• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uwahoze mungabo z’Ubufaransa yamennye ibanga ry’Ingabo zabo n’Uruhare bagize muri Jenoside
Lieutenant-colonel Guillaume Ancel

Uwahoze mungabo z’Ubufaransa yamennye ibanga ry’Ingabo zabo n’Uruhare bagize muri Jenoside

Ubwanditsi 16 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Lieutenant-colonel Guillaume Ancel wahoze ari umusirikare w’umufaransa uyu munsi arasohora igirabo yise « Rwanda, la fin du silence ». Aho avuga kuri ‘Opération Turquoise’ y’ingabo z’Ubufaransa mu Rwanda mu gihe cya Jenoside. yatangaje ko ibikorwa bakoraga atari ibyo gutabara abantu nk’icyabazanye ahubwo byari ibigamije gusubizaho Guverinoma yakoraga Jenoside. Imyaka 24 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Leta y’Ubufaransa ntiyemeye uruhare iregwa kugira mu byabaye mu Rwanda, uwari Perezida Nicolas Sarkozy ubwo yasuraga u Rwanda muri Gashyantare 2010 yemeye ko igihugu cye cyakoze amakosa mu gufata imyanzuro ku byabaga mu Rwanda.

Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa kuva icyo gihe uhoramo igitotsi kuko Leta y’u Rwanda inashinja iy’Ubufaransa gucumbikira benshi mu bashinjwa uruhare muri Jenoside no kugenda biguru ntege mu kubaburanisha.

Uyu mugabo wavuye mu ngabo z’ubufaransa mu 2005 afite ipeti rya Lieutenant-colonel yaganiriye n’ikinyamakuru JeuneAfrique mbere gato y’uko iki gitabo gisohoka avuga igitabo cye ari icyo “kunenga Abafaransa aho kubabeshya ku ntego ya Operation yakozwe mu izina ryabo.”

Kandi ati “Ntibinakwiye guceceka, imbere ya miliyoni yazize Jenoside, uruhare Ubufaransa rwabigizemo. Guceceka uko kuri ni ukwemera ko amahano nk’ariya ashobora gusubira.”

Guillaume mu ngabo yari inzobere mu inzobere mu kurashisha indege z’intambara. Yazanywe mu Rwanda kuko bakoresheje bene izi ndege. Nyuma yanajyanywe mu butumwa nk’ubu mu cyahoze ari Yougoslavie. Nyuma yo kuva mu ngabo akajya muri ‘business’ yagiye yandika kuri ubu butumwa yakozemo nk’umusirikare.

Nta kuri kwari muri Opération Turquoise

Yabwiye Jeune Africa ko nk’uko byanditse mu gitabo cye, amabwiriza yahawe agiye kujya muri Opération Turquoise atandukanye n’ukuri kwakorwaga aho bayikoreye {mu Rwanda}.  

Ati “Mu kuri yari operation y’intambara yariigamije gusubizaho Guverinoma y’u Rwanda yari mu kaga. Iyo wohereje indege z’intambara n’ingabo z’intoranywa za unite ya ‘Force d’action rapide’ ni gacye cyane baba bagiye muri ‘mission’ yo gutabara abantu.”

Ingabo za Leta ngo ntizanahishaga ko ziri kwica abantu

Avuga ko icyo yabonye kibabaje ari ukubona ingabo za Leta (FAR), Abajandarume n’imitwe yitwaje intwaro- batarihishiraga n’isegonda na rimwe ko bari kwica abantu. Ati “Nibyo birindaga kubicira mu maso yacu ariko nta na rimwe bahakanaga ko bari kurimbura Abatutsi.”

Guillaume avuga ko  ingabo z’Ubufaransa icyo zakoze ari ukurinda Guverinoma yariho nibura ikabasha guhunga ingabo za FPR ziyobowe na Paul Kagame zariho zihuta cyane.

Ati “Mu matariki ya mbere ya Nyakanga 1994 mu nkambi yabo muri Zaïre, niboneye ubwanjye Ubufaransa bwoherereza intwaro izi ngabo za Leta {yatsinzwe} mu gihe twari tuzi neza tudashidikanya ko iyi Leta yakoze Jenoside.”

Uyu musirikare avuga ko ubwo bari muri Operation mu Rwanda, kimwe na we, yabonaga muri bagenzi be kwishisha ibyo bajemo, ariko ngo mu gisirikare iyo ubangamiwe n’ikintu runaka wirinda kukivugaho.

Ati “Urugero nanditse uburyo naganiriye n’umusirikare wacu wari umujyanama mu bya gisirikare wa Guverinoma (y‘u Rwanda). Mubajije niba atabona ko hari ibimenyetso bitegura Jenoside ahita aruca ararumira. Nahise numva ko iyi atari ingingo yo kuganira. Kuva Opération Turquoise yatangira byaragaragaraga ko hari ikintu gikomeye cyo guhakana ukuri.”

Guillaume yemeza ko no mu bikorwa harimo urujijo mu ngabo z’Abafaransa kuko byitwaga ko baje kurengera abaturage bari mu kaga ariko mu butumwa buhishe bwo gufasha kugera ku ndunduro Guverinoma yakoraga Jenoside.

Yashatse gutanga ubuhamya mu 1998 arabuzwa     

Guillaume yavuze ko no mu cyahoze ari Yougoslavie naho yagiye mu butumwa bwo kurinda abaturage kwicwa ariko uwari abayoboye akababuza kubuza abishi kwica maze bakareberera ubwicanyi bwabereye i Srebrenica.

Mu bo bari kumwe muri Yougoslavia harimo n’abo bari barajyanye mu Rwanda, n’ubu ngo baracyumva umujinya; wo kwemera mu izina ry’Ubufaransa, gukora akazi katari ko.

Yavuze ko mu 1998 yemeye gutanga ubuhamya imbere y’Inteko y’Ubufaransa kubyo yabonye muri Operation Turquoise, Minisiteri y’ingabo inyoherereza intumwa integeka guceceka. Imubwira ko atari we ugomba gufata umwanzuro wo gutanga ubuhamya .

Ati “Bambwiye mu by’ukuri ko ingabo z’Ubufaransa zitagomba guhamya ukuri imbere y’igihugu.”

2018-03-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ingabire Victoire abeshya ko yavuye muri FDU-Inkingi kandi ayiyoboye; uyu munsi aragirana ikiganiro n’abagore bo muri iryo shyaka

Ingabire Victoire abeshya ko yavuye muri FDU-Inkingi kandi ayiyoboye; uyu munsi aragirana ikiganiro n’abagore bo muri iryo shyaka

Ubwanditsi 08 Mar 2021
U Burundi bwasabwe gusaba Loni imbabazi

U Burundi bwasabwe gusaba Loni imbabazi

Ubwanditsi 29 Oct 2018
IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA

IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA

Ubwanditsi 19 Jun 2025
Kwiyambaza abacancuro, ni agasuzuguro  abategetsi ba Kongo bafitiye abakora uko bashoboye ngo ikibazo cyayo gikemuke mu nzira y’amahoro.

Kwiyambaza abacancuro, ni agasuzuguro  abategetsi ba Kongo bafitiye abakora uko bashoboye ngo ikibazo cyayo gikemuke mu nzira y’amahoro.

Ubwanditsi 28 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda:  Impamvu Lt Gen Tumukunde wanga u Rwanda urunuka yambuwe abasirikare bamurindaga
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Impamvu Lt Gen Tumukunde wanga u Rwanda urunuka yambuwe abasirikare bamurindaga

Ubwanditsi 25 Feb 2020
Uganda : Abambari ba RNC, Pasiteri Busigo Christopher na Frank Ruhinda kwihisha inyuma y’ifungwa ry’abayoboke ba ADEPR mu Rusengero
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Abambari ba RNC, Pasiteri Busigo Christopher na Frank Ruhinda kwihisha inyuma y’ifungwa ry’abayoboke ba ADEPR mu Rusengero

Ubwanditsi 26 Jul 2019
CMI na RNC bibasiye abayoboke b’Itorero ADEPR muri Uganda, banze kuyoboka umugambi wa Kayumba Nyamwasa
INKURU NYAMUKURU

CMI na RNC bibasiye abayoboke b’Itorero ADEPR muri Uganda, banze kuyoboka umugambi wa Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 14 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru