• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Valery Zihalirwa, umwe mu bari inyuma y’umugambi wo kurimbura Abatutsi muri Kongo ni muntu ki?

Valery Zihalirwa, umwe mu bari inyuma y’umugambi wo kurimbura Abatutsi muri Kongo ni muntu ki?

Editorial 02 Aug 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ku mbuga nkoranyambaga hashize iminsi mike hadutse umugabo witwa Valery Zihalirwa aho yashinze umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe gusesengura u Rwanda ndetse n’akarere yise “Bureau d’Etudes sur le Rwanda”

Uyu Valery Zihalirwa mu kwezi kwa Kamena gushize yafunguye compte kuri Twitter zigera kuri 80 zishinzwe kurwanya Abatutsi b’Abanyekongo avuga ko atari abenegihugu bagomba gusubira iwabo. Uyu Valery Zihalirwa kandi yifatanya nicyiyise “FNATC” (FRONT NATIONAL ANTI #TUTSI AU CONGO) umuryango uhuza abahezanguni b’abanyekongo batifuza icyitwa umututsi muri Kongo.

Si FNATC Valery Zihalirwa akorana nayo gusa kuko akorana nindi yitwa KOPAX (Conscience Congolaise pour la Paix) bombi bakaba baterwa inkunga na Dr Denis Mukwege. Uyu Mukwege iyo umweretse umushinga urimo kurwanya Abatutsi ndetse n’abavuga ikinyarwanda muri rusange ahita agutera inkunga.

Mu gihugu cya Kongo muri rusange hashize iminsi hahererekanwa imvugo z’urwango zihamagararira abaturage guhiga abo bita Abanyarwanda bakabasubiza mu Rwanda.

Kuva Umutwe wa M23 wigaruriye umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Republika ya Demokarasi ya Congo na Uganda, abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda barahizwe cyane bamwe baricwa harimo n’abokejwe ku muriro maze barabarya.

Ibi byabereye ahitwa I Kalima mu ntara ya Maniema aho bishe umuntu ukomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge abandi barahunga, i Kisangani ho bafata umucolonel wo muri Kivu y’amajyaruguru, aha ho n’abapolisi bagaragaye ku mbuga bamukurubana bakamujugunya mu modoka yabo, hari n’ahandi havugwa abasirikare n’abasivile bafashwe, nk’i Bukavu, i Goma, Kalemie ndetse n’i Kinshasa ku murwa mukuru wa Congo.

Ubu twandika iyi nkuru amagambo y’urwango araganishwa ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye aho abagera kuri batatu bishwe n’insoresore z’abakongomani zibateye mu kigo cyabo mu byo bo bitaga imyigaragambyo.

Abayobozi ba Kongo bigize indorerezi muri ibi bikorwa bamenye ko amateka azabibabaza.

2022-08-02
Editorial

IZINDI NKURU

Inkoramutima za Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni zikomeje kuvugwa mu buriganya na ruswa biteye ubwoba, abaturage bicira isazi mu jisho

Inkoramutima za Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni zikomeje kuvugwa mu buriganya na ruswa biteye ubwoba, abaturage bicira isazi mu jisho

Editorial 09 Mar 2021
Hon Theobard Mporanyi  ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho kuri dosiye ya Dr. Gahutu Pascal uyobora Kaminuza ya Rusizi  watawe muri yombi na Polisi ( YAVUGURUWE )

Hon Theobard Mporanyi ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho kuri dosiye ya Dr. Gahutu Pascal uyobora Kaminuza ya Rusizi watawe muri yombi na Polisi ( YAVUGURUWE )

Editorial 10 Feb 2017
Umunyamakuru Phocas Ndayizera  wari waraburiwe irengero afunzwe na RIB

Umunyamakuru Phocas Ndayizera wari waraburiwe irengero afunzwe na RIB

Editorial 28 Nov 2018
Uganda: Mwesigye aragaragaza ukuntu Museveni ari kugana aha Kaddafi

Uganda: Mwesigye aragaragaza ukuntu Museveni ari kugana aha Kaddafi

Editorial 08 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Trump mu mazi abira
POLITIKI

Perezida Trump mu mazi abira

Editorial 25 Sep 2019
Mourinho yikomye abayobozi ba Manchester United
IMIKINO

Mourinho yikomye abayobozi ba Manchester United

Editorial 27 Dec 2017
Uganda:Umusirikare yapfuye yiyahuye mu Kiyaga cya Victoria
ITOHOZA

Uganda:Umusirikare yapfuye yiyahuye mu Kiyaga cya Victoria

Editorial 11 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru