Uwari Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ikora ubucuruzi ya Nakumatt, Atul Shah, agiye gukorwaho iperereza ku bujura bw’ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 18 z’amashilingi ya Kenya, byanditswe ko byinjiye mu bubiko ariko ntibicuruzwe.
Umucungamutungo w’agateganyo w’igihombo cya Nakumatt muri Kenya, Peter Kahi, muri iki cyumweru yabwiye Abadepite muri iki gihugu ko arimo gushaka amafaranga yo guha inzobere zo gukora iperereza kuri Shah, bikekwa ko yanyereje ibicuruzwa bya miliyari 18 z’amashilingi ya Kenya.
Yabwiye abadepite bagize Komisiyo y’ubukerarugendo, ubucuruzi n’inganda muri Kenya ko muri Gicurasi 2017 mbere y’uko Nakumatt ihomba, hari ibicuruzwa byanditswe ariko bitigeze bigera mu iguriro ngo bicuruzwe.
Yagize ati “Bisobanuye ko ibitabo byakorewemo amanyanga igihe kinini. Ndimo gushaka amafaranga yo guha ushinzwe iperereza ngo atumenyere aho ayo mafaranga ari. Tubwirwa ko amwe mu mafaranga yaba yarajyanwe hanze y’igihugu.”
Ushinzwe iperereza nibura azishyurwa miliyoni 15 z’amashilingi ya Kenya. Business Daily yanditse ko Kahi yavuze ko nubwo Nakumatt yemeza ko ari abakozi bakoze amanyanya yose, uwari Umuyobozi Mukuru ari we ukwiye kubibazwa.
Iri guriro ryari ryarubatse izina mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, rimaze gufunga imiryango yaryo hafi ya yose ari nako ryishyuzwa imyenda myinshi.
Mu 2016 Nakumatt yafunze imiryango yayo muri Uganda isiga itishyuye aho yakodeshaga n’abayihaga ibicuruzwa, byose bifite agaciro ka miliyari 30 z’amashilingi. Iri guriro kandi ryafunze n’imiryango mu Rwanda ndetse na Kenya.
Muri Kenya Nakumatt, ifite umwenda wa miliyari zirenga 10 z’amashilingi w’abayihaga ibicuruzwa, amabanki ndetse n’abayikodeshaga aho yakoreraga.
Mu Rwanda, muri Mata uyu mwaka Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge rwashyiriyeho Nakumatt, ubuyobozi bushya bw’agateganyo nyuma y’uko igaragaje ko yagize igihombo ku buryo idafite ubushobozi bwo kwishyura amadeni ibereyemo abantu batandukanye.
Imiterere y’ibitabo by’imari by’umwaka wa 2015, bigaragaza ko Nakumatt Rwanda Ltd, yahombye miliyoni 152.99 z’amafaranga y’u Rwanda, mu 2016 igihombo kikagera kuri miliyoni 554.83 Frw.
Inama y’Ubutegetsi ya Nakumatt yagaragarije urukiko ko ibereyemo imyenda ibigo bibiri birimo Hotpoint Rwanda Ltd ideni rya miliyoni 167.4 z’amanyarwanda na Shoppers Distributors Ltd irimo miliyoni 19.1 Frw.
Kugaragaza ko ibereyemo imyenda ibigo bibiri gusa ariko ntibyashimishije abandi bayigurije amafaranga barimo nka I&M Bank igaragaza ko Nakumatt iyifitiye ideni rya miliyari imwe y’amanyarwanda.
Ibindi bigo Nakumatt ibereyemo amadeni mu Rwanda ni Pearl Enterprise Ltd ifitiwe miliyoni 20 z’amanyarwanda na COOPAC Ltd ibereyemo miliyoni 14.7 Frw. Ayo ni amafaranga y’ibicuruzwa bitigeze byishyurwa.
Mu cyumweru gishize yatumije abo ibereyemo imyenda bose, ngo barebe amafaranga ibarimo ndetse banaganire ku buryo bwakoreshwa mu kubishyura.