• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Urupfu rwa Col Mustafa, waguye Uganda yishwe, ni rumwe mu by’ingenzi byashegeshe FDLR

Urupfu rwa Col Mustafa, waguye Uganda yishwe, ni rumwe mu by’ingenzi byashegeshe FDLR

Editorial 11 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umwe mu baheruka kwitandukanya na FDLR ufite ipeti rya Liyetona avuga ko ubu uyu mutwe wahungabanyijwe no kuba umubare munini w’abawugize ari abageze mu zabukuru kuko abenshi mu basore barimo kuyivamo ndetse n’ibikorwa byo gushuka abakiri bato babakuye mu bindi bihugu bababeshya akazi kabahemba akayabo bikaba bisa nk’ibyakomwe mu nkokora n’amakuru yagiye atangazwa mu binyamakuru ashyira ahagargara amayeri y’ababikoraga ashingiye ku buhamya bw’abashutswe nyuma bakaza kwigobotora uwo mutwe.

Avuga ko ubu nta rubyiruko rukijyanwa muri FDLR ruturutse mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu bituranyi bitewe n’uko ababashije gutoroka babagezaho amakuru y’ibyo bahuriye nabyo mu mashyamba ya Congo dore ko abenshi bajyaga muri uyu mutwe wa FDLR nyuma yo kubeshya ko bazajya babona agatubutse

Ati:” keretse habonetse pepiniyeri(urubyiruko) naho ubundi mugihe gito iraba (FDLR) irangiye”

Urupfu rwa Col Mustafa, waguye Uganda yishwe, ni rumwe mu by’ingenzi byatumye gushora urubyiruko mu mitwe yitwaje intwaro bigabanuka ku kigero cyo hasi dore ko ariwe wari uzwiho kujyana benshi mu banyarwanda abanyujije mu gihugu cya Uganda.

Uyu ngo yari umuhanga cyane mu gushukisha urubyiruko akazi ku buryo ngo mbere y’uko yicwa yari amaze kujyana abarenga 80 mu gihe cy’amezi 3.

Col Mustafa yaje kubona ko atacyishyurwa neza maze yigumura kuri FDLR ndetse anagumura abasirika bagera kuri 20 basubirana Uganda arinabwo yaje guhigwa akicwa ubwo.

Uyu mu liyetona avuga ko hejuru y’ibyo hari n’ibitero by’ingabo za Congo Kinshasa FRDC muri operasiyo yazo yo kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu yiswe ‘Sokola’ itoroheye umutwe wa FDLR, iyi operasiyo ngo yatumye uyu mutwe utakigira ibirindiro bihamye kuko uhora wimuka uhunga FARDC.

Aha ngo iyo hagize abarokoka igitero muri iyi operasiyo abenshi muri bo bahita bigira mu baturage mu gace kari kure cyane y’aho abo barwanyi bakambitse maze bakikomereza ubuzima bwa gisivili.Bamwe ngo biyita abanyekongo abandi bakajya mu gihugu cya Uganda dore ko ari naho benshi imiryango yabo iba icumbitse ndetse inahafite ibikorwa by’iterambere.

Yagize ati:” benshi baradizatinze bigira mubaturage Congo abandi bisubirira Uganda basanga imiryango yabo, ubu bikomereje ibikorwa by’ubucuruzi.”

Ibi kandi ngo byatumye umubare w’abarwanyi ugabanuka ugereranyije n’abo FDLR yari ifite mbere y’urupfu rwa Mudacumura na operasiyo ‘Sokola’

ati:”Niba mbere hari nk’abarwanyi bari hafi ibihumbi umunani none hakaba hasigaye abatarenze igihumbi, nabo b’abasaza bari hejuru ya za 60, Abo urumva batera igihugu bakagifata? ibarura riheruka ryagaragaje ko 80 ku ijana muri twe bari hejuru y’imyaka 60, urumva se bitanga icyizere?”

Usibye abageze mu zabukuru kandi, FDLR ifite ikindi kibazo cy’uko abakiri bato mu barwanyi ifite ari abana bavutse ku miryango y’abarwanyi bayo. Aba bana ngo ni abavutse ku basirikare bari mu cyiciro cyo hasi aho usanga batumva neza ibyo kuguma mu buzima bubi kuko n’ababyeyi babo usanga baba barabirambiwe ahubwo kubwo kubura uko batoroka bakahaguma dore ko ufashwe yari afite umugambi wo kuva muri FDLR ahanishwa igihano cy’urupfu.

Aba barwanyi bato nibo babana n’ abana babo aho mu mashyamba ya Congo kuko abari mu nzego z’ubuyobozi usanga bohereza imiryango yabo kuba hanze, bo bagasigara bakusanya imitungo bakura mu gusoresha abaturage ba Congo, kubambura, guhinga amasambu yabo ndetse no gucukura ibirombe by’amabuye y’agaciro.

Benshi muri abo basaza ni abahunze mu mwaka wa 1994 nyuma yo gutsindwa urugamba bagahungira muri zayire ya Mobutu ariko bakaba baranze gutahuka mu Rwanda bitewe n’uruhare bagize muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakaba batinya kugezwa imbere y’ubutabera ngo babiryozwe.

2020-03-11
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yitabiriye ikiganiro ku ntege nke z’ibihugu, ukwiyongera k’ubukungu n’iterambere

Perezida Kagame yitabiriye ikiganiro ku ntege nke z’ibihugu, ukwiyongera k’ubukungu n’iterambere

Editorial 18 Apr 2018
Amb. Gasana Eugène ntaritaba urukiko rumukurikiranyeho gusambanya umukobwa ku ngufu

Amb. Gasana Eugène ntaritaba urukiko rumukurikiranyeho gusambanya umukobwa ku ngufu

Editorial 04 Mar 2020
Amaherezo y’Inzira ni mu nzu, umwicanyi Ndereyehe azoherezwa mu Rwanda

Amaherezo y’Inzira ni mu nzu, umwicanyi Ndereyehe azoherezwa mu Rwanda

Editorial 18 Dec 2020
Depite Björn Anseeuw yavuze ko kuba Laure Uwase akiri muri Komisiyo yiga kuri Kongo ari agahomamunwa kuri Komisiyo ubwayo inteko ishinga amategeko n’Ububiligi muri rusange

Depite Björn Anseeuw yavuze ko kuba Laure Uwase akiri muri Komisiyo yiga kuri Kongo ari agahomamunwa kuri Komisiyo ubwayo inteko ishinga amategeko n’Ububiligi muri rusange

Editorial 14 Oct 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abantu  cumi n’umwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ngororero barazira iki ?
Mu Mahanga

Abantu cumi n’umwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ngororero barazira iki ?

Editorial 15 Apr 2016
Malawi: Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda
ITOHOZA

Malawi: Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda

Editorial 27 Jun 2017
Uganda: Bobi Wine Yafunguwe By’agateganyo
HIRYA NO HINO

Uganda: Bobi Wine Yafunguwe By’agateganyo

Editorial 27 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru