• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ?    |   29 May 2025

  • INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR   |   29 May 2025

  • Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza   |   29 May 2025

  • AMAFOTO: APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025, kiba igikombe cya 6 itwaye yikurikiranya   |   29 May 2025

  • “FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR   |   28 May 2025

  • Abarimo Kagere Medie bari ku rutonde Adel Amrouche yatangaje bazakina na Algérie mu mukino wa gicuti utegura imikino y’igikombe cy’isi 2026   |   28 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Uwamenye imfura Mukurira, ntiyakwemera ko hari icyo apfana n’imfube Murwanashyaka Thégogène” Gatwa”

Uwamenye imfura Mukurira, ntiyakwemera ko hari icyo apfana n’imfube Murwanashyaka Thégogène” Gatwa”

Editorial 15 Jan 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Umuntu wese waba yaragize amahirwe yo kumenya umusaza w’inyangamugayo Mukurira wari utuye ku Muhima wa Kigali, akumva umwanda uva mu kanwa k’umuhungu we Murwanashyaka Théogène abenshi bazi ku izina rya “Gatwa”, ntiyakwemera ko hari icyo abo bantu bombi bapfana.

Abumvise ubuvunderi uyu Gatwa Théogène yavundereje kuri ya ngirwa radio “Iteme” ya Tabitha Gwiza, murumuna wa Adeline Rwigara Mukangemanyi, akaba mushiki wa Ben Rutabana na nyinawabo wa Diane Rwigara, bibajije niba Gatwa nawe asigaye asangira urumogi n’aba bavandimwe bataye umutwe.

Abumvise Gatwa bibajije niba ari inda yasumbye indagu gusa, yatumye atinyuka gutamikwa ubusabusa ngo yandagaze FPR yamukuye ahakomeye we n’abo mu muryango we, cyangwa niba yararozwe akaba ageze aho atakigenzura ibyo avuga.

Muri ayo mahomvu ye, Gatwa Théogène avuga uburyo ngo hari abana basanze FPR ku rugamba, ngo abayobizi bayo bakabicira ko baturutse mu Rwanda gusa!

Biratangaje kumva ko FPR yaba yaricaga abantu baje kuyifasha urugamba rwo kubohora Abanyarwanda, barimo n’imiryango y’abo Gatwa avuga bicwaga. Wasobanura ute ukuntu ku ruhande rumwe waba wica abakugana, ku rundi ruhande ukiyahura ujya gutabara abakiri imbohe mu gihugu?

Ese iyo FPR ubundi yari ifite abarwanyi bayisagutse ku buryo ibona n’abo kwicira ubusa?

Murwanashyaka Théogène alias Gatwa, ko nawe yagiye muri FPR avuye iwabo ku Muhima, we yatubwira ubudahangarwa yakoresheje kugirango aticwa?

Ibiramambu, ababanye na Gatwa kuva ku mafunzo, bavuga uburyo yari agoranye cyane, doreko we na Patrick Benerugaba( ubu nawe ni ikigarasha cya RNC) bahoraga babaza niba nabo bazoherezwa ku rugamba, kandi bafite dipolome zagombye kubahesha akandi kazi mu biro!!

Ikindi, ababanye na Gatwa ku rugamba, batanze ubuhamya bw’ukuntu uyu Gatwa hamwe na Jean Paul Kazungu nawe waje kuba ikigarasha muri RNC, bashyasharizaga bagenzi babo( cyane cyane ab’Abahutu)babita intasi za Habyarimana. Abo bana, barimo Kanywabahizi ” Rochereau” uherutse kwitaba Imana, batwibwiriye ko bakijijwe n’ubuhanga mu iperereza ryaranze kuva kera igisirikari cya FPR, cyane cyane ariko kuba FPR yararwanyaga ikintu kitwa ivangura aho riva rikagera.

Ese ubundi, ubu uwabaza imiryango y’abo Gatwa avuga bishwe, yasanga yarayibwiye uko abana babo bakubuswe agafuni bazira gusa ko bavuye mu Rwanda?

Igisubuzo ni” oya”, kuko maze kumva aya magambo ya Gatwa, hari abo nashoboye kuvugisha, nk’abo mu miryango ya Yaramba na Kalori, bansobanura ko Gatwa yababwiye ko abo bana baguye ku rugamba kimwe n’abandi benshi. Uko ahinduye imvugo rero niwe uzi impamvu yabyo.

Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi rurangiye, muw’1996, Murwanashyaka Théogène “Gatwa” yahawe ipeti rya Liyetona mu gisirikari gishya cy’uRwanda, avuye ku ipeti rito cyane. Uku kuzamurwa mu ntera ntiyabikeshaga ubuhanga cyangwa kwitanga bihambaye ku kazi, yewe ntiyanabihawe kubera gukina umupira muri APR FC. Iki cyari ikimenyetso cy’uko Igihugu cyashakaga kwiyubakira ku mbaraga z’urubyiruko.

Ubwo ni naho hari hatangiye intambara y’abacengezi, yasabaga ubwitange, ubushishozi no kwitwararika cyane, kuko ahenshi byari bigoye gutandukanya umucengezi n’umuturage usanzwe. Gatwa wari waribereye nk’umusivili ukina umupira gusa yarabirebye asanga atazarusyaho.

Umuhate Igihugu cyari kimukeneyemo, ndetse n’umuvuduko uRwanda rushya rwari rutangiye, Gatwa ntiyashoboye kujyana nabyo, maze ahitamo kuyabangira ingata, arahunga.

Kumuvana mu mupira ahubwo akoherezwa muri “unit” nk’abandi, Gatwa byaramubabaje kuko yumvaga umuteto n’ ubusongarere bigeze ku iherezo. Nguko uko yipanze akazi, aho kujya muri brigade ya 305 yari yoherejwemo, yigira i Butare mu ikipe ya gisirikari yitwa INTARE FC.

Nyuma y’amezi hafi 10 yaratorongeye, abayobozi ba brigade ya 305 bagiye kubona babona Gatwa arabungutse. Yageze i Gitarama kuri headquarters za brigade atakamba asaba imbabazi cyane, maze bamugirira impuhwe, ndetse imishahara y’amezi 10 yose bayimuha uko yakabaye.

Burya ingeso mbi ishira nyirayo yapfuye koko. Aho gusubira ku kazi nk’uko yari amaze kubyemerera ubuyobozi, ayo mafaranga Gatwa niyo yagize impamba, ahita ahungira muri Uganda. Yasanzeyo izindi mburamumaro nka ba Ange, Sankara, n’abandi bari bariyise ngo”ingabo z’umwami”!

Ageze i Kampala, ibyari inzozi zo gukomereza i Burayi byamuvuriyemo ubuzima bubi cyane, maze si ukwiyahuza inzoga ahinduka akazizi. Ababanye nawe bibuka uburyo yakubitwaga buri munsi azira ubujura n’ubushukanyi, doreko yari yarihaye gukora ibyangombwa bihimbano, nk’impushya zo gutwara ibinyabiziga, impapuro z’abajya mu mahanga, n’ibindi bita” imigeri” mu mvugo z’abesikoro.

Nyuma y’imyaka myinshi, Gatwa yaje kujya i Burayi ariko atakigira amenyo y’imbere, nyuma yo gukubitirwa bikomeye ahitwa Kabaragara muri Kampala, azira ubwambuzi bushukana.

Kujya i Burayi byasabye Murwanashyaka Théogène Gatwa ubundi buhemu bukabije. Muti byagenze bite rero:

Wa mucamanza w’Umufaransa Jean Louis Bruguière,wagerekaga ihanurwa ry”indege ya Perezida Habyarimana ku bayobozi ba FPR, yashakishije abazamubera abashinjabinyoma, maze agwa ku nzererezi zahoze mu gisirikari cya RPA, zikaza kujya kubuyera mu mahanga. Ni uko Juji Bruguière yapakiye indege abarimo Murwanashyaka Théogène Gatwa, Capitain Rwakampara, uwitwa Mugisha, n’abandi bari bemeye kuba “mpemukendamuke”.

Umugambi wa Bruguière umaze gupfuba, abo bashinjabinyoma be byarabayobere, ubujyahabi burababona, cyane ko nta n’ikindi bari bazi gukora cyababeshaho mu muzima butoroshye bwo mu Burayi. Amakuru dudite n’uko nka Cpt Rwakampara we byamucanze, agahitamo gusubira muri Uganda.

Gatwa we yarahanyanyaje, none ishyano ry’ishyanga riramuriye. Nguko uko yatangiye kwandavura, avuga nabi abo batabaranye. Arishinga ibigarasha byo kwa Rwigara bikamuvugusha amangambure, kandi byo byarakuye agahu ku nnyo.

Twibutse ko uyu Murwanashyaka Théogène “Gatwa” ari musaza wa Espérence Mukashema wapfiriye mu Buholandi ari ikigarasha gikuru. Ubwo uyu Mukashema yapfaga bitungiranye muw’2021, musaza we Gatwa n’ibindi bigarasha byakwije ibinyoma ngo yishwe na Leta y’uRwanda, nyamara abaganga baza kwemeza ko yazize Covid-19.

2025-01-15
Editorial

IZINDI NKURU

Mu mwaka ushize hakozwe ubukangurambaga butandukanye mu gukumira ibyaha

Mu mwaka ushize hakozwe ubukangurambaga butandukanye mu gukumira ibyaha

Editorial 09 Jan 2016
Uko u Burundi na Uganda byafashije Kayumba Nyamwasa kurema umutwe wa gisirikare muri RDC

Uko u Burundi na Uganda byafashije Kayumba Nyamwasa kurema umutwe wa gisirikare muri RDC

Editorial 03 Oct 2019
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

Editorial 18 Jan 2017
Perezida Zuma yanze kwegura

Perezida Zuma yanze kwegura

Editorial 14 Feb 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru