Ibiro bikuru by’u Rwanda bishinzwe Abinjira n’abasohoka (DGIE) ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere byasubije iwabo Umunyamerika, Gregg Schoof Brian, wari Umuyobozi wa Radio Amazing Press nyuma yo kumenyeshwa ko nta kaze agifite mu Rwanda.
Ibi byaje nyuma yy’aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere atawe muri yombi azizwa guhungabanya ituze muri rubanda nk’uko byemejwe n’Umuvugzi wa Polisi, CP John Bosco Kabera.
Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka bikaba bivuga ko ibi bitanyuranyije n’amategeko y’u Rwanda gusa, ahubwo yanarenze ku mabwiriza yo kuba mu gihugu by’agateganyo yari yahawe Schoof nyuma y’aho ubusabe bwo kuvugurura uruhushya rwe rwo gukorera mu Rwanda buterewe utwatsi.
Bwana Schoof yari Umuyobozi wa Radio Amazing Grace, radio yambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda n’urwego rushinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) misabwe n’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC).
RURA ikaba yarafashe icyemezo muri Mata umwaka ushize nyuma y’aho umuuyobozi wayo, Gregg Schoof, yangiye kubahiriza ibihano yahawe nyuma y’ikiganiro cyatambutse kuri iyi radio kibasiraga abagore cyakurikiwe no kwamaganwa n’abantu n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu batandukanye.
Muri Gashyantare, umwaka ushize, urusengero rwa Schoof narwo rwari rwafunzwe, kimwe n’izindi nyinshi zitari zubahirije ibisabwa birimo no kugabanya urusaku rwahavaga.
Uruhushya rwe rwo gukorera mu Rwanda rukaba rwararangiye kuwa 06 Nyakanga 2019, ariko yemererwa kuguma mu Rwanda igihe gito nyuma yo ggusaba umwanya wo kwitegura kuva mu Rwanda, ariko ibikorwa byo guhungabanya ituze mu baturage ntabwo byari mu myiteguro yari yemerewe yo kuva mu gihugu.
Kuri uyu wa Mbere Schoof akaba yarasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru yavugagamo ko Guverinoma y’u Rwanda irwanya Imana ndetse ko ishaka kujyana abantu ikuzimu.