• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Talon wa Benin

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Talon wa Benin

Editorial 29 Aug 2016 Mu Mahanga

Muri iki gitondo Perezida Paul Kagame yakiriye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mugenzi we wa Benin, Patrice Talon, watangiye uruzinduko rwe rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Ni ubwa mbere Talon umaze iminsi 145 atorewe kuyobora Benin ageze mu Rwanda. Yageze i Kigali akubutse i Nairobi muri Kenya aho yari yaritabiriye inama ya gatandatu yahuzaga u Buyapani na Afurika, yanitabiriwe na Perezida Kagame.

Perezida Patrice Talon, kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Kanama 2016 kugera kuwa Gatatu kuya 31, araba ari mu Rwanda aho asura ibikorwa bitandukanye birimo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere n’Agace kahariwe Inganda, Special Economic Zone.

Ni uruzinduko rugamije guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi kandi butanga umusaruro kuri buri gihugu. Ni n’umwanya wo kongerera imbaraga umubano n’ubuhahirane bisanzwe hagati y’u Rwanda na Benin, no kwemeranya ku buryo bushobora gutuma ukoreshwa mu nzego zinyuranye.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Benin, Ambasaderi Marc Hermanne Arabas, yatangaje ko ‘Uruzinduko rwa Perezida Patrice Talon ruzaba amahirwe yo kurebera hamwe ibintu bitanga inyungu ku bihugu byombi n’ibijyanye n’amategeko n’uburyo bw’imikorere mu guha isura nshya umubano hagati y’u Rwanda na Benin, harimo n’isinywa ry’amasezerano hagati y’impande zombi.’’

-3878.jpg

Perezida wa Benin, Patrice Talon na Perezida Paul Kagame

Perezida Patrice Talon yatangiye kuyobora Benin kuva kuya 6 Mata 2016. Yari asanzwe ari umucuruzi ukomeye mbere yo kwinjira muri politiki, ndetse mu gihugu afatwa nk’ ‘Umwami w’Ipamba’ kubera uruhare rwe mu guteza imbere inganda ziritunganya mu gihugu.

2016-08-29
Editorial

IZINDI NKURU

Amahugurwa afite ireme ni inkingi ya mwamba y’imikorere myiza ry’urwego rw’umutekano-IGP Gasana

Amahugurwa afite ireme ni inkingi ya mwamba y’imikorere myiza ry’urwego rw’umutekano-IGP Gasana

Editorial 18 Jun 2016
Mukomeze kurangwa n’imyitwarire myiza ishingiye Ku mahame ngenderwaho agenga akazi mugiyemo-IGP Gasana

Mukomeze kurangwa n’imyitwarire myiza ishingiye Ku mahame ngenderwaho agenga akazi mugiyemo-IGP Gasana

Editorial 19 Oct 2016
Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi

Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi

Editorial 29 Dec 2025
Imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa imaze kugera kuri 266

Imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa imaze kugera kuri 266

Editorial 19 Apr 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Museveni arashaka guhuma amaso abayobozi bo mu karere yemereye ko agiye gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizeho umukono
INKURU NYAMUKURU

Museveni arashaka guhuma amaso abayobozi bo mu karere yemereye ko agiye gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizeho umukono

Editorial 13 Sep 2019
Uhuru Kenyatta yatorewe kuyobora Kenya mu myaka itanu iri imbere
Mu Rwanda

Uhuru Kenyatta yatorewe kuyobora Kenya mu myaka itanu iri imbere

Editorial 12 Aug 2017
Amafoto- Héritier Luvumbu wakiniye ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali aho aje gukinira iyi kipe ku nshuro ye ya Kabiri
Amakuru

Amafoto- Héritier Luvumbu wakiniye ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali aho aje gukinira iyi kipe ku nshuro ye ya Kabiri

Editorial 29 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru