Kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame na Madamu bahuye n’abana bato basaga 200 baturutse mu turere twose tw’igihugu, mu gikorwa ngarukamwaka gihuza abana n’abayobozi bakuru b’Igihugu hagamijwe kubifuriza iminsi mikuru myiza ya Noheli n’Ubunani.
Ni ibirori byaranzwe n’imikino inyuranye y’abana, harimo abagaragaje ubuhanga mu kuvuga amazina y’inka, imivugo, kubyina, n’indi mikino yagenewe gufasha abana kwidagadura no gusabana.
Perezida Kagame yashimye Unity Club yateguye iyi gahunda, avuga ko ari ikimenyetso cy’uko bashaka kuzirikana aba bana, kugira ngo uburere babona mu mashuri no mu ngo, buhabwe umwanya hamwe n’umuco w’Abanyarwanda.
Ati “Birashimishije kubona abana bato nk’abangaba bahoze bivuga, bakora byinshi, muri iki gihe ndetse abenshi batazi cyangwa batashobora, n’abakuru muri twe. Imivugo, kwivuga, kuririmbira inka… ntabwo ari benshi babishobora ariko ni umuco wacu. Kubona rero abana b’imyaka 8, 10, bashobora kujya imbere yacu bakadukorera ibi birori, nagira ngo mbashimire.’’
Yasabye ababyeyi gukomeza guteza umuco imbere, uburere bwiza, abana bagakurira mu mashuri ariko ubumenyi bwiza bukaba ubushingira ku muco. Perezida Kagame yavuze ko bahuye n’abana ngo babifurize gusoza neza umwaka wa 2016 no gutangira neza umushya wa 2017, bakabigiramo amahirwe yaba abana ubwabo, ababyeyi n’abarimu.
Ati “Twagira ngo tubonereho uyu mwanya tubifurize ibihe byiza, ubuzima bwiza, tunabifuriza ko mwakomeza akazi keza, kurera neza ni ukubaka igihugu. Igihugu cyacu gikomeze kigire uburezi bwiza, kibe igihugu gitera imbere mu majyambere y’igihe tugezemo, ariko dukomeze dushingire kucyo turi cyo, ku muco wacu duhereye ku bana.’’
“Dukomeze tubashyiremo kwizera, kumva ko mu gihe kiri imbere aho bazaba bafite uruhare runini, bishoboka, kandi aribo bazageza igihugu ibyo byiza byose bishoboka, mu bihe biri imbere.”
Perezida Kagame yasabye aba bana kugeza ubu butumwa ku bandi bana batitabiriye iki gikorwa, ndetse hari n’ubwo hazabaho igihe cyo kubasanga aho bari.
Ati “Bana rero mwese muri hano, abahungu, abakobwa, ndabashimiye cyane kandi ndagira ngo mbabwire ko uyu mwanya twawuhaye n’agaciro kawo, mukomereze aho, ubwo aho mugana naho igihugu kibatezeho byinshi, mukomeze mugire ubuzima bwiza.’’
Abatanyurwa bategereje iki…
Umwana uhagarariye abandi ku rwego rw’igihugu, Uwase Hirwa Honorine, yafashwe n’ikiniga ubwo yashimiraga Perezida Kagame ibyo adahwema gukorera Abanyarwanda n’abana by’umwihariko, yibaza icyo abanenga imiyoborere y’u Rwanda bashingiraho.
Ati “Gukurira mu Rwanda rufite umutekano, u Rwanda rufite urukundo, tugakurira mu Rwanda ruturinze, rurinda ababyeyi guhohoterwa, rurinda abana rukabaha agaciro ndetse n’uburenganzira bwabo, ruha ijambo buri wese mu rugero rwose, none n’abana tukaba dufite inteko yacu, ni iki cyatuma tudashima?’’
Yavuze ko kuba abana bose bafite uburere, bajya mu mashuri kandi abakoze neza bagashimirwa binyuze muri Imbuto Foundation, atumva impamvu yatuma badashima.
Uyu munsi mukuru ngarukamwaka uhuza abana bari hagati y’imyaka 7 na 12 mu gihe cy’iminsi mikuru, baturuka mu turere twose tw’igihugu, basanzwe bahura na Madamu Jeannette Kagame ariko uyu munsi wabaye umwihariko bahura na Perezida Kagame.
Abo bana baturuka mu turere basabana n’ab’abakozi bo mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Imbuto Foundation na Unity Club ihuza abari n’abahoze muri guiverinoma. Batoranywa harebwe uko bitwaye mu ishuri hakazirikanwa n’abo mu miryango itishoboye cyangwa abafite ubumuga bwihariye.
Ngabo Cedric uturuka mu karere ka Kicukiro wiga muwa Gatandatu ku Ishuri ribanza ry’Umubano, yavuze ko yashimishijwe no “kubonana na Perezida kuko ni ubwa mbere namubona. Nari nsanzwe mubona kuri televiziyo, ariko nyine uko namubonaga ntabwo yahindutse.’’