Mu nyandiko iri mu kinyamakuru The East African kiri ku isoko, ifite umutwe igira uti, ” kumvikana guke birabangamira ubucuruzi buciriritse bwambikiranya umupaka”, ariko ntisobanurire abasomyi bayo ku birebana n’ikibazo, hashingiwe ku isesengura rigaragarira ku imibare.
Uwanditse iyo nkuru-Kandi ko nicyo Kinyamakuru cyandikirwa mu icapiro rya Daily Monitor, ikinyamakuru cyiva inda imwe na Monitor- Gipapira ibintu byinshi gishingiye ku byo cyita ingirwamibare ngo iba yatanzwe na Banki Nkuru y’uRwanda, ariko imwe mu mibare yagaragaje ntaho igaragara muri raporo za Banki Nkuru y’uRwanda BNR.
Ibiri muri iyo nyandiko, n’imibare igaragazwa mo, bihabanye kure nibya politike y’amafaranga ya Banki Nkuru y’uRwanda , hamwe na raporo igaragaza uko ifaranga rihagaze yo mu kwezi kwa Kanama 2019. Iyi mibare kandi yagaragajwe n’uyu wanditse iyi nkuru, ntaho ihuriye na gato na raporo y’igihembwe y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyo mu kwezi kwa Kamena 2019. ugereranije
Ikinyamakuru The East African gipapira ko ngo ibicuruzwa uRwanda rutumiza mu mahanga byagabanutseho 40%. Kandi nyamara Banki Nkuru y’uRwanda igaragaza neza ko habayeho inyongera ingana na 18%, ku bicuruzwa uRwanda rutumiza mu mahanga mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2019, ugereranije n’igice cya mbere cy’umwaka wa 2018.
Gupapira kw’iki kinyamakuru kuvuga mu buryo bw’ibinyoma kw’igabanuka ry’ibicuruzwa uRwanda rutumiza mu mahanga, ngo kirihuza n’imibanire mibi hagati y’uRwanda na Uganda.
Ikindi kandi, nuko icyo kinyamakuru cyanditse ko ngo ibyoherezwa mu mahanga byiyongereyeho 7.5% mu nyandiko yacyo isoza iyo nkuru-ibi bikaba byarabaye bituma iyo nkuru ayiha undi mutwe wakabaye ugira uti, ” Rwanda finds new export marekets” ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo, ” uRwanda rwabonye isoko rishyashya ry’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga.”
Mu by’ukuri ingaruka ku bukungu zishingiye ku bwumvikane buke ntizakabaye zituma ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byiyongera. Ikindi giteye ubwoba nkuko uwanditse iyi nkuru yibanda ku mpagarara hagati ya Uganda n’uRwanda nka nyirabayazana w’igabanuka ry’ibicuruzwa uRwanda rutumiza mu mahanga, agaragazamo n’igihugu cy’uBurundi.
Nkuko Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kibigaragaza, mu gihe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wihariye 16% by’ibicuruzwa uRwanda rutumiza mu mahanga, ni ngombwa ko umusomyi amenya ko uBurundi bufite mo 0,88% mu byo uRwanda rutumiza mu Muryango wa Afurika y’iburasirazuba.
Muri 2019, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wihariye 19,63% by’icuruzwa uRwanda rutumiza mu mahanga mu gihembwe cya mbere, Sudani y’Amajyepfo ikaba iza ku isonga mu masoko y’ibyo uRwanda rugurisha mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aho rwohereza yo ibingana na 34,11%. Uru ni rumwe mu ngero rugaragaza igoreka ry’ iki Kinyamakuru , hagati y’iyi nkuru n’ukuri.
Birazwi ko Banki Nkuru ya Uganda irimo kubogoza, kubera ingaruka ku bukungu, zishingiye ku bwumvikane buke hagati ya Uganda n’uRwanda-biterwa na politike ya Yoweri Museveni yo kwibasira Kigali.
Rwanda yari igihugu cya gatatu mu kugura ibicuruzwa bya Uganda, mu gihe cy’imyaka myinshi Mu by’ukuri, uRwanda ni isoko rikomeye rya Uganda kurusha ndetse n’uBushinwa!
Nkuko Banki Nkuru ya Uganda ibigaragaza, u Rwanda ruhagarariye ibicuruzwa byatumizwaga muri Uganda bingana n’agaciro ka miliyoni hafi 200 z’amadolari ya Amerika, na za serivise ku mwaka.
Iri soko ryarononwe, mu gihe Perezida Museveni yatangiraga politike yo kwibasira uRwanda, mur’ibi hakabamo no kugirira nabi abanyarwanda basanzwe bakorerayo ubucuruzi, kubafunga bidakurikije amategeko, kubakorera iyicarubozo, no kubafunga babatwerera ibyaha batigeze bakora.
Ibyo bikaba byaratumye muri uyu mwaka mu ntangiriro za Werurwe Kigali iburira abaturage bayo kutajya bambuka ngo bajye Uganda.
Ikindi kandi n’uko imodoka nini za Uganda zahagaritswe kujya zikoresha umupaka wa Gatuna ziza mu Rwanda, kuberako hari ibikorwa byo kwihutisha iyubakwa ry’umupaka.
Banki Nkuru ya Uganda igaragaza ko Uganda yahombye akabakaba miliyoni 11 z’amadolari buri kwezi kubera iki kibazo.
Ikinyamakuru cyanditse iyi nkuru kibanda ku ifungwa ry’umupaka, kandi mu by’ukuri ibyo ntaho bihuriye nicyo kibazo. ” Kubera ko ubucuruzi bushingira ku bantu, kubahiriza umutekano w’abacuruzi byakabaye aribyo biza ku isonga” nkuko umusesenguzi mu by’ucuruzi uri Kigali abibona.
Politike y’akagenderere igamije kwibasira igihugu cy’igituranyi ntakabuza igira ingaruka ku bucuruzi.