Uwahoze ari Visi Meya w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu n’iterambere, Augustin Ndabereye, kuri uyu wa Gatatu, urukiko rwategetse ko akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma yo kumwangira kuburana adafunzwe.
Ndabereye akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we, icyaha cyakozwe mu ijoro ryo kuwa 29 kanama I Musanze mu rugo rwabo.
Ubwo yasomaga umwanzuro ku busabe bwo gukurikiranwa adafunzwe, Umucamanza John Kazungu, yavuze ko nyuma yo kwigana ubwitonzi ibyo ashinjwa urukiko rwizera ko ukekwa ashobora kuba yarakoze icyaha kandi ashobora guhisha ibimenyetso mu gihe yakwemererwa gukurikiranwa yidegembya.
Umucamanza ati: “Ndabereye agomba gufungwa iminsi 30 muri gereza yemewe n’amategeko kugirango atazavangira ibimenyetso birimo gukusanywa,”
Bwana Ndabereye ntabwo yari mu rukiko ubwo umucamanza yasomaga umwanzuro.
Umwunganzi we, Donath Habimaa, kuwa Kabiri ushize yagaragaje ibaruwa yanditse umugore wa Ndabereye yasabiragamo umucamanza kubabarira umugabo we. Kuwa Kabiri akaba ari bwo Ndabereye yagaragaye mu rukiko asomerwa ibyaha ashinjwa.
Ndabereye yemeye ko yakubise umugore we, ariko ashimangira ko ari ubwa mbere yari akoze ibi, bitandukanye n’ibyo ubushinjacyaha buvuga ko yabikoze inshuro nyinshi.
Ndabereye na Jean-Damascene Habyarimana, wahoze ari Meya w’Akarere ka Musanze na Marie Claire Uwamariya, wari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza, baherutse bose kwirukanwa bazira imyitwarire mibi n’ibindi byaha.
Biteganyijwe ko Ndabereye azasubira mu rukiko nyuma y’iminsi 30.