Victoire Ingabire Umuhoza, umwe mu biyita abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta, yitabye Urukiko Rukuru ruherereye i Nyamirambo, i Kigali, ku wa 19 Kamena uyu mwaka wa 2025.
Guverinoma y’u Rwanda imaze igihe kinini ihangana n’ibitero by’amagambo n’igitutu bivuye mu bihugu by’iburengerazuba bishyigikiye Ingabire Victoire mu bikorwa byo kwangisha ubutegetsi bwa Leta y’Ubumwe abaturage, n’ubwo azwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane biturutse mu mvugo ze ndetse n’izabamushyigikiye bo bita “demokarasi” twamubwira ko bidashobora kumuhira kuko bazirunge uyu ububi bwe ku gihugu cy’u Rwanda bwaragaragaye, kandi uyu mushinga wabo wo kumugira igikoresho cyo gusenya u Rwanda wagaragaye nk’uwananiwe burundu nk’amahembe y’imbwa.
Uyu IVU yahoze afunzwe, arekurwa mu mwaka wa 2018 amaze muri gereza imyaka 8 muri 15 yari yarakatiwe agiriwe impuhwe na Nyakubahwa Perezida Kagame Paul, nk’aho ibyo bidahagije we yahisemo kuba akabaye icwende akomeza gushinga ibikwasi Leta y’Ubumwe maze yongera gutabwa muri yombi ku wa 19 Kamena 2025, akekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gushishikariza abaturage kwigaragambya no guhungabanya umutekano wabo. Abamutumira n’abamufasha bo mu Burayi bari mu rungabangabo, abanyamakuru, abashakashatsi n’abiyita abaharanira uburenganzira bwa muntu barimo kurira ayo kwarika, ariko si ku bw’impuhwe kuko ni ya marira y’ingona ni uko igikorwa cyabo kirimo gusenyuka burundu ariko bakaba banabonye ingingo nyamukuru baheraho basakuriza iyo bomonganira ishyanga
Guverinoma iyobowe na FPR-Inkotanyi yahinduye u Rwanda igihugu kidasanzwe ku isi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100. Ibi byababaje cyane ibihugu by’iburengerazuba bitigeze bishaka ko Afurika yigenga, byifuzaga ko u Rwanda rukomeza kuyoborwa n’ababafasha kubahiriza inyungu zabo.
Mu mwaka w’1995, Ingabire, yari umwe mu bakomoka ku bagize uruhare muri Jenoside wanabihamijwe n’inkiko gacaca ari we DUSABE Therese wari umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Butamwa ahazwi nk’i Mageragere, yatoranyijwe rero ngo abe igikoresho cy’abicanyi bari barahunze, bagamije gutegura igaruka yo kurangiza umugambi wo kurimbura Abatutsi maze agirwa umuzindaro wa RDR ndetse ari nayo yaje kuvamo imitwe yose muzi nka FDLR hadasigaye FDU Inkingi yo hakurya iyo aho yifitiye amashami nka Jambo Asbl.
Nyina wa Ingabire, Thérèse Dusabe, ukiri mu Buholandi, azwi ku izina rya “Muganga w’urupfu” kubera ubwicanyi yakoze mu gihe cya Jenoside, aho bivugwa ko yabanje kwica abagore batwite b’Abatutsikazi, hanyuma akica n’impinja zabo aho yazikubitaga ku nkuta.
Imigambi ya Hutu Power n’amahuriro y’iterabwoba
Ingabire, wari mu Burayi mu gihe cya Jenoside, yagiye atorerwa kuyobora imitwe y’iterabwoba nka RDR, ALiR, na FDLR, yose igizwe n’abahoze ari Interahamwe n’abandi bajenosideri bari muri Zaire mu cyitwaga MAGRIVI. Nyuma, yashinze ishyaka rya FDU-Inkingi, yakomeje gushaka kwandikisha mu Rwanda nubwo atigeze yuzuza ibisabwa.
Ubwo yitwaga ko atashye mu Rwanda byahe byo kajya, Ingabire ntiyigeze afatwa nk’umunyapolitiki nyawe, kuko yahoraga ashyigikira ingengabitekerezo ya Hutu Pawa, iyo nyigisho yabyaye Jenoside mbese nta tandukaniro hagati mu magambo ye n’aba Nazi yateje Jenoside yakorewe Abayahudi.
Ku itariki ya 16 Mutarama 2010, ubwo Ingabire yageraga mu Rwanda avuye mu Buholandi, yahise ajya ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Icyatangaje benshi ni uko yahise atangaza ko “abantu bose bapfuye atari Abatutsi gusa”, asaba ko havugwa n’Abahutu bakagira n’Urwibutso,nuko atangira gahunda yo gupfobya Jenoside nyirizina ku mugaragaro.
Uko abanyarwanda benshi bafata Ingabire ni umwe mu bantu bashyigikiye cyane “revolusiyo ya 1959”, ya Kayibanda n’ingoma ya Habyarimana mbese ni ya politiki y’amacakubiri ishingiye ku moko.
Abanyaburayi bamushyigikiye uko byagenda kose u Rwanda n’Abanyarwanda ntibazemera ko benemungwe barugira ingaruzwamuheto
Mu Burayi, Ingabire yakomeje gushyigikirwa nk’igikoresho cya politiki, cyane cyane n’ibihugu nk’Ubuholandi n’u Bwongereza. Aho hose yakirwa nk’intwari itahanye Umuhigo mbese nka Lyangombe rya Babinga mwene Nyundo iyo atahana intumbi y’imbogo y’ihembe rimwe, kandi ari umuntu ushyigikiye abakoze Jenoside. Benshi mu bayobozi n’abanyamakuru b’Abanyaburayi bagiye bamwiyegereza barimo:
-
Abadepite b’u Burayi 42 bashatse kumuha igihembo cya Andrei Sakharov Prize (2012)
-
Umuryango w’Abanya-Espagne APDHE wamuhaye igihembo cyabeshyewe ko ari icy’uburenganzira bwa muntu (2019)
-
Intumwa zaturutse mu Bwongereza, Denmark no mu Buholandi zagiye zimusura aho atuye i Kigali
Igitangaje, abo bayobozi b’Abanyaburayi ntibigeze bashaka guhura n’inzego z’u Rwanda, ahubwo babogamira ku ruhande rumwe rukomeje guteza ingorane mu miyoborere y’u Rwanda.
Nubwo yashinze andi mashyaka nka DALFA-Umurinzi kandi nayo atemewe n’amategeko mu Rwanda, Ingabire yakomeje gutera inkunga FDLR, umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abahoze ari Interahamwe-Impuzamugambi. Kuva mu 1994, FDLR yagiye igaba ibitero birenga 20 ku Rwanda maze hitana abaturage inangiza ibikorwa remezo.
Mu rukiko, ubwo yaregwaga mu 2011 hamwe n’abahoze ari abasirikare ba FDLR nka Lt Col Nditurende, Maj Uwumuremyi Lt. Col. Noel Hitiyaremye, Capt. Jean Marie Vianney Karuta, byagaragaye ko Ingabire yari mu nkorokoro z’abakuru ba FDLR kuko ariwe wakusanyaga amafaranga bise “Ingemu” mu bihugu by’i Burayi kugira ngo afashe ibikorwa by’iterabwoba byo guhungabanya u Rwanda.
Nubwo yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika mu w’2018, Ingabire ntiyigeze yerekana ko yahindutse. nubu akomeje kumvikana nk’uwifuza ko Rwanda rugarurwa mu bihe bibi n’ababirushyizemo rugapfa bo barebera, yibanda ku ivanguramoko aho kubaka no guharanira Ubumwe bw’abanyarwanda.
Kuba ashyigikiwe n’abanyamahanga ntibivuze ko ari hejuru y’amategeko dore ko yafunzwe kubera ko yakoze ibyaha, kandi amategeko agomba gukurikizwa. Naramuka ahamijwe icyaha, azabihanirwa. Naramuka agizwe umwere, azasubira mu buzima busanzwe naho mu kwiringira ko ari igikoresho cy’abanyamahanga mu mikino mibi yo guhungabanya u Rwanda bagane ikuzimu (Go to Hell).