indirimbo zifasha kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi?

Urukundo mutakunze Kizito, mukamushora mu byaha biremereye birimo kugambanira igihugu no kugambirira kugirira nabi Ubutegetsi n’umukuru w’igihugu, mumwizeza kuzamugira minisitiri wa Siporo n’Umuco, mwarukuye he amaze kwitaba Imana?

Aka kanya mukuye he urukundo mukunda Kizito Mihigo, mutamukunze amaze guhabwa Imbabazi na Perezida wa Repubulika ngo mumuhe agahenge, ahubwo mukongera mukamushora mu byaha by’ubugizi bwa nabi atamaze kabiri hanze, bigatuma atesha agaciro imbabazi za Perezida wa Repubulika yahawe? Murukuyehe aka kanya umuntu amaze imyaka 6 atakiriho?

Interahamwe iyo muba mukunda Kizito, ntimuba mwaramwoheje, akagwa mu Mutego mutindi, wo kugambirira kugirira nabi Leta y’ubumwe yamuhaye byose, mumwizeza ibitangaza mudateze kumuha.

Kizito nawe yatengushye Abafana be,umunsi yemera akanizera ko #interahamwe zahekuye igihugu zikamwicira umubyeyi, hari akeza kaziturukaho.

Interahamwe, Nimureke Kizito aruhukire mu mahoro. Gukomeza kumugira intwaro ya politike mukoresha murwanya u Rwanda, ni ibitabapfu muri guta, bidateze kuzagirira aho bibageza, kandi murashinyagurira Umuryango we!!

Nimucire Birarura.

The Future TV

2026-02-19
Administrator

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yasimbuye Museveni k’Ubuyobozi bwa  EAC

Perezida Kagame yasimbuye Museveni k’Ubuyobozi bwa EAC

Editorial 02 Feb 2019
Rulindo:Amashyaka 9 yashyigikiye abaturage ihindurwa ry’ingingo ya 101

Rulindo:Amashyaka 9 yashyigikiye abaturage ihindurwa ry’ingingo ya 101

Editorial 21 Jul 2017
Tariki 05 Ukwakira ni itariki yibutsa akaga abiswe” ibyitso by’Inkotanyi” bahuye nako.

Tariki 05 Ukwakira ni itariki yibutsa akaga abiswe” ibyitso by’Inkotanyi” bahuye nako.

Editorial 05 Oct 2022
Guverinoma y’u Rwanda yibukije madamu Carolyn Maloney ko uRwanda atari insina ngufi, kandi ko ubutabera bwarwo bwigenga.

Guverinoma y’u Rwanda yibukije madamu Carolyn Maloney ko uRwanda atari insina ngufi, kandi ko ubutabera bwarwo bwigenga.

Editorial 18 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Nguema wa Guinée Equatoriale yageze i Kigali (Amafoto)
POLITIKI

Perezida Nguema wa Guinée Equatoriale yageze i Kigali (Amafoto)

Editorial 14 Jan 2019
Amavubi yagarutse i Kigali azanye intsinzi
IMIKINO

Amavubi yagarutse i Kigali azanye intsinzi

Editorial 07 Sep 2019
Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Karongi basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Karongi basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Editorial 10 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru