• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Uruzinduko Sophie Wilmès, Minisitiri w’ Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi atangira mu Rwanda kuri uyu wa mbere, rube umwanya mwiza wo kumwibutsa ko u Rwanda rutakiri indagizo y’Ububiligi

Uruzinduko Sophie Wilmès, Minisitiri w’ Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi atangira mu Rwanda kuri uyu wa mbere, rube umwanya mwiza wo kumwibutsa ko u Rwanda rutakiri indagizo y’Ububiligi

Editorial 26 Oct 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuva kuri uyu wa mbere, tariki 25 Ukwakira 2021 , Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Sophie Wilmès aragirira uruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda. Ni uruzinduko ruri mu rwego rwo gutegura inama izahuza Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’ Uburayi, iyo nama ikaba iteganyijwe i Buruseli mu Bubiligi muri Gashyantare umwaka utaha wa 2022

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, biteganyijwe ko uyu mugore ukunze kwivanga mu miyoborere y’u Rwanda, azabonana n’ abayobozi bakuru b’u Rwanda, barimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ni umwanya mwiza rero wo kwibutsa Sophie Wlimès ko u Rwanda rwabonye ubwigenge, rukaba rutakiri indagizo y’Ububiligi nk’uko uwo mugore n’abandi nkawe babyibeshya.

Kuba aje mu Rwanda kumva ibitekerezo by’abayobozi barwo mu kwitegura inama izavugirwamo imibanire ya Afrika n’Uburayi, ni ikimenyetso cy’uko Ububiligi by’umwihariko, n’ Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’ Uburayi muri rusange, bazi neza agaciro u Rwanda ruhabwa mu ruhando mpuzamahanga.

Byagombye kubabera isomo rero, bakareka gukomeza gufata u Rwanda nk’ intara y’Ububiligi ihabwa amabwiriza y’uko ibaho, nk’uko Sophie Welmès yabyibeshye mu bihe binyuranye.

Ubwo Paul Rusesabagina yafatwaga akurikiranyweho ibikorwa by’iterabwoba, uyu Sophie Wilmès ni umwe mu batoteje u Rwanda, bigera n’aho yivanga mu butabera bwarwo, ashaka ko umwanzuro uzaba uko abyifuza.

Yihutiye kwakira umugore wa Rusesabagina n’umukobwa we ndetse abizeza “gukora ibishoboka byose” Rusesabagina akarekurwa. Ibi abantu benshi babibonyemo kudaha agaciro inzirakarengane FLN ya Rusesabagina yambuye ubuzima, abo yamugaje n’abo yangirije imitungo.

Abasesenguzi bibajije niba Ministiri w’Ububiligi ashobora kwakira umuryango wa Oussama Bin Laden cyangwa undi muyobozi wa Al Qaeda, Aqmi, Boko Haram n’indi mitwe y’iterabwoba. Babibonyemo irondaruhu, kuko iterabwoba ryitwa rityo iyo rikorewe gusa abo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi

Aho Rusesabagina ahamiwe n’ibyaha birimo kuba mu mutwe w’iterabwoba ndetse agahanishwa igifungo cy’imyaka 25, Sophie Wilmès yavugije induru yemeza ko inkoramutima ye itahawe ubutabera bunoze, ndetse avuga ko azakomeza kuba hafi ya Rusesabagina kugeza afunguwe.

Ntimumbaze imbaraga azakoresha kugirango umwicanyi kabuhariwe arekurwe atarangije igihano. Igitangaje kandi ni uko bimwe mu bimenyetso byahamije Rusesabagina ibyaha, harimo n’ibyatanzwe n’Ububiligi. Ngabo abatwigisha iby’uburenganzira bwa muntu, nyamara badashobora kureka ngo amategeko yubahirizwe.

Iyi myitwarire ya bamwe mu bategetsi b’Ububiligi, barimo n’uyu Sophie Wilmès yabaye nko gutoneka igisebe. Yatumye Abanyarwanda bibuka ko intandaro y’ibibazo byashegeshe u Rwanda, ari amacakubiri yabibwe n’Ububiligi . Iyo aza kuba intwari, Sophie Wilmès yari kuva mu Rwanda asabye imbabazi ku myitwarire y’Ububiligi muri rusange, no ku myitwarire ye bwite muri iyi minsi ishize ku bijyanye n’u Rwanda.

Uruzinduko rwa Sophie Wilmès mu Rwanda rukwiye kumubera umwanya wo kwirebera aho bageze basana Igihugu cyabo, harimo no kongera kubaka ubumwe bwashenywe n’Ababiligi. Azave mu Rwanda amenye ko Abanyarwanda bafite agaciro, ko batakiri ba”NDIYO BWANA” bamira bunguri ibyo babwirwa byose nk’uko byahoze.

Byaba byiza kandi atashye amenye ko gushyigikira abagizi ba nabi nka Rusesabagina ntacyo bizageraho, kuko Abanyarwanda bakomeye ku mutekano wabo, nk’uko Ababiligi bakomeye ku wabo.

2021-10-26
Editorial

IZINDI NKURU

Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana

Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana

Editorial 25 Nov 2016
Minisitiri Sezibera yasabye abantu kwima amatwi ibihuha bibeshyera u Rwanda

Minisitiri Sezibera yasabye abantu kwima amatwi ibihuha bibeshyera u Rwanda

Editorial 27 Apr 2019
FélixTshisekedi nawe ubwe uri mu manegeka, ari mu mugambi umwe n’ibigarasha ngo wo kubuza u Rwanda amahwemo.

FélixTshisekedi nawe ubwe uri mu manegeka, ari mu mugambi umwe n’ibigarasha ngo wo kubuza u Rwanda amahwemo.

Editorial 23 May 2023
Burundi: FDLR -Imbonerakure, imyitozo yo guhungabanya u Rwanda irarimbanije mu Intara ya Kirundo no mu ishyamba rya Murehe

Burundi: FDLR -Imbonerakure, imyitozo yo guhungabanya u Rwanda irarimbanije mu Intara ya Kirundo no mu ishyamba rya Murehe

Editorial 23 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo z’u Rwanda n’iza DRCongo zarasaniye mu birunga
INKURU NYAMUKURU

Ingabo z’u Rwanda n’iza DRCongo zarasaniye mu birunga

Editorial 15 Feb 2018
APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)
Amakuru

APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)

Editorial 13 Jun 2025
APR FC yasinyishije umunyamahanga wa mbere, Nshimirimana Ismael Pitchou uturuka i Burundi
Amakuru

APR FC yasinyishije umunyamahanga wa mbere, Nshimirimana Ismael Pitchou uturuka i Burundi

Editorial 08 Jul 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru