• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Usengimana yafashije APR FC gutsinda Bugesera FC ishyiramo amanota atandatu

Usengimana yafashije APR FC gutsinda Bugesera FC ishyiramo amanota atandatu

Ubwanditsi 13 Jan 2020 IMIKINO

Ibitego bya Usengimana Danny byafashije APR FC gutsinda Bugesera FC 2-1 mu mukino w’umunsi wa 17 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru.

APR FC yakiriye uyu mukino idafite abakinnyi batanu kubera ibibazo bitandukanye birimo amakarita y’umuhondo kuri Manzi Thierry na Niyomugabo Claude ndetse n’imvune kuri Mugunga Yves na Ntwari Fiacre.

Ikipe y’ingabo yihariye umupira mu minota ibanza y’umukino ariko Manishimwe Djabel na Usengimana Danny babanirwa kubyaza umusaruro uburyo babonye imbere y’ubwugarizi bwa Bugesera FC bwuhazagurikaga.

Ku bwumvikane buke mu bwugarizi bwa APR FC, Shabani Hussein Tchabalala yateye umupira mu izamu, umunyezamu Rwabugiri atabara izamu rye.

APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 15 ku gitego cyatsinzwe na Danny Usengimana waherejwe umupira na Bukuru Christophe, aroba umunyezamu Kwizera Janvier nyuma yo gusiga abakinnyi b’inyuma ba Bugesera FC.

Imanishimwe Emmanuel yananiwe gutsindira APR FC ku mupira yateye ku ruhande mu gihe Nshuti Innocent yahawe na Usengimana umupira, ashatse kuwurenza Kwizera Janvier, uyu munyezamu wa Bugesera FC abyitwaramo neza.

Habura iminota itanu ngo igice cya kabiri kirangire, APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Usengimana Danny na bwo yongeye kuroba umunyezamu wa Bugesera FC.

Bugesera FC yasatiriye APR FC inabona igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Shabani Hussein ku munota wa 55 ndetse uyu rutahizamu ukomoka mu Burundi yuzuza ibitego 11.

Rwabugiri yarokoye APR FC ku mupira ukomeye yakuyemo nyuma yo gutereshwa umutwe na Mugisha François Master mu gihe Byiringiro Lague yateye hanze umupira washoboraga kuvamo igitego cya gatatu mu minota ya nyuma.

Gutsinda uyu mukino byafashije APR FC kuyobora Shampiyona n’amanota 41, irusha amanota atandatu Rayon Sports ya kabiri mu gihe Bugesera FC ifite amanota 23 ku mwanya wa gatandatu.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Kiyovu Sports yatsinzwe na Espoir FC igitego 1-0, Mukura Victory Sports inyagira Sunrise FC ibitego 4-1 mu gihe Etincelles FC yatsinzwe na Heroes FC igitego 1-0.

2020-01-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto yerekana umuhanzi Sheeber Karungi ageze ku kibuga cy’indege cya  Kigali

Amafoto yerekana umuhanzi Sheeber Karungi ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali

Ubwanditsi 01 Jul 2016
Ikipe y’u Rwanda, Amavubi, yemerewe kwakirira Benin kuri Kigali Pele Stadium nta bafana bahari

Ikipe y’u Rwanda, Amavubi, yemerewe kwakirira Benin kuri Kigali Pele Stadium nta bafana bahari

Ubwanditsi 25 Mar 2023
Ubwiza bw’u Rwanda bukomeje kureshya ibihangange, umunyabigwi wa FC Barcelona Jose Bakero ndetse n’inyarubuga za Arsenal Robert Pires, David Seaman na Ray Parlour bari mu Rwagasabo

Ubwiza bw’u Rwanda bukomeje kureshya ibihangange, umunyabigwi wa FC Barcelona Jose Bakero ndetse n’inyarubuga za Arsenal Robert Pires, David Seaman na Ray Parlour bari mu Rwagasabo

Ubwanditsi 06 Feb 2022
U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

Ubwanditsi 08 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwandakazi wakoreraga Volcano i Burundi afunzwe ashinjwa ubutasi
INKURU NYAMUKURU

Umunyarwandakazi wakoreraga Volcano i Burundi afunzwe ashinjwa ubutasi

Ubwanditsi 09 Jan 2018
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 
Amakuru

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ubwanditsi 11 Apr 2024
Ibinyamakuru bya CMI Bikomeje Gukwirakwiza Ibinyoma Bikubiye mu Birego ko Bamwe mu Basirikari ba Uganda Banekera u Rwanda nta Kimenyetso na akimwe Batanga
Amakuru

Ibinyamakuru bya CMI Bikomeje Gukwirakwiza Ibinyoma Bikubiye mu Birego ko Bamwe mu Basirikari ba Uganda Banekera u Rwanda nta Kimenyetso na akimwe Batanga

Ubwanditsi 28 Aug 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru