• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»IMIKINO»Usengimana yafashije APR FC gutsinda Bugesera FC ishyiramo amanota atandatu

Usengimana yafashije APR FC gutsinda Bugesera FC ishyiramo amanota atandatu

Editorial 13 Jan 2020 IMIKINO

Ibitego bya Usengimana Danny byafashije APR FC gutsinda Bugesera FC 2-1 mu mukino w’umunsi wa 17 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru.

APR FC yakiriye uyu mukino idafite abakinnyi batanu kubera ibibazo bitandukanye birimo amakarita y’umuhondo kuri Manzi Thierry na Niyomugabo Claude ndetse n’imvune kuri Mugunga Yves na Ntwari Fiacre.

Ikipe y’ingabo yihariye umupira mu minota ibanza y’umukino ariko Manishimwe Djabel na Usengimana Danny babanirwa kubyaza umusaruro uburyo babonye imbere y’ubwugarizi bwa Bugesera FC bwuhazagurikaga.

Ku bwumvikane buke mu bwugarizi bwa APR FC, Shabani Hussein Tchabalala yateye umupira mu izamu, umunyezamu Rwabugiri atabara izamu rye.

APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 15 ku gitego cyatsinzwe na Danny Usengimana waherejwe umupira na Bukuru Christophe, aroba umunyezamu Kwizera Janvier nyuma yo gusiga abakinnyi b’inyuma ba Bugesera FC.

Imanishimwe Emmanuel yananiwe gutsindira APR FC ku mupira yateye ku ruhande mu gihe Nshuti Innocent yahawe na Usengimana umupira, ashatse kuwurenza Kwizera Janvier, uyu munyezamu wa Bugesera FC abyitwaramo neza.

Habura iminota itanu ngo igice cya kabiri kirangire, APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Usengimana Danny na bwo yongeye kuroba umunyezamu wa Bugesera FC.

Bugesera FC yasatiriye APR FC inabona igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Shabani Hussein ku munota wa 55 ndetse uyu rutahizamu ukomoka mu Burundi yuzuza ibitego 11.

Rwabugiri yarokoye APR FC ku mupira ukomeye yakuyemo nyuma yo gutereshwa umutwe na Mugisha François Master mu gihe Byiringiro Lague yateye hanze umupira washoboraga kuvamo igitego cya gatatu mu minota ya nyuma.

Gutsinda uyu mukino byafashije APR FC kuyobora Shampiyona n’amanota 41, irusha amanota atandatu Rayon Sports ya kabiri mu gihe Bugesera FC ifite amanota 23 ku mwanya wa gatandatu.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Kiyovu Sports yatsinzwe na Espoir FC igitego 1-0, Mukura Victory Sports inyagira Sunrise FC ibitego 4-1 mu gihe Etincelles FC yatsinzwe na Heroes FC igitego 1-0.

2020-01-13
Editorial

IZINDI NKURU

Areruya ni we Munyarwanda washoboye gusoza Tour de Vendée

Areruya ni we Munyarwanda washoboye gusoza Tour de Vendée

Editorial 07 Oct 2018
Amafoto – Mahoro Yvan na Murangwa Nelson bakiniraga ikipe ya UVC Volleyball Club berekeje muri REG VC

Amafoto – Mahoro Yvan na Murangwa Nelson bakiniraga ikipe ya UVC Volleyball Club berekeje muri REG VC

Editorial 09 Dec 2021
Police FC yatangiye umwiherero w’icyumweru kimwe mu karere ka Rubavu hitegurwa umwaka w’imikino wa 2025-2026

Police FC yatangiye umwiherero w’icyumweru kimwe mu karere ka Rubavu hitegurwa umwaka w’imikino wa 2025-2026

Editorial 21 Jul 2025
FERWAFA yafashe umwanzuro ko Rayon n’Intare FC bazakina umukino wa 1/8 wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro

FERWAFA yafashe umwanzuro ko Rayon n’Intare FC bazakina umukino wa 1/8 wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro

Editorial 05 Apr 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abacuruzi ba Shisha muri Kenya batwaye leta mu rukiko
Mu Mahanga

Abacuruzi ba Shisha muri Kenya batwaye leta mu rukiko

Editorial 01 Jan 2018
Aline Gahongayire yishumbushije umusore nyuma ya gatanya na Gahima Gabriel
SHOWBIZ

Aline Gahongayire yishumbushije umusore nyuma ya gatanya na Gahima Gabriel

Editorial 05 Feb 2018
Amafoto – Mahoro Yvan na Murangwa Nelson bakiniraga ikipe ya UVC Volleyball Club berekeje muri REG VC
Amakuru

Amafoto – Mahoro Yvan na Murangwa Nelson bakiniraga ikipe ya UVC Volleyball Club berekeje muri REG VC

Editorial 09 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru