Lieutenant-colonel Guillaume Ancel wahoze ari umusirikare w’umufaransa uyu munsi arasohora igirabo yise « Rwanda, la fin du silence ». Aho avuga kuri ‘Opération Turquoise’ y’ingabo z’Ubufaransa mu Rwanda mu gihe cya Jenoside. yatangaje ko ibikorwa bakoraga atari ibyo gutabara abantu nk’icyabazanye ahubwo byari ibigamije gusubizaho Guverinoma yakoraga Jenoside. Imyaka 24 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Leta y’Ubufaransa ntiyemeye uruhare iregwa kugira mu byabaye mu Rwanda, uwari Perezida Nicolas Sarkozy ubwo yasuraga u Rwanda muri Gashyantare 2010 yemeye ko igihugu cye cyakoze amakosa mu gufata imyanzuro ku byabaga mu Rwanda.
Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa kuva icyo gihe uhoramo igitotsi kuko Leta y’u Rwanda inashinja iy’Ubufaransa gucumbikira benshi mu bashinjwa uruhare muri Jenoside no kugenda biguru ntege mu kubaburanisha.
Uyu mugabo wavuye mu ngabo z’ubufaransa mu 2005 afite ipeti rya Lieutenant-colonel yaganiriye n’ikinyamakuru JeuneAfrique mbere gato y’uko iki gitabo gisohoka avuga igitabo cye ari icyo “kunenga Abafaransa aho kubabeshya ku ntego ya Operation yakozwe mu izina ryabo.”
Kandi ati “Ntibinakwiye guceceka, imbere ya miliyoni yazize Jenoside, uruhare Ubufaransa rwabigizemo. Guceceka uko kuri ni ukwemera ko amahano nk’ariya ashobora gusubira.”
Guillaume mu ngabo yari inzobere mu inzobere mu kurashisha indege z’intambara. Yazanywe mu Rwanda kuko bakoresheje bene izi ndege. Nyuma yanajyanywe mu butumwa nk’ubu mu cyahoze ari Yougoslavie. Nyuma yo kuva mu ngabo akajya muri ‘business’ yagiye yandika kuri ubu butumwa yakozemo nk’umusirikare.
Nta kuri kwari muri Opération Turquoise
Yabwiye Jeune Africa ko nk’uko byanditse mu gitabo cye, amabwiriza yahawe agiye kujya muri Opération Turquoise atandukanye n’ukuri kwakorwaga aho bayikoreye {mu Rwanda}.
Ati “Mu kuri yari operation y’intambara yariigamije gusubizaho Guverinoma y’u Rwanda yari mu kaga. Iyo wohereje indege z’intambara n’ingabo z’intoranywa za unite ya ‘Force d’action rapide’ ni gacye cyane baba bagiye muri ‘mission’ yo gutabara abantu.”
Ingabo za Leta ngo ntizanahishaga ko ziri kwica abantu
Avuga ko icyo yabonye kibabaje ari ukubona ingabo za Leta (FAR), Abajandarume n’imitwe yitwaje intwaro- batarihishiraga n’isegonda na rimwe ko bari kwica abantu. Ati “Nibyo birindaga kubicira mu maso yacu ariko nta na rimwe bahakanaga ko bari kurimbura Abatutsi.”
Guillaume avuga ko ingabo z’Ubufaransa icyo zakoze ari ukurinda Guverinoma yariho nibura ikabasha guhunga ingabo za FPR ziyobowe na Paul Kagame zariho zihuta cyane.
Ati “Mu matariki ya mbere ya Nyakanga 1994 mu nkambi yabo muri Zaïre, niboneye ubwanjye Ubufaransa bwoherereza intwaro izi ngabo za Leta {yatsinzwe} mu gihe twari tuzi neza tudashidikanya ko iyi Leta yakoze Jenoside.”
Uyu musirikare avuga ko ubwo bari muri Operation mu Rwanda, kimwe na we, yabonaga muri bagenzi be kwishisha ibyo bajemo, ariko ngo mu gisirikare iyo ubangamiwe n’ikintu runaka wirinda kukivugaho.
Ati “Urugero nanditse uburyo naganiriye n’umusirikare wacu wari umujyanama mu bya gisirikare wa Guverinoma (y‘u Rwanda). Mubajije niba atabona ko hari ibimenyetso bitegura Jenoside ahita aruca ararumira. Nahise numva ko iyi atari ingingo yo kuganira. Kuva Opération Turquoise yatangira byaragaragaraga ko hari ikintu gikomeye cyo guhakana ukuri.”
Guillaume yemeza ko no mu bikorwa harimo urujijo mu ngabo z’Abafaransa kuko byitwaga ko baje kurengera abaturage bari mu kaga ariko mu butumwa buhishe bwo gufasha kugera ku ndunduro Guverinoma yakoraga Jenoside.
Yashatse gutanga ubuhamya mu 1998 arabuzwa
Guillaume yavuze ko no mu cyahoze ari Yougoslavie naho yagiye mu butumwa bwo kurinda abaturage kwicwa ariko uwari abayoboye akababuza kubuza abishi kwica maze bakareberera ubwicanyi bwabereye i Srebrenica.
Mu bo bari kumwe muri Yougoslavia harimo n’abo bari barajyanye mu Rwanda, n’ubu ngo baracyumva umujinya; wo kwemera mu izina ry’Ubufaransa, gukora akazi katari ko.
Yavuze ko mu 1998 yemeye gutanga ubuhamya imbere y’Inteko y’Ubufaransa kubyo yabonye muri Operation Turquoise, Minisiteri y’ingabo inyoherereza intumwa integeka guceceka. Imubwira ko atari we ugomba gufata umwanzuro wo gutanga ubuhamya .
Ati “Bambwiye mu by’ukuri ko ingabo z’Ubufaransa zitagomba guhamya ukuri imbere y’igihugu.”