• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • “FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR   |   28 May 2025

  • Abarimo Kagere Medie bari ku rutonde Adel Amrouche yatangaje bazakina na Algérie mu mukino wa gicuti utegura imikino y’igikombe cy’isi 2026   |   28 May 2025

  • APR BBC na AL Ahli Tripoli niyo makipe yaboneye itike i Kigali yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 izabera muri Afurika y’Epfo   |   26 May 2025

  • Perezida Tshisekedi ahanganye n’ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila   |   26 May 2025

  • Burundi: Bombori bombori hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe Ndirakobuca   |   26 May 2025

  • Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu   |   25 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Uruzinduko Sophie Wilmès, Minisitiri w’ Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi atangira mu Rwanda kuri uyu wa mbere, rube umwanya mwiza wo kumwibutsa ko u Rwanda rutakiri indagizo y’Ububiligi

Uruzinduko Sophie Wilmès, Minisitiri w’ Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi atangira mu Rwanda kuri uyu wa mbere, rube umwanya mwiza wo kumwibutsa ko u Rwanda rutakiri indagizo y’Ububiligi

Editorial 26 Oct 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuva kuri uyu wa mbere, tariki 25 Ukwakira 2021 , Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Sophie Wilmès aragirira uruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda. Ni uruzinduko ruri mu rwego rwo gutegura inama izahuza Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’ Uburayi, iyo nama ikaba iteganyijwe i Buruseli mu Bubiligi muri Gashyantare umwaka utaha wa 2022

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, biteganyijwe ko uyu mugore ukunze kwivanga mu miyoborere y’u Rwanda, azabonana n’ abayobozi bakuru b’u Rwanda, barimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ni umwanya mwiza rero wo kwibutsa Sophie Wlimès ko u Rwanda rwabonye ubwigenge, rukaba rutakiri indagizo y’Ububiligi nk’uko uwo mugore n’abandi nkawe babyibeshya.

Kuba aje mu Rwanda kumva ibitekerezo by’abayobozi barwo mu kwitegura inama izavugirwamo imibanire ya Afrika n’Uburayi, ni ikimenyetso cy’uko Ububiligi by’umwihariko, n’ Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’ Uburayi muri rusange, bazi neza agaciro u Rwanda ruhabwa mu ruhando mpuzamahanga.

Byagombye kubabera isomo rero, bakareka gukomeza gufata u Rwanda nk’ intara y’Ububiligi ihabwa amabwiriza y’uko ibaho, nk’uko Sophie Welmès yabyibeshye mu bihe binyuranye.

Ubwo Paul Rusesabagina yafatwaga akurikiranyweho ibikorwa by’iterabwoba, uyu Sophie Wilmès ni umwe mu batoteje u Rwanda, bigera n’aho yivanga mu butabera bwarwo, ashaka ko umwanzuro uzaba uko abyifuza.

Yihutiye kwakira umugore wa Rusesabagina n’umukobwa we ndetse abizeza “gukora ibishoboka byose” Rusesabagina akarekurwa. Ibi abantu benshi babibonyemo kudaha agaciro inzirakarengane FLN ya Rusesabagina yambuye ubuzima, abo yamugaje n’abo yangirije imitungo.

Abasesenguzi bibajije niba Ministiri w’Ububiligi ashobora kwakira umuryango wa Oussama Bin Laden cyangwa undi muyobozi wa Al Qaeda, Aqmi, Boko Haram n’indi mitwe y’iterabwoba. Babibonyemo irondaruhu, kuko iterabwoba ryitwa rityo iyo rikorewe gusa abo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi

Aho Rusesabagina ahamiwe n’ibyaha birimo kuba mu mutwe w’iterabwoba ndetse agahanishwa igifungo cy’imyaka 25, Sophie Wilmès yavugije induru yemeza ko inkoramutima ye itahawe ubutabera bunoze, ndetse avuga ko azakomeza kuba hafi ya Rusesabagina kugeza afunguwe.

Ntimumbaze imbaraga azakoresha kugirango umwicanyi kabuhariwe arekurwe atarangije igihano. Igitangaje kandi ni uko bimwe mu bimenyetso byahamije Rusesabagina ibyaha, harimo n’ibyatanzwe n’Ububiligi. Ngabo abatwigisha iby’uburenganzira bwa muntu, nyamara badashobora kureka ngo amategeko yubahirizwe.

Iyi myitwarire ya bamwe mu bategetsi b’Ububiligi, barimo n’uyu Sophie Wilmès yabaye nko gutoneka igisebe. Yatumye Abanyarwanda bibuka ko intandaro y’ibibazo byashegeshe u Rwanda, ari amacakubiri yabibwe n’Ububiligi . Iyo aza kuba intwari, Sophie Wilmès yari kuva mu Rwanda asabye imbabazi ku myitwarire y’Ububiligi muri rusange, no ku myitwarire ye bwite muri iyi minsi ishize ku bijyanye n’u Rwanda.

Uruzinduko rwa Sophie Wilmès mu Rwanda rukwiye kumubera umwanya wo kwirebera aho bageze basana Igihugu cyabo, harimo no kongera kubaka ubumwe bwashenywe n’Ababiligi. Azave mu Rwanda amenye ko Abanyarwanda bafite agaciro, ko batakiri ba”NDIYO BWANA” bamira bunguri ibyo babwirwa byose nk’uko byahoze.

Byaba byiza kandi atashye amenye ko gushyigikira abagizi ba nabi nka Rusesabagina ntacyo bizageraho, kuko Abanyarwanda bakomeye ku mutekano wabo, nk’uko Ababiligi bakomeye ku wabo.

2021-10-26
Editorial

IZINDI NKURU

Mbonigaba Ismaël  wayoboye Ikinyamakuru UMUSESO, yakatiwe igifungo cy’amezi 32 ahamijwe gusambanya abana

Mbonigaba Ismaël wayoboye Ikinyamakuru UMUSESO, yakatiwe igifungo cy’amezi 32 ahamijwe gusambanya abana

Editorial 28 Oct 2018
Karongi: Abaturage barasabwa kugira uruhare mu gukumira ubujura bwa mazutu y’isosiyeti ikora umuhanda

Karongi: Abaturage barasabwa kugira uruhare mu gukumira ubujura bwa mazutu y’isosiyeti ikora umuhanda

Editorial 02 Feb 2016
Burera : Polisi yakanguriye abahatuye kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye

Burera : Polisi yakanguriye abahatuye kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye

Editorial 24 Oct 2017
Gishari : Abapolisi bato barenga 950 basoje amasomo

Gishari : Abapolisi bato barenga 950 basoje amasomo

Editorial 01 Jun 2016

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru